Green Party iragira icyo ivuga kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda na Forum y’Amashyaka

Bwana Frank Habineza yaba yahisemo gutererana umwe mu bayobozi b'ishyaka rye kubera ubwoba cyangwa inyungu za politiki? Aho ejo bundi ntazahabwa umwanya akajya muri ya mashyaka baringa abana na FPR muri forumu?

Inama ya biro politike y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije Mu Rwanda, yaterenye kuwa 7 Werurwe 2014, kuri Auberge Bel Angle, Kimironko, Kigali, yafashe umwanzuro kuri Gahunda ya Nd’Umunyarwanda na kuri Forum Nyunguranabitekerezo y’amashyaka ya politike  yemewe Mu Rwanda.

Ishyaka DGPR rishyigikiye ko abanyarwanda bose muri rusange bashyira hirya ibibatandukanya bagashyigikira gahunda yo kuba abanyarwanda mbere yibindi byose (Nd’Umunyarwanda).

Ishyaka DGPR ariko rirasaba ko habaho impinduka kuri iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu buryo bukurikira:

  1. Gusaba imbabazi, bigomba gukorwa gusa nabagize uruhare mu byaha bya genocide yakorewe abatutsi muri 1994, ariko bakazisaba abo bahemukiye.
  2. Abasabwa imbabazi, turabashishikariza ko bazitanga, aho kwicecekera, kugirango tugere ku bumwe n’ubwiyunge nyakuri.
  3. Abayoboye bose u Rwanda kuva rwabaho kugeza kuri genocide yakorewe abatutsi muri 1994, bagomba kwemera amakosa bakoze bakayasabira imbabazi.  Muri abo harimo Umwami wa nyuma w’u Rwanda, uhagarariye ingoma za cyami zose, n’abandi bakiriho bayoboye Repubulika ya mbere n’iya Kabiri. Twizeye ko ibi nibiba bikozwe neza, bizafasha mukuzana ubumwe n’ubwiyunge nyakuri, kuberako ingoma zose zayoboye u Rwanda, zakoshereje abanyarwanda mu buryo butandukanye.
  4. Amateka y’uRwanda, agomba kwigishwa, nkuko ameze, kugirango ye kuzajya ahindurwa n’abanyapolitike, barimo kuyobora mu gihe runaka, uko bishakiye.

Ishyaka DGPR na none ryafashe umwanzuro kuri Forum Nyungurana bitekerezo y’Amashyaka ya politike yemewe mu Rwanda. Ryemeje ko ryazatanga ubusabe bwo kuyijyamo, kugirango rizashobore gusangiza abandi bayobozi b’amashyaka ya politike, gahunda ya politike yaryo, no guteza imbere umuco w’ibiganiro mpaka ( debat) nk’ Ishyaka ritavuga rumwe na Leta hamwe n’abayoboye leta, ku ngigo zitandukanye zireba ubuzima bw’igihugu.

Bikorewe i Kigali, kuwa 10 Werurwe 2014

Dr.Frank Habineza

Perezida, Democratic Green Party of Rwanda