ITANGAZAMAKURU RIGAMIJE IHUNGETA N’ITERABWOBA MU BATAVUGA RUMWE NA FPR NK’IMWE MU NGAMBA ZO GUHASHYA ABISWE “ABASEBYA U RWANDA”

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Mu nkuru y’urukozasoni yatambutse ku kinyamakuru igihe.com, kuwa 26 Ukwakira 2021, umwanditsi w’umucengezamatwara, utandika mu izina rye ahubwo akandika mu izina rya FPR-Inkotanyi, Ignatius R. KABAGAMBE, yasazwe n’icengezamatwara rigamije ihungeta n’iterabwoba, asobwa n’impamvu y’inkuru, arabivangitiranya biratinda! Mu nkuru yari ifite umutwe ugira uti: ”Niba Museveni atarabaye imbata nka Himbara akwiye guhagarika ibikorwa bibi ku Rwanda!” Yaherutse kuvuga kuri “Himbara” mu mutwe w’iyo nkuru, abura uko amuvangiritiranya –byibura no mu gika kimwe- asobanura ububata ahwanije na Museveni, mu rucurikirane rw’ingingo yasangije abasomyi.

 Ni mu myandikire iteye isoni ku mugabo w’impuguke, mu bumenyi bufite aho buhuriye n’Itangazamakuru; ku rugero rwo gushingwa ubuvugizi bw’ikigo kimwe mu bikomeye mu gihugu, cyitwa “Kaminuza y’u Rwanda”. Iki kikaba gihuza izahoze ari Kaminuza za Leta, zaje guhinduka amashami y’icyo kigo karundura cyahoze, ku kabyiniriro k’”Urumuri n’agakiza bya rubanda.” Mu gika kibanza nakomoje ko KABAGAMBE atandika nk’umwanditsi gusa, ahubwo yandika mu izina rya FPR-I; kubera imwe mu nteruro eshatu z’igika cyanzura inkuru ye iteye kwibaza, aho itangazamakuru rigana mu Rwanda. Yanzuye ati: “Atari ibyo nta mubare w’inkuru Uganda itangaza mu mazina y’amahimbano, ziteze gushyira igitutu ku butegetsi bw’u Rwanda, ngo butezuke ku ndangagaciro ya RPF y’ukuri. Biri mu maraso yacu. Kandi ni uko twabaye ntiduteze guhinduka!” Aha akaba yariyambuye uburenganzira bw’umwanditsi nyir’igitekerezo/isesengura, yigira uwanditse mu cyimbo cya FPR-I, akigamba imico idahwitse kandi idateze guhinduka yabo -abagize FPR-I- nawe atiyibagiwe.

Kabagambe ati: “Biri mu maraso yacu, kandi ni uko twabaye ntiduteze guhinduka… ifungwa ry’imipaka ni ikimenyetso si ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda…” Naho  Kagame akomoza ku mubano n’ibihugu by’abaturanyi, abwira ikoraniro ry’Abanyamuryango ba FPR-I ati: “politiki, ubukungu n’amajyambere yacu, bikwiye kubakira ku ‘guhangana’!”

Ibyo mu Rwanda byabaye nk’ibyo kwa mwungeri wa Nyankaka, abayobozi bakuru n’abacengezamatwara ntibagira isoni zo kwatura ingingo z’urukozasoni mu ruhame! Ni aka wa mwera uturutse i bukuru utabura gukongera, ariko se na none nk’ubu rwose kugeza ryari!? U Rwanda nirwo rudasiba kwitakana imvugo zuzuye urwango z’abanyapolitiki, n’itangazamakuru rikocamye, kuba ku nkingi za mwamba zateye ubwicanyi bwa Jenoside mu Rwanda. None se ko Leta nayo yiharaje, biciye mu bayobozi bakuru, imvugo z’urwango ku banyagihugu, kandi igashyigikira abacengezamatwara n’inzego zibasira abatanga ibitekerezo byabo na rubanda muri rusange, yo yaba idutegurira iki? Kugera ikirenge mu icya Jenoside twabonye muw’1994?

Umuturage w’umunyarwanda, Jean Dammascene HABUMUREMYI, yandikiye ibaruwa ifunguye Prezida w’u Rwanda ica mu kinyamakuru “comondonepost.com”. Yatakambiraga Prezida we guca inkoni izamba akareba icyakorwa ngo umubano usubire mu buryo. Yari ababajwe n’umubano mubi uri hagati y’igihugu cye n’igihugu gituranyi, agasobanura igihombo abaturage bagirira muri ubwo buhahirane bwazahaye; mu gihe abayobozi b’igihugu banejejwe no kuwuzambya, barimo KAGAME wigambye ko “guhangana” ariryo buye fatizo rya FPR-I ayoboye, barengwa mu misoro y’Abaturage, abaturage bicwa n’inzara kubera ingamba z’ubwirasi zibafatirwa hejuru. Uwo muturage winubiye ihame ryo “guhangana” –muri byose n’ubwo byaba bidashinga- nk’ibuye-fatizo ry’ishyaka riyoboye igihugu; niwe wasubijwe na KABAGAMBE, ko bo “FPR-I”, ari uko babaye kandi badateze guhinduka! Ntiyarekeye aho, yongereyeho ko ifungwa ry’imipaka ari ikimenyetso cy’”uko babaye kudateze guhinduka”; bitari ikibazo na gito gifite ishingiro mu mubano hagati y’u Rwanda na Uganda. Ibi se kandi ntitwabyita igihugu kigeze ku manga!?

Inkuru yanditswe itumbereye gusa guhungeta no gutera ubwoba, aho kunenga iyatambutse kuri “monitor.co.ug”, cyangwa se indi yatambutse kuri “comandonepost.com” yakomojweho nyuma byo kuvangitiranya ingingo zidafitanye isano!

Inyandiko yatambutse kuri “monitor.co.ug”  nta hantu ihuriye na busa n’ibyo KABAGAMBE yasubije mu inkuru ye ku Igihe.com. Umunyamakuru wa “Daily Monitor”, Brian MUKALAZI yanditse igitekerezo cye bwite, ababajwe n’umubano mubi hagati y’abavandimwe babiri Museveni na Kagame. Umwanditsi yagiye avugamo ibitekerezo by’abandi banyayuganda kuri uwo mubano mubi, kandi bose nta n’umunyayuganda n’umwe ku giti cye wishimiye ibiriho; kuribo ntibikwiye ko abaturanyi b’abavandimwe badacana uwaka. Abanyarwanda nibo bishimira ibibi gusa!!

Mu abo MUKALAZI yifashishije mu nyandiko ye, harimo n’ibyo umwanditsi Michela WRONG yabwiwe n’umwe mu bahoze ari Abayobozi b’ingabo za Uganda uri mu kiruhuko cy’izabukuru. Uwo mukambwe yerekanye amakosa ari ku mpande zombi ntiyabura no gukomoza, bo nk’Abasirikali ba Uganda, bamwe muri bo bashobora kuba baragize ikosa, ryo gufata Abanyarwanda bari babarimo nabo nk’ingabo nk’abana babo, aho kuba abavandimwe babo… Yavuze byinshi avuga n’amakosa yo ku ruhande rw’Abanyarwanda; gusa yanzura ko impande zombi zikwiriye kurenga ayo makosa, zikazirikana ubuvandimwe, zikirinda agatotsi mu mubano. 

Iyi ngingo yo “gufatwa kw’abanyarwanda nk’abana, aho kuba abavandimwe na bamwe mu ngabo za Uganda”; niyo KABAGAMBE yazamukiyeho yibasira MUSEVENI mu nyandiko ye, maze mu mutwe w’inyandiko amushyira mu gatebo kamwe k’”ububata” n’umunyarwanda Himbara. Himbara, umunyarwanda utigeze aba mu ngabo za Uganda n’umunsi wa rimwe, ntabe no mu iz’u Rwanda n’umunsi wa rimwe. Umwanditsi n’umushakashatsi, ahurira he n’ibibazo hagati y’ingabo z’ibihugu zombi, zifite uko zimwe zisa n’izabyaye izindi, n’ubwo uku kuri nako kudakunze kujya imbizi, n’abafite uko babaye kutari kwiza, kandi batiteguye no guhinduka? Himbara aheruka muri iyo nkuru mu mutwe, wayo akongera kugarukwaho na none, hagarutswe ku mutwe w’inkuru, nta kindi KABAGAMBE yabonye cyo kumuvugaho, kubera ko ntaho ahuriye n’ibyo yavangitiranyaga, nabyo wabonaga bitandukanye cyane n’inkuru, yanzitse nk’ugiye kubakiraho igitekerezo cye, ayisesengura! Kuva ryari ibyanditswe na Michela WRONG bisigaye bivomamwo amahame ya FPR; mu gihe igitabo cye gisanzwe cyamaganwa n’intore!?

Byagora umwanditsi uwo ari we wese no gusesengura inkuru ya KABAGAMBE; kubera ko yandikanye amarangamutima, ikuzuramo urujijo rw’ingingo zicurikiranye. Bikaba gusa byagaragaza ko icyari kigamijwe ku nkuru ari uguhungeta Umwanditsi akaba n’umunyamakuru David HIMBARA; nk’uko asanzwe yarabigize akamenyero, muri wa mugambi wa Kigali wo guhungeta no gutera ubwoba abo bita “abasebya igihugu”! David HIMBARA yagiye nawe yandika abaza KABAGAMBE, mu mvugo ya kivandimwe; impamvu ananirwa kunyomoza ibyo yanditse akandika amutuka ibitutsi by’urukozasoni bidakwiriye impuguke yo ku rwego rwe! Yigeze no kumubaza impamvu yandika, yerekana ko akurikirana nk’intasi, imiturire, imyimukire n’aho Himbara aganye hose; nk’umuhozaho ijisho amurya runono! Yamubazaga inyungu abifitemo nk’umwanditsi n’impuguke ikorera ikigo nka Kaminuza y’u Rwanda!

Iyi nkuru iraca amarenga kuri bumwe mu buryo butandukanye, ubutegetsi bwa Kigali bwatangije hagamijwe kwibasira mu bugome ndengakamere, abo bwita “abasebya igihugu”!

 Itangazamakuru riyobya rihungeta kandi ritera ubwoba abanenga Leta, “campaigns” zo ku mbuga-nkoranyambaga zigamije guhatira RIB kwica amategeko, RIB gutesha umutwe abanyamakuru na RMC kubakumira, gusuka no gushyigikira ibitekerezo by’ubuyobe n’ibinyoma byibasira Abanyamakuru na rubanda muri rusange ku mbuga-nkoranyambaga; ni zimwe mu ngamba zigaaragaaza, kandi umuntu atapfa gushidikanyaho ko zatangiye gushyirwa mu bikorwa! Ibi ni nyuma y’impuruza ya Prezida wa Repubulika, Madamu wa Prezida wa Repubulika, abayobozi bakuru mu nzego za gisivili n’iz’abashinzwe umutekano, abacengezamatwara –intore- ba FPR-I banyanyagiye mu itangazamakuru rihengamye no ku mbuga nkoranyambaga. Iyi mpuruza yikomaga abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane “Youtube” batangaza ibitekerezo byabo, ndetse n’abanyamakuru batagoreka ukuri bahengamira kuri Leta ya Kigali. Iyi mpuruza ikaba yarateruwe n’abatandukanye bafite ijambo rikomeye mu gihugu, ngo hagire igikorwa; Leta ya Kigali itarahirikwa n’abatanga ibitekerezo byabo, kandi bagashyira ku karubanda bataretse no kwamagana ibidakwiye bigirirwa rubanda.

Bimaze kuba akamenyero ku banyarwanda ko “campaign” yo kuri Tweeter, ihagije kugira ngo RIB ihamagare kandi ifungire utanga ibitekerezo bye, ku maherere! Byarabaye kuri Aimable KARASIRA, birarimbanyije kuri Abdou Rashid HAKUZIMANA. Tito RUTAREMARA arasabagiza ingengabitekerezo iteranya amoko kuri tweeter; naho Ministri BIRUTA yagera muri Finland akizeza intore ko ak’abavugira kuri “Youtube” kagiye gushoboka! Prezida KAGAME na madamu we ibihe bitandukanye; bagaragaje ko hari igikwiye gukorerwa abisanzurira ku mbuga nkoranyambaga, intore zitandukanye zibiha umugisha! Rwanda uragana he?