Isimbi Neoline yagombye kwegerwa aho gukurikiranwa n’ubutabera

Yanditswe na Lucie Umukundwa Rwakana

Isimbi Neoline, kwitabaza amafoto atajyanye n’umuco w’aho Isimbi Neoline yayatangarije, kuri jye mbona aribwo buryo yahisemo bwo kugaragaza ibitekerezo bye no kubigeza ku mbaga nyamwinshi. Icyo nagira ngo mpereho nuko ntashyigikiye na gato ko akurikiranwa n’ubutabera kubera amafoto y’ubwambure. Ndatanga isisobanuro byange mu magambo akurikira.

Isimbi Neoline siwe wa mbere ukoresheje ubu buryo ku isi kugira ngo arusheho kumenyekana cyangwa kumenyekanisha ibikorwa bye. Dusanzwe tumenyereye kubona abakobwa cyangwa abagore b’ibyamamare cyane ku isi, harimo abanyamideri, abakinnyi b’amafilime, abacuruzi cyangwa abakora ibiganiro ku ma televiziyo … bagaragaza ubwambure kugira ngo barusheho kubona ababashyigikira mu bikorwa byabo. Ndahera ku bazwi cyane kugira ngo mbamenyeshe impamvu nsanga uburyo Isimbi Neoline akoresheje butagombye guteza impagarara no gutangira gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera. Ku bakurikirana cyane ibirangirire ku mbuga nkoranyambaga twahera nko ku muryango uzwi cyane w’abakobwa bavukana Kim Kardashian, Kendall Jenner n’abandi bavukana, twavuga nka Beyonce, Rihanna,…

Zimwe mu mpamvu atagombye kubangamirwa

Icya mbere natewe agahinda gakomeye n’imibereho ye kuva ari umwana. Ubuhamya bwe bunyibutsa ubunsi buhamya bw’urubyiruko rwinshi rwo mu karere rwatereranwe kubera ibibazo by’ubupfubyi bwatewe na genocide yo mu Rwanda cyangwa intambara zabereye mu karere kegereye u Rwanda, abatandunye n’imiryango yabo kubera ayo makimbirane, abavukiye ku babyeyi bafite ubumuga cyagnwa uburwayi bw’ihahamuka batewe n’impamvu navuze haruguru, abavukira mu miryango y’abana benshi abanbyeyi ntibashobore kubaha ibyangomwa n’uburere bukwiye, abavuka biturutse ku gufatwa ku ngufu cyangwa bavuka ku mubyeu umwe, … 

Ikindi cyanteye gukurikirana uyu mwana w’umukobwa ni ubutwari yagize bwo guhaguruka agatangaza ko ashaka kurwanya icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu karere, urebye iyi niyo ngingo ya mbere ikomeye itumye mushyigikira. Iki ni ikibazo nari natangiye gukurikirana ubwo mperuka mu karere nk’umunyamakuru hagati ya 2012 na 2015. Ni ikibazo gikomeye cyane kandi gihangayikishije mu byukuri abantu bensho barimo cyane cyane abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Mwabonye ubwinshi mu buhamya bw’abajyanywe mu bihugu by’abarab bakora akazi ko mu rugo bagahohoterwa, abatavugwa ni abakoreshwa mu mabara cyangwa, mu mahoteli mubyumba bakoreramo massage cyane cyane ahari sauna, bagakoreshwa uburaya. 

Mu gihugu cya Uganda nahuye n’abakomoka mu bihugu byose harimo abanyarwandakazi, abarundi, abanyekongo, abanyasudani, n’abakobwa bakomoka muri Etiyopiya. Muribo harimo abakoreshwa mu kubyina bambaye ubusa mu ma bar atemewe n’amategeko muri Uganda. Nashoboye kwinjira muri zimwe murizo nibwo nabonye icyo twigombye kwita Afurika yatakaje umuco, aho abo bana babakorera imibonano mpuzabitsina mu ruhame. Abenshi muribo ni abazanywa n’ababashuka ko baje kubashakira akazi kabavana mu bukene. Zimwe mu nkuri nahisemo gusohora nka fiction (ibitabo ku nkuru zirambuye zishingiye ku kuri) harimo n’ibijyanye na human trafiking cyane cyane abana b’abakobwa.

Mu nzira Neoline Isimbi yanyuzemo, ni nazo abakoresha abana b’abakobwa bacamo, ku bwange nkeka ko ubuhamya yatanze atari na 10% by’ibibazo yahuye nabyo muri iriya nzira y’umusaraba. Mbona ari intumwa nziza yo kugira uruhare mu icuruzwa ry’abana b’abakobwa ribangamiye iterambere n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. 

Ku bifuza ko twaganira ku gtekerezo ntanze amarembo arakinguye.

Mu kwizera ko icyaharanirwa ari ugushyigikira uburyo Isimbi Neoline yashyigikirwa mu mushinga we wo guhumura abana b’abakobwa bashobora kugwa mu mutego mbashimiye.

Mugire amahoro y’Imana.