Itangazo ku ikatirwa rya Kizito Mihigo, Ntamuhanga Cassien n’ abo bareganwa.

Ihuriro Nyarwanda, RNC ryamaganye ibihano byahawe Kizito Mihigo, Ntamuhanga, n’ abo bareganwaga nyuma y’ ikinamico ry’ Urubanza ryarangiye uyu munsi. Nubwo inkiko za Leta zabahamije ibyaha byo kurema umurwe w’amabandi n’ ibindi birego by’ ibihimbano nko gushaka guhirika ubutegetsi, buri wese azi ko icyaha cya Kizito Mihigo ari indirimbo yahimbye “ Igisobanuro cy’ Urupfu” aho yakanguriraga abanyarwanda (Abahutu n’ Abatutsi) ubwiyunge nyakuri, binyuranije n’ Ibyo Leta ihora iririmba ko abanyarwanda biyunze.

Twabibutsa kandi ko mu rubanza rwaKizito n’ abo bareganwa Leta yifashishije ibimenyetso nk’ ubutumwa bugufi bwo kuri tel, what’s up na skype yemeza ko bakoranaga n’ Ihuriro Nyarwanda na FDLR.

Ihuriro Nyarwanda riributsa abanyarwanda ndetse n’ amahanga ko muri Raporo y’ impuguke za LONI iheruka, zasanze ntamikoranire iri hagati ya FDLR n’ Ihuriro Nyarwanda, RNC.

Ihuriro Nyarwanda riboneyeho akanya ko kwibutsa abanyarwanda n’ amahanga ko ritazatezuka ku umugambi wo kurwanya igitugu cya Leta ya FPR, kugeza ubwo buri munyarwanda azagira uburenganzira, ubutabera n’ ubwisanzure bisesuye.

 

Turayishimye Jean Paul

Umuvugizi w’ Ihuriro Nyarwanda, RNC.