ITANGAZO RISOZA INAMA RUSANGE YA RBB YATERANYE KU YA 3 N’IYA 4/07/2021

Inama rusange isanzwe y’Urwego Nyunguranabitekerezo ruhuza amashyaka ya politiki n’amashyirahamwe ya sosiyete sivile akorera hirya no hino ku isi (RBB) yateranye ku matariki ya 3 n’iya 4 Nyakanga 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga.

Inama yibanze cyane kugusuzuma raporo yagejejweho n’Itsinda ry’isesengura n’igenamigambi ryahawe inshingano zo kwiga imiterere y’ibibazo byugarije Abanyarwanda, haba mu mateka yabo yahise, byaba ibibazo

baterwa n’ingoma ya FPR ibabuza uburyo bwo kunoza imigambi mu kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza, hagamijwe kugera ku mpinduka ya demokarasi isesuye yunga Abanyarwanda, amahoro aganje kuri bose, mu bumwe n’ukuri hagati yabo.

Inama yashimiye cyane abagize Itsinda ry’isesengura n’igenamigambi umurimo mwiza bashoboye gutunganya mu bushishozi , mu bwubahane no mu mubwuzuzanye. Inama irasanga izo ndangagaciro zaranze imikorere y’iryo tsinda ari zo RBB igomba gukomeza kwimakaza mu mirimo yayo ya buli munsi.

Inama yemeye iyo raporo kandi iyigira iyayo. Muri make iyo raporo ivuga ko kugira ngo ibibazo bibangamiye Abanyarwanda bikemuke, hagomba :

  1. Ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi yumvikanweho (démocratie consensuelle);
  2. Ubutegetsi bwegereye abaturage (décentralisation);
  3. Ibiganiro bisesuye kandi bidaheza ;
  4. Kugabanya ububasha bwa Perezida wa Republika (régime parlementaire);
  5. Gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho;
  6. Kudahindagura abakozi ba Leta uko ubutegetsi buhindutse (Dépolitisation de la fonction publique).

Inama irasanga ibibazo byugarije u Rwanda n’abanyarwanda byubatse uruhuli rw’inkuta zinyuranye , iz’ingenzi zikaba zinshingiye kuli ibi : amoko , uturere, jenoside n’ubundi bwicanyi ndengakamere, amateka , ikibazo cy’ubutugetsi , intambara, isumbana mu mibereho , gusaranganya ubukungu bw’igihugu n’umuco n’uburere.

Inama yasanze ibibazo byinshi byugarije abanyarwanda biva ku mateka ashaririye u Rwanda rwagiye runyuramo. Inama irasanga ariko abanyarwanda batagomba guheranwa n’amateka ahubwo bagomba guharanira ko ejo hazaza hazarangwa n’ihererekanyabutegetsi mu mahoro no gusaranganya neza ibyiza by’igihugu.

Ku birebana n’amoko, Inama yasanze kuba mu Rwanda hari amoko anyuranye ubwabyo bidateye ikibazo, ikibazo nyamukuru ari : Ubutegetsi butonesha bamwe bukarenganya abandi, bukanabaheza ku byiza by’igihugu. Ibindi bibazo byinshi ni ingaruka zishamikiye kuri ubwo butegetsi bubi. Udutsiko dushaka ubutegetsi cyangwa turi ku butegetsi dukoresha amoko cyangwa uturere kugira ngo tugere cyangwa twikubire ubutegetsi, ku bw’inyungu z’utwo dutsiko cyangwa dukorera Inyungu z’abanyamahanga badushyigikiye.

Kubera ibibazo bikomeye u Rwanda rwaciyemo, Inama isanga demokarasi yumvikanyweho (démocratie consensuelle) ariyo iberanye n’igihugu cyacu. Demokarasi yumvikanyweho ikoreshwa mu gukemura ibibazo by’ubutegetsi mu bihugu bifite ibice by’abaturage byaranzwe no gushyamirana kubera amoko, uturere, amadini cyangwa ibindi bintu bibatandukanya. Demokarasi yumvikanweho izaba uburyo ibice byose
by’abaturage bisangira ubutegetsi hakurikijwe ubwoko bwabo, uturere baturukamo cyangwa izindi mpamvu, bigatuma inyungu n’uburenganzira bya buri wese bibungabungwa. Niyo mpamvu, hejuru y’imiterere y’abaturage batuye igihugu, kugira inzego z’ubutegetsi bw’uturere zigenga kandi zishyirwaho n’abaturage muri buri karere (Décentralisation) ari indi nkingi ikomeye ya demokarasi yumvikanyweho.

Inama irasanga kandi ko u Rwanda rubereye buri munyarwanda rugomba kuba rufite inzego z’ubucamanza n’iz’umutekano zirengera kandi zigahumuriza buri wese, abanyarwanda bagashobora gusangira ibyiza by’igihugu cyabo no guharanira icyabateza imbere mu mahoro, mu bumwe no mu bwisanzure bisesuye. Hagomba ubutegetsi butanga ituze, burengera kandi bugahumuriza buri munyarwanda, bugasaranganya ibyiza n’ubukungu bw’igihugu mu banyarwanda bose, buri munyarwanda agahabwa ubushobozi bwo kugira amahirwe angana n’aya mugenzi we ( Equité, Justice sociale et égalité des chances).

Inama yemeje ko RBB izaharanira ko hajyaho igihe cy’inzibacyuho cyumvikanyweho kugirango abanyarwanda babone umwanya wo kubaka icyizere hagati yabo nyuma y’ibi bihe biranzwe n’ubwoba , urwikekwe n’ibikomere binyuranye byatewe n’amateka.

Inama yemeje ko RBB izaharanira ko hategurwa kandi hagakora ibiganiro bisesuye kandi bidaheza ( Dialogue inter-rwandais hautement inclusif/Highly Inclusive Inter-Rwandan Dialogue) izafasha abanyarwanda kumvikana uko igihugu kizayoborwa nyuma y’igihe cy’inzibacyuho.

Ikigamijwe ni uko nyuma y’inzibacyuho, mu rwego rwa politiki, abantu bazajya bahuzwa n’Ibitekerezo bigaragarizwa mu migabo n’imigambi bafite, aho guhuzwa n’amoko cyanga uturere. Hagomba kandi gushyirwaho ubutegetsi bwatuma hatagira umuntu ugira ubushobozi bwo kumara abandi cyangwa kubapyinagaza, ntihagire ubaho kubera impuhwe z’undi, kandi hakimakazwa ipiganwa ry’ibitekerezo. Ibi ni byo musingi (fondation) wo kubaka urwo Rwanda ab’ubu n’ab’ejo bazakomerezaho.

Inama yemeje ko RBB izaharanira ko habaho impinduka zimbitse mu miterere no mu mikorere y’Inteko Nshingamategeko. Ubutegetsi bugomba kuba ubw’abaturage, bushyirwaho n’abaturage kandi bukorera abaturage. Ni yo mpamvu Intumwa za rubanda zigomba gushyirwaho n’abaturage kugira ngo zihagaralire kandi zirengere inyungu zabo, zitabikora ntizizongere gutorwa.

Ubutegetsi bw’u Rwanda bugomba kugendera ku mashyaka menshi (multipartisme/pluralisme) kandi abatavuga rumwe n’abari ku butegetsi (opposition) nabo bagomba guhabwa agaciro, bakagira umwanya ugaragara nk’abanyapolitiki, bakisanzura mu gutanga ibitekerezo byabo.

Inama yemeje ko RBB igomba guharanira ko ku birebana n’Ubutegetsi Nyubahirizategeko, ububasha bw’umukuru w’igihugu bugomba kugabanywa, hakabaho ubutegetsi buha imbaraga nyinshi Inteko Nshishingamategeko (Régime Parlementaire/Parliamentary regime).

Inama irasanga hakenewe amavugurura yimbitse kugira ngo habeho Ubucamanza bwigenga, bwizewe n’abaturage kandi bukagira uruhare mu guhumuriza ibice byose by’Abanyarwanda no kugarura ituze mu gihugu.

Inama irasanga Inzego z’Umutekano (ingabo, igipolisi, inzego z’ubutasi) zitagomba kuba iz’umuntu ku giti cye cyangwa ngo ziyoborwe n’ubwoko bumwe cyangwa abakomoka mu karere kamwe. RBB izaharanira ko hazashyirwaho ingabo z’igihugu zigaragaza ishusho y’imiterere y’igihugu; ubuyobozi bwazo bugasaranganywa mu moko yose, uturere twose ku buryo buhumuriza buri munyarwanda.

Ku byerekeranye n’ubwicanyi bwahitanye imbaga y’Abanyarwanda, RBB ishyigikiye ko abakorewe ubwicanyi bose, nta vangura, bagomba kwibukwa, ababo bakagira ijambo mu kuvuga ibyababayeho; bakagira uburenganzira bungana bwo gushyingura mu cyubahiro abaguye muri ubwo bwicanyi no kububakira inzibutso; gusaba ubutabera ndetse n’impozamarira; ntihabe guhezwa kwa bamwe muri gahunda zo kwita ku mfubyi n’abapfakazi cyangwa abandi barokotse ubwo bwicanyi.

Abari mu nama bunguranye ibitekerezo binyuranye kandi byubaka ku ngingo irebana n’uko abari mu nzego zihuza ibikorwa bajya basimburana n’ishusho ngari igomba guhora iranga urwego RBB.

Inama yasanze urwego RBB rugomba guhora rushakisha uko ishusho yarwo yaba ifoto nto y’imiterere rusange ya sosiyete nyarwanda. Aha hibukijwe ko sosiyete nyarwanda uko iri ubu igizwe n’abantu bafite amateka anyuranye, ibikomere binyuranye, ndetse n’imyumvire inyuranye. Inama yemeje ko RBB yashyira imbere ko ayo mateka yose, ibyo bikomere, n’iyo myumvire inyuranye byajya bihabwa umwanya uboneye, ababyiyumvamo bagahabwa urubuga rwo kubivuga kandi bagategwa amatwi ntawe ubikomye. Uko gusangira amateka n’imyumvire itandukanye nta rwikekwe bizakorwa hagamijwe guharanira ko hashakishwa inzira zose zituma u Rwanda ruva burundu mu bibazo amacakubiri anyuranye yarujanditsemo.

Kubyerekeye gushyiraho Komite Mpuzabikorwa nshya, Inama yasabye Komite Mpuzabikorwa isanzweho, nayo irabyemera, gukomeza imirimo yayo mu gihe cy’amezi 3 duhereye ku munsi wa none tariki ya 4 Nyakanga 2021 kugirango habonecye umwanya uhagije wo gutegura amabwiriza azagenga isimburana ry’abayobozi ba RBB.

Nyuma yo guhabwa amakuru na Komite mpuzabikorwa ko amashyaka n’amashyirahamwe arenga 2/3 by’abagize urwego RBB byali bikenewe mu kwemeza amahame agenderwaho agena imyifatire mbonezabupfura yamaze kuyashyiraho umukono wayo, Inama yemeje ko ayo mahame atangiye gukulikizwa n’amashyaka n’amashyirahamwe yose agize RBB

Inama yemeje mu mirimo yayo Komite mbonerabupfura yakoraga by’agateganyo. Inama yasabye kandi Itsinda ry’Imyitwarire Mbonerabupfura gutegura amabwiriza azagenga isimburana ry’abagize Komite Mpuzabikorwa.

Bikozwe ku wa 4/07/2021

Abashyizeho umukono:

  1. Action citoyenne pour la Paix, Suisse ;
  2. Association des rescapés du génocide des réfugiés rwandais au Congo (Ex-ZaïreRDC) ARGR-Intabaza,Nederland ;
  3. Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda (CLIIR), Belgique ;
  4. Comité pour l’Unité, la Paix et la Réconciliation au Rwanda (CUPR), France ;
  5. Congrès rwandais du Canada (CRC), Canada ;
  6. Convention Nationale Républicaine (CNR-Intwari), Suisse ;
  7. Comité de Suivi de la Problématique des Réfugiés Rwandais (CSPR), Suisse ;
  8. COVIGLA, Collectif des victimes des crimes de masse commis dans la region des grands lacs africains,France ;
  9. Forces Démocratiques Unifiées-Inkingi, UK ;
  10. Fondation Ibukabose-Rengerabose, Mémoire et Justice pour tous, France ;
  11. Global Campaign for Rwandans’ Human Rights (UK)
  12. Global Voice of Rwandan Refugees (GVRR), South Africa ;
  13. Groupe d’initiative France-Rwanda, France ;
  14. Inganzo Gakondo, Russie ;
  15. Initiative du Peuple pour l’Alliance Démocratique (IPAD-Umuhuza), USA ;
  16. Initiative Humanitaire pour la région des grands lacs (IHRGL), Belgique ;
  17. Initiative HUMURA, Belgique;
  18. Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique ISCID asbl, Belgique ;
  19. JAMBO asbl, Belgique ;
  20. Liberté d’Expression Culture et Paix, LECP Info, USA ;
  21. Mouvement Républicain pour la Paix et le Progrès, MRP, Belgique ;
  22. Observatoire des Droits de l’Homme au Rwanda (ODHR), France ;
  23. Organization for Peace, Justice and Development in Rwanda and Great Lakes Region (OPJDR), USA;
  24. PS Imberakuri, Belgique;
  25. Rassemblement des Jeunes pour l’Avenir du Rwanda (RAJAR ASBL), Africa.
  26. Réseau International pour la Promotion et la Défense des Droits de l’Homme au Rwanda (RIPRODHOR),France ;
  27. Rwanda National Congress – RNC, USA ;
  28. Rwanda National Forum (RNF), USA ;
  29. Rwandan Alliance for the National Pact (RANP-Abaryankuna), Africa.
  30. Rwandan American Youth Association, USA;
  31. Rwandan Platform for Dialogue, Truth, and Justice (RDTJ), South Africa ;
  32. Rwandiske Forum in Norway (RFN), FORUM RWANDAIS DE NORVEGE (RFN);
  33. United Freedom Fighters (UFF-INDANGAMIRWA), France;
  34. PDR Ihumure, Belgique
  35. Rwanda Revolution Movement (RRM), South Africa