Ambasaderi Protais Mitali yahunze!

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Protais Mitali wari Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Etiyopiya yahunze nyuma yo kujijisha ko agiye i Kigali we akifatira indege ijya i Burayi!

Iyi nkuru y’ihunga rya Protais Mitali ije ikurikira amakuru menshi yavaga mu ishyaka PL yari abereye Perezida kuva mu 2007 kugeza asezeye mu 2015 yavugaga ko yaba yararigishije Miliyoni zisaga 50 z’iryo shyaka ndetse ngo iryo shyaka ryari ryamenyesheje Ministeri y’ububanyi n’amahanga icyo kibazo.

Nta gushidikanya ko igitumye Protais Mitali ahunga ari aya mafaranga kuko bivugwa ko yari yahamagawe kwisobanura kuri iki kibazo mu mpera z’ukwezi gushize kwa Werurwe, amakuru dufite avuga ko yagombaga kugera i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Mata 2015.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru igihe kibogamiye kuri Leta mu Rwanda ngo kuri uyu wa Gatanu, byamenyekanye ko Mitali Protais yahagurutse muri Ethiopia aho kuza mu Rwanda yerekeza muri kimwe mu bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, ku buryo kuri ubu hari amakuru yemeza ko yahunze, akaba adateganya kugaruka mu Rwanda. Ndetse ngo icyo kinyamakuru cyagerageje kuvugisha Protais Mitali, nimero ye yakoreshaga muri Ethiopia ntiyitaba.

Umwe mu bayobozi b’ishyaka PL aganira n’ikinyamakuru Igihe, Depite Kalisa Evaliste yagize ati “Ntago nzi ibyo kuba yatorotse, gusa nzi ko yari yarahagajwe agasubirayo agiye gusezera, amakuru mfite ni uko yagombye kuzagera hano ejo kuwa 4 Mata 2015.”

Yatangaje ko inyerezwa ry’amafaranga ya PL ryamenyekanye ubwo Mitali yari agiye guhagararira u Rwanda muri Ethiopia nka Ambasaderi, maze uwo asize nk’umuyobozi w’agateganyoyajya kureba kuri konti y’ishyaka agasanga hasigayeho amafaranga y’u Rwanda 200,000.

Depite Kalisa yakomeje avuga ko Mitali abajijwe aho andi mafaranga y’ishyaka ari, yasubije ati “Byabaye ngombwa ko nyakuraho nyashyira kuri konti yanjye kugirango mutazayapfusha ubusa.”

Depite Kalisa yongeyeho ati “Igenzura ry’umwaka umwe ryakozwe (kuva muri Mutarama 2013 kugeza Kamena 2014) ryagaragaje ko yagiye abikuza amafaranga agera kuri miliyoni 63, ariko hari ayo yagiye yishyura, ku buryo yari asigayemo 51,640,000.”

Depite Kalisa yakomeje avuga ko kuva mu Ukwakira 2014 Ambasaderi Mitali yagiye atumizwa agasabwa kwishyura, agakomeza kurerega ishyaka, kugeza ubwo PL imenyesheje Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, na yo ikamusaba ko igihe cyo kuza mu mwiherero yazagera i Kigali mbere, agakemura ibibazo afite mu ishyaka rye.

Mitari icyo gihe yaraje, ariko ngo uko bamuhamagaye akabacenga, bakamwandikira akabasubiza ko amafaranga azayabaha ariko hari ibindi agihugiyemo, kugeza ubwo umunsi umwe ari kuwa gatanu, yatumijwe n’Abadepite bamusaba kwishyura amafaranga cyangwa agasiga ingwate y’umwe mu mitungo ye, akababwira ko azabikemura kuwa kabiri w’icyumweru gikurikiyeho, nyamara kuwa gatandatu azinduka yisubirira muri Ethiopia.

Protais Mitali yabaye Perezida wa PL kuva muri Kanama 2007 kugeza muri Werurwe 2015 ubwo yasezeraga ku mugaragaro ku boyobozi bw’ishyaka, gusa kuva mu Ukwakira 2014 rikaba ryarayoborwaga by’agateganyo na Depite Mukabalisa Donatile.

Ubwanditsi

03.04.2015