ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU RYAMAGANA ITANGAZO MPIMBANO RYO KUWA 20/12/2020

MOUVEMENT RWANDAIS POUR LE CHANGEMENT DEMOCRATIQUE
(M.R.C.D)
Electronic address: [email protected] , Bruxelles, Belgique

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU RYAMAGANA ITANGAZO MPIMBANO RYO KUWA 20/12/2020

Impuzamashyaka ya MRCD-UBUMWE iramenyesha Abanyarwanda, n’abakunzi bayo by’umwihariko, ko yamaganye k’umugaragaro icyiswe “ITANGAZO RY’INGABO ZA FLN N° 013/20/ppa/FLN” ryo kuwa 18/12/20 bigaragara neza ko ari itangazo mpimbano rigamije guhimbira ibyaha Bwana Paul RUSESABAGINA, VisiPrerezida wa MRCD- UBUMWE akaba na Perezida w’Ishyaka PDR- IHUMURE.

Twabibutsako, Leta ya Kigali yashimutiye Bwana Paul Rusesabagina i Dubaï mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Abarabu (Emirat Arabes Unis) mu mpera z’ukwezi kwa Kanama muri uyu mwaka w’2020. Gushimuta Rusesabagina akaba ari icyaha cy’iterabwoba rikabije gikorwa n’ibyihebe kandi kikaba gihanwa n’amategeko mpuzamahanga.

Muri iyo ngirwa tangazo ryitirirwa Umuvugizi (PPA) wa FLN, baravuga ko ngo imirwano ibera mu karere ka Nyaruguru itazahosha kugeza igihe FPR ifunguriye, uwo abo bahimbye iryo tangazo bita “umuyobozi w’ikirenga wa MRCD/FLN Nyakubahwa Paul Rusesabagina ndetse n’izindi mpirimbanyi”; iyo mvugo ikaba irimo ikinyoma, ubuswa, kubeshya no kujijisha kubera impanvu zikurikira:

  1. Ishyaka CNRD ryagaragaje ko iryo tangazo riyitirirwa atariyo yaritanze (cfr: https://www.therwandan.com/ki/fln-irabeshyuza-itangazo-ryayitiriwe-ryo-ku-wa-18-12-2020/). Ibyo kandi bikaba bishimangirwa n’uko muri iryo tangazo barangiza bavugamo izina MRCD/FLN kandi MRCD na CNRD ntaho bigihuriye kuva muri Kamena 2020.
  2. Mu itangazo n°20/CSD/2020 ryo kuwa 30 Nzeli 2020 abagize Inama y’ikirenga ya FLN bashyizeho imikono
    yabo uko ari abayobozi 9, (cfr: https://www.therwandan.com/fr/les-fln-qui-avaient-ete-pretees-au-mrcd-ontreintegre-leur-bercail-le-cnrd-a-partir-du-27-juin-2020/), bakaba bemeza neza ko FLN yabayeho mbere y’uko MRCD ishingwa, ko ndetse FLN ari umutungo wihariye wa CNRD- UBWIYUNGE.
  3. Mu bayobozi icyenda bashyize umukono kuri iryo tangazo tuvuze haruguru, nta zina rya Bwana Paul RUSESABAGINA ririmo; bityo rero leta ya FPR akaba ariyo iri kumwita umuyobozi w’ikirenga wa FLN kugirango ibigire ikimenyetso cyo kumugumisha muri gereza, ibyita igikorwa cyo kubungabunga umutekano w’igihugu, cyane ko iyo leta yananiwe kwisobanura ku cyaha cyo kumushimuta no kumufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko!

MRCD-UBUMWE ikaba iboneyeho kongera gusaba Leta ya Perezida Paul KAGAME gufungura nta yandi mananiza Bwana Paul RUSESABAGINA yashimuse imuziza ko adahwema guharanira ukwishyira ukizana, ubutabera na demokarasi mu Rwanda, igihugu cyamubyaye.

Bikorewe i Buruseli kuwa 20/12/2020

Faustin TWAGIRAMUNGU

Visi Perezida akaba n’umuvugizi wa MRCD UBUMWE