MU KWITEGURA CHOGM LETA Y’U RWANDA IRARIMBANYIJE MU GUHISHA ABAKENE ARIKO GUHISHA UBUKENE BWAYO BYAYINANIYE’’

Kuva ku italiki ya 20 Kamena 2022 kugeza ku italiki ya 24 Kamena 2022, u Rwanda ruzakira inama izahuza abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma baturutse mu bihugu binyuranye bivuga ururimi rw’ icyongereza izabera mu Murwa mukuru w’u Rwanda Kigali.

Mu rwego rwo kwitegura abo bashyitsi u Rwanda rufata nk’imena mu gihe abatuye mu Mugi wa Kigali bababonamo nk’icyicamahirwe, Leta y’u Rwanda irimbanyije imyiteguru ititaye ku nyungu z’Abanyarwanda batuye i Kigali.

Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu batewe impungenge n’ ibyemezo biri gufatwa na Leta y’u Rwanda bibangamiye imibereho y’abatuye i Kigali ndetse bikaba binahungabanya n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu baramagana icyemezo cyafashwe na Ministeri y’Uburezi cyo guhagarika amashuri yose akorera mu mugi wa Kigali mu gihe cy’inama ya CHOGM kuko kibangamiye inyungu rusange z’abana b’u Rwanda zijyanye n’uburezi buboneye kandi bikaba bibangamiye n’abakora umwuga wo gutwara abantu harimo abatwara za bisi na moto bakura amaramuko mu gutwara abo banyeshuri.

Kuba Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga amashuri yose yo mu Mugi wa Kigali, ibi birerekana neza ko iri kwirinda kuzahura n’ikibazo cy’imodoka nyinshi zishobora gufunga imihanda mu gihe ba bashyitsi bayo b’imena bazaba bajya mu nama cyangwa bazaba bazivamo, ibi bikaba byayitamaza maze igata ibaba dore ko ibeshya amahanga ko u Rwanda rwateye imbere mu bikorwaremezo by’imihanda.

Kuba rero Leta y’u Rwanda igomba kwirarira ku bashyitsi bayo, Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu barasanga iki cyemezo cy’urukozasoni cya Ministeri y’Uburezi ari ikimenyetso simusiga kibanziriza ibindi byemezo bigiye gufatwa na Leta y’u Rwanda byo guhagarika ibikorwa byose by’urujya n’uruza rw’abatuye Umugi wa Kigali mu gihe inama ya CHOGM izaba irimbanyije, yirengagije ko abatuye mu Mugi wa Kigali abenshi babaho ari uko baciye inshuro; ibi bisa nk’aho CHOGM izatera guma mu rugo y’indi!

Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu barasanga ibi ntawe byatangaza cyane cyane ko hari n’ibindi byemezo byafashwe na Leta y’u Rwanda byagiye by’amaganwa n’abanyapolitiki batavugarumwe nayo ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, birimo nko kubuza abatuye Umugi wa Kigali kujya gushakisha imibereho bazira gusa ko ari abakene kandi Leta y’u Rwanda igomba kwereka abitabiriye inama ya CHOGM ko i Kigali nta bakene bahaba no kugaragaza ko Umugi wa Kigali ukeye dore ko na zimwe muri izo modoka zitwara abo banyeshuri zishaje.

Mu gusoza, Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu barasaba Leta y’u Rwanda kwirinda ibikorwa nk’ibi byo kwirarira no kwigaragaza neza imbere y’amahanga itegura inama nk’izi kandi itaragira ibikorwaremezo by’ingenzi kuko ibi ari byo byatumye, mu kwitegura iyi inama, ifata biriya byemezo bibangamira uburenganzira ntavogerwa, inyungu n’ituze rusange bya rubanda. Barasanga kandi Ubuyobozi bwa Commonwealth butari bukwiye kwemerera igihugu nk’u Rwanda kidafite ibikorwaremezo by’ibanze ndetse kitubahiriza n’amahameremezo y’Umuryango wa Commonwealth kwakira inama nk’iyI ya CHOGM.

Bikorewe i Kigali, kuwa 14 Kamena 2022

Mme Victoire Ingabire Umuhoza

Prezidate wa DALFA UMURINZI (Sé)

Tel: +250 784 113 846

 

Maître Ntaganda Bernard

Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri. Kandida Prezida mu Matora ya 2024 (Sé)
Tel: +250 781 207 188