ITANGAZO RIHAMAGARIRA ABANYAPOLITIKI BOSE KWUBAKA IMBARAGA NSHYANSHAYA ZA OPOZIYO NYARWANDA (Réforme politique)

Akishuli Abdallah


Bavandimwe mukora politique igamije impindura matwara, 
Banyarwanda,banyarwandakazi,

Nongeye kubaramutsa mbifuriza kugira umwaka mushya muhire w’2020, uzababere uw’amata n’ubuki,uw’ishya n’ihirwe hamwe n’imiryango yanyu,
Hashize igihe kitari gito narahisemo kwitegereza (observation) kurusha kuvuga intero rusange cyangwa gusubira munkuru zabaye kimomo.

Muri uko kwitegereza nabashije gusuzuma umuzi n’umuhamuro utuma opozisiyo nyarwanda igenda irushaho gusubira inyuma aho gutera imbere, 
Nabashije kandi gucukumbura aho ingoma ya FPR n’ingabo zayo za RDF bakura imbaraga zo gukomeza kudusenya.

Ibyo nabikoze ngamije kugirango bitubere isomo ryo kubona ingamba zihamye zadufasha guhangana n’ingoma y’igitugu kugera tuyitsinze burundu,

Muri uko kwitegereza ndetse no gucukumbura nabashije kubona ibisubizo by’ibibazo nibazaga nkeka ko hari benshi tubihuriyeho.

Bimwe muri byo ni ibi bikurikira :

I. IBIBAZO NASANZE BIREBA OPOZISIYO UBWAYO

1. Mu gushinga imitwe ya politike cyangwa se mukwinjira muri politiki abenshi muri twe baranzwe n’ubwibone no gusuzugurana bishingiye mukwibeshya ko aribo kamara bibagirwa ko nta mugabo umwe,

2. Abiyita abanyepolitiki bose siko barangwa n’ibi bikurikira umunyapolitiki nyawe yagombye kuba yujuje.

a. Gukunda igihugu : 

Gukunda igihugu by’ukuri birangwa no kurenga inyungu zawe bwite, iz’umuryango wawe,iz’akarere uvukamo, iz’imyemerere yawe ndetse n’iz’ubwoko bwawe. Iyi ngingo ikomeje kubera benshi ikigusha .Ingero ni nyinshi …

b. Kutagira impano muri politique (charisme) : 

Ntabanga ririmo, abiyita abanyepolitiki beshi ndetse no mubitwaje intwaro baranzwe n’ubuswa bukabije mu mikorere yabo kubera kwitsindirira impano badafite,

c. Kutamenya imbaraga zabo bwite cyangwa se iz’amashyaka yabo, 

Iyi ngingo irareba amashyaka cyangwa se imitwe ya gisirikari yagize amahirwe yo kugira imbaraga zishingiye ku mikoro ariko akazipfusha ubusa kugeza aho bigaragariye ko zagiye ziyoyoka, irareba akandi amashyaka yandi ataragize amahirwe yo kugira imbaraga nyinshi ariko kubera kwiyemera akananirwa gutera intambwe yo kwisungana n’abandi,

d. Kutamenya neza imbaraga z’uwo bahanganye

Byaragaragaye kenshi ko benshi muri twe nanjye ntikuyemo tutigeze dufata umwanya mbere wo gukora analyse mukumenya ingano ndetse n’ishingiro ry’imbaraga za FPR , bityo ngo tubashe gufata ingamba (stratégies) nyazo zo kuyihangamura, bikaba aribyo byayihaye amahirwe yo kuba na n’ubu igikomeje kwidegembya kubutegetsi nyamara magingo aya FPR yagombye kuba yarahindutse amateka.

e. Kutamenya gukoresha amahirwe mboneka rimwe (saisir des opportunités) : 

Kubera amakosa menshi FPR ikomeje kugenda ikora byagaragaye ko uretse n’abanyepolitiki , abanyarwanda muri rusange bataragera kurwego rwo kwirwanaho buririye kucyuho giterwa n’akarengane FPR ikomeje kubakorera kumugaragaro,

3. Opozisiyo nyarwanda yagaragayemo kandi gucikagurikamo ibice, kwicwa, gufatwa mpiri no kuburirwa irengero rya bamwe mubanyamuryango b’imitwe n’amashyaka anyuranye bigaragara ko bishobora kuba byaraturutse kuburangare bw’ubuyobozi bw’ayo mashyaka cyangwa se bw’iyo mitwe,

4. Bamwe mubanyamuryango b’amashyaka cyangwa se imitwe inyuranye baranzwe na indiscipline ishingiye kutubaha amabwiriza rusange agenga imiyoborere ya za organisations zabo ,

5. Ikibazo cy’amoko n’ubwo abantu bakomeje kugicishaho amazi y’uruho ariko bikomeje kugaragara ko kigihari bityo akaba ari imwe munzitizi zituma opozisiyo idakomera nk’uko bikwiye (Uwashaka ingero yazihabwa)

6. Benshi muri twe biringiye imbaraga z’ibihugu by’amahanga kurusha kwiringira izabo bwite, bibagirwa ko ak’imuhana kaza imvura ihise.

7. Hari kandi indi virusi y’ubutekamutwe (escroquerie)yateye mubahoze mungabo zaba iza FAR cyangwa se iza RDF bakoresha umwuga wabo mukwiba amafaranga y’abanyapolitiki bababeshya ko bagiye kuyakoresha mubikorwa byo kubohoza igihugu.

8. Muri opozisiyo kandi hagaragayemo ibikorwa byo gucengerwa n’umwanzi (infiltration) kubera kutagira urwego rw’iperereza ruhamye cyangwa se biturutse kubushishozi buke nabwo bushingiye kumarangamutima akomoka kumasano ya hafi cyangwa ya kure. Ingero nk’amoko, kuba hari aho mwabanye mumirimo, mumiryango n’ahandi

II. IBIREBANA N’INKOMOKO Y’IMBARAGA ZA FPR

Ntahandi FPR ikomora imbaraga uretse kubibazo navuze haruguru, hakiyongeraho ibi bikurikira :

1. Iterabwoba, ubwicanyi, n’ubuhubutsi bw’umunyagitugu Paul KAGAME,
2. Inda nini,ukwikunda, ubwibone,ubujiji by’abanyamuryango ba FPR n’ingabo zayo , 
3. Ibwoba n’inda nini by’abategetsi b’ingeri zose bakorana na leta y’igitugu,
4. Ubwoba no kwikunda by’abanyarwanda muri rusange, n’ibindi ntarondoye…

Ndababwiza ukuri ko FPR ureste utwo tubazo mvuze haruguru, nta munyarwanda uyikunze, nta mu nyamahanga uyishyigikiye, na ba mpatsibihugu bayikuyeho amaboko, ahubwo barumiwe gusa ,

III. KUGIRANGO TUYIHIRIKE TURASABWA GUKORWA IBI BIKURIKIRA

1. Gusuzuma imbaraga na stratégie bya FPR ndetse na RDF kugirango tuyitungurire aho ijegajega ( Hari ibyo nabashije gucukumbura ariko mbigize ubwiru kubera inyungu z’urugamba) 

2. Gusenya cyangwa Gusohoka mu mitwe ya politiki n’iya gisirikari dusanzwemo maze tugashinga urwego rumwe kandi rushyashya ruhuriza hamwe imbaraga zacu zose, 

3. Gushyiraho urwego rw’ubucurabwenge rugizwe n’abahanga twifitemo rugamije kutwigira imishinga yose yatuma tugera ku intsinzi nyayo kandi irambye,

4. Kubaka urwego rw’iperereza rufite ingufu kandi rukora ibikorwa bigarura umutekano n’ituze aho umwanzi wese cyangwa umugambanyi agaragaye, yaba ari uri muri twe cyangwa se aturutse hanze y’inzego dukoreramo, yaba yarahunze cyangwa se atarahunze,

5. Gushyiraho cyber brigade ishinzwe ubwirinzi no kugaba ibitero by’ikoranabuhanga,

6. Gushyiraho urwego rwa Discipline rufite imbaraga ruhugura buri wese uranzwe no gutandukira cyangwa kubangamira nkana inyungu rusange,

7. Kureka guhangana no guterana amagambo hagati y’abagize opozisiyo cyane cyane kuma radio,

8. Gushyiraho Radio imwe Rukumbi ikanjya ikorwaho n’abantu bose bavugiraga kuma radio anyuranye,

9. Gukira indwara yo kunangira no gutsimbarara kumyanya y’ubuyobozi

10. Gukira indwara yo kumva ko ari twe kamara mugihe dusabwe guharira abandi bagaragaje ubushobozi burenze ubwacu…

11. Guihitamo abayobozi bashoboye tudashingiye kumarangamutima ayo ariyo yose ,

12. Gushishoza mukwemera abanyamuryango cyane cyane abifuza kujya mumyanya y’ubuyobozi,

13. Gushyiraho amahame ngenderwaho akakaye uyarenzeho agafatirwa ibihano bitajenjeka

14. Gusuzuma imbaraga twakwibonamo tudategereje izizava mu mahanga ayo ariyo yose 

15. Kuvana urugamba rwa gisirikari kubutaka bw’ibihugu duturanye tukarwimurira mugihugu hagati, twubahiriza inyungu n’umudendezo w’abaturage babarizwa muri rubanda rwa giseseka. Ahubwo tukibasira inyungu z’agatsiko n’iz’abambari bako.

Mugusoza nagirango menyeshe abazashima ibibitekerezo ko niteguye gusoka mu ishyaka mbarizwamo nta mananiza maze nkifatanya nabo gushinga urundi rwego rushya ruzaduha imbaraga zirenze izo tutabonye muri ayo mashyaka yandi twabarizwagamo.

Ndagirango nibutse ariko ko ntawe ukwiye guhatirwa gusohoka mu shyaka rye niba yumva kwigumira mu nzozi (délire) aribyo bimuhesheje amahoro.

Bikorewe ishyanga kuwa 30/12/2019 
Jabo AKISHULI

Ushatse kunyungura ibitekerezo wanyandikira kuri : 
[email protected]
Cyangwa kuri watsapp +33-641-18-16-55

BIMENYESHEJWE
1. Amashyaka ya opozisiyo yose
2. Buri munyapolitiki wese, yaba uri mu ishyaka riri hanze cyangwa mugihugu imbere , 
3. Umunyapolitiki ukora politiki kugiti cye uwasezeye cyangwa se wasezerewe mu ishyaka yahozemo,
4. Abanyapolitiki babujijwe uburenganzira bwo kwiyamamariza kumwanya wa perezida wa repubulika
5. Imfungwa za politiki zose, zaba iziri muri gereza imbere cyangwa izifungishije ijisho hanze yayo,
6. Abasirikari ba RDF barambiwe guhora bashorwa mubikorwa byo kwica abavandimwe babo,
7. Abakozi b’inzego z’iperereza bakoreshwa mugutanga utuzi twa Munyuza,
8. Abasirikare bifuza gushinga igisirikari gihuriza hamwe imbaraga z’intwari zose, baba abari mu mitwe ya gisirikari izwi n’itazwi cyangwa se abitandukanije nayo.
9. Urubyiruko, abagabo,abari n’abategarugori, abasheshe akanguhe bari mu gihugu no hanze yacyo barambiwe akarengane,
10. Abazunguzayi bose, n’abandi bananizwa mu mirimo yabo, basoreshwa imisoro y’ikirenga,
11. Abasenyerwa amazu n’abafungirwa amayira ajya mungo zabo kumaherere
12. Imfubyi n’abapfakajwe na FPR ntizigire n’ubufasha zemererwa, ndetse no kwimwa bourse,
13. Abambuwe imitungo yabo kugahato no mu karengane ,
14. Imiryango y’abafunzwe bazira akarengane ,bakimwa uburenganzira bwo kugezwa imbere y’inkiko,
15. Abacitse ku icumi rya genocide yakorewe abatutsi bagizwe ingwate n’ubutegetsi bubi,
16. Imiryango y’abiciwe na FPR bakimwa uburenganzira bwo kwibuka ,kunamira no gushyingura mucyubahiro ababo bazize itsemabwoko-hutu,
17. Abantu bose bambuwe uburenganzira bwo gukora imirimo ibatunga kubera ibitekerezo byabo,
18. Abantu bose bashyizwe mubyiciro by’ubudehe birenze ubushobozi bwabo,
19. Abakubitirwa gutanga mituweli, imisanzu y’abanyerondo,amasibo , kandi ntakamaro bibafitiye,
20. Abanyarwanda bose muri rusange.

INTEGO NI UKUGIRANGO TUBASHE GUTSINDA FPR INKOTANYI MUGIHE KITARAMBIRANYE.

Mugire amahoro, n’ubutwari bugamije intsinzi