Isiraheri yemereye u Rwanda umubare w’amamiliyari y’amadorari kugirango u Rwanda rwemere kwakira impunzi izirukana!

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yamaze gutangaza ko Leta y’u Rwanda igeze ku musozo w’ibiganiro na Leta ya Isiraheri mu kwakira impunzi zizaturuka muri Isiraheri zibayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Muri ayo masezerano hagati y’ibihugu byombi, Leta ya Isiraheri yemereye Leta y’u Rwanda umubare w’amamiliyari y’amadorari (atari yatangazwa uko angana) kugirango u Rwanda rwemere kwakira izo mpunzi.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Israeli, avuga ko icyo gihugu cyo mu burasirazuba bwo hagati kitegura kohereza mu Rwanda ndetse no muri Uganda impunzi zagihungiyemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko ubutegetsi mu Rwanda bukaba bwarakomeje guhakana ayo makuru.

Ayo masezerano agezweho nyuma y’ikigereranyo cyakozwe n’imiryango y’uburenganzira bwa kiremwamuntu itabariza izo mpunzi igihugu cya Israel gishaka kwirukana, izo mpunzi zikaba ziganjemo abakomoka mu bihugu bya Eritrea na Sudani.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu wa Israeli muri iki cyumweru yatangaje ko Leta ya Israli izirukana abo bimukira bari ku butaka bwayo binyuranyije n’amategeko. Kugeza ubu abo bimukira ku butaka bwa Israeli bakaba bafungiye mu bigo bitandukanye muri icyo gihugu. Minisitiri w’ubutegetsi bw’icyo gihugu akaba yarijeje izo mpunzi z’abimukira kuva muri icyo gihugu zifite umutekano kandi mu buryo buzihesheje icyubahiro, akomeza avuga ko barimo kureba bimwe mu bihugu bya Afurika byakwizeza kwakira izo mpunzi mu buryo bwemewe n’amategeko.

Perezida Kagame ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku munsi w’ejo yatangaje ko hariho ibiganiro byabayeho hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Israeli, ariko atangaza ko adafite ku buryo burambuye aho ibintu bigeze.

Perezida Kagame abajijwe kuri icyo kibazo yasubije ko azi ko hari habaye ibiganiro kuri icyo kibazo ko ndetse habaye ibiganiro mpaka kuri izo abo bimukira b’abanyafurika bagiye muri Israeli nkuko bajya mu bindi bihugu by’Uburayi. Perezida Kagame atangaza ko bamwe muri bo bashobora kuba bari muri Israeli mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa ku zindi mpamvu zinyuranye z’ubuhunzi.

Perezida Kagame muri icyo kiganiro n’Abanyamakuru yatangaje ko igihugu cya Israel giteganya kugarura abo bimukira mu bihugu baje baturukamo ariko ko bamwe muri bo banze ku bw’ubuzima bwabo bushobora guhungabanywa. Perezida Kagame yatangaje ko Leta ya Israel yagejeje icyifuzo cyayo kuri abo bimukira kuba bajyanwa mu bihugu binyuranye birimo n’u Rwanda.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko atazi aho ibintu bigeze niba hamaze gukorwa byinshi cyangwa bike kuri iki kibazo. Akaomeza atangaza ko yamenye ko hari impamba igihugu cya Israel cyageneye abo bimukira kugirango bemere kugenda, ko rero bamaze kugera hafi y’umusozo w’amasezerano.

Perezida Kagame yatangaje ko ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka birimo gukurikirana iki kibazo.

Kugeza ubu umubare w’izo mpunzi z’abimukira bazakirwa n’u Rwanda nturatangazwa, ndetse naho bazatuzwa ntiharatangazwa. Ikizwi gusa ni uko abazirukanwa muri Isiraheli basaga ibihumbi 50. Ni ubwa mbere u Rwanda rugiye gutuza abimukira baturutse mu bindi bihugu, ibyo kandi bibaye mu gihe mu Rwanda hari impungenge z’ubutaka bukomeje kugenda buba butoya kubera ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’ubushobozi bw’igihugu.

Source:Ubukungu