Nyuma y’ishingwa ry’ishyaka rishya RDU ” Rwandan Democratic Union” mu rurimi rw’icyongereza cyangwa UDR ” Union Democratique Rwandaise” mu gifaransa, tugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bivuga “Ubumwe bw’abanyarwanda baharanira demokarasi” iryo shyaka rikaba rigizwe ahanini n’abahoze mu Ihuriro Nyarwanda RNC, twifuje kuganira n’abayobozi b’iryo shyaka.
Ikinyamakuru The Rwandan ku bufatanye na Radio Impala ivugira kuri internet no ku mirongo migufi (ondes courtes) ku murongo M16, KHZ 17,540. Ibiganiro byayo byumvikana buri munsi mu Rwanda saa moya kugeza saa mbiri za ni mugoroba. Baganiriye n’abayobozi b’ ishyaka rishya.
Abo ni :
Dr Paul Murayi: Perezida w’Ishyaka
Bwana Aloys Manzi: Visi Perezida
Bwana Saleh Karuranga:Umunyamabanga Nshingwabikorwa
na Madame Claudette Mukamutesi: Umubitsi
Abayobozi b’iryo shyaka barasobanura ibyo bazageza ku banyarwanda ndetse n’itandukanyirizo ryaryo n’andi mashyaka asanzwe ari muli opposition Nyarwanda.
Abadashobora gukurikira icyo kiganiro kuri za Radio zabo bashobora kumva icyo kiganiro cyose kuri Radio Impala hano>>>
Marc Matabaro
The Rwandan