ITANGAZO RISOZA INAMA YA BIRO POLITIKI Y’IHURIRO NYARWANDA RNC YO KUWA 23 NZERI 2018

Nyuma y’amatora y’inzego zose z’Ihuriro Nyarwanda yarangiranye n’ukwezi kwa Kanama 2018, Inama ya mbere ya Biro Politiki y ‘Ihuriro Nyarwanda yateranye kuri uyu 23 Nzeri 2018.

Ingingo z’ingezi zaganiriwe zari zikubiyemo ibice bikurikira:

  • Ubuzima bw’Ihuriro Nyarwanda muri rusange n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Umwiherero wa Biro Politiki yateraniye I Pretoria ho muri Afrika y’Epfo kuva ku itariki ya 27 -30 Kanama 2017
  • Gusuzuma ibibazo byugarije u Rwanda muri iki gihe
  • Gutanga ibitekerezo ku mirongo migari y’ibikorwa bizibandwaho muri iyi manda y’imyaka ine iri imbere.
  1. Ubuzima bw’Ihuriro muri rusanjye n’ ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’umwiherero w’i Pretoria
  • Ku birebana no gushyira ingufu mu bikorwa by’ubukangurambaga; i) Biro Politiki yasanze Ihuriro ryararushijeho kumenyekana haba mu Rwanda, haba no mu mahanga ahanini kubera diplomasi, ubukangurambaga, radio Itahuka, itumanaho n’itangazamakuru muri rusange; ii)Biro Politiki yishimiye ko kuva inama y’I Pretoria ibaye ibikorwa by’ubukangurambaga byarushijeho gutera imbere ku buryo havutse izindi ntara nshya zirimo nka : U Busuwisi, Zambia,  Malawi, Nampula n’izindi,  ndetse n’intara zari zisanzwe zibaruka utundi turere; iii) Biro Politiki yishimiye ko abayobozi n’abayoboke bakoze uko bashoboye batanga inkunga yo gushyigikira ibikorwa , ikaba ndetse iboneyeho akanya ko kubashimira cyane ukwigomwa kwabo;  iv) Mu rwego rwo kwitoza demokarasi,Biro Politiki yasanze amatora tuvuye mo yaragenze neza muri rusange, inashimira cyane abayoboke b’Ihuriro kubera imyifatire itagira amakemwa bayagaragaje mo.
  • Ku birebana no guteza imbera ubufatanye n’indi mitwe ya politiki kimwe na societe civile, no kwagura impuzamashyaka P5 binyuze mu biganiro, Biro Politiki yasanze ibiganiro n’indi mitwe ya politiki itavuga rumwe na Leta ya Kigali kimwe na societe civile byaratangiye, kandi ko bigikomeza. Ibizaba byavuyemo bikazashyirwa ahagaragara ari uko byagize icyo bigeraho gifatika. Biro Politiki yishimiye kandi ko ibikorwa by’impuzamashyaka P5 bikomeje kwiyongera, ikaba yaboneyeho gushimira byimazeyo imitwe ya politiki iri kumwe n’Ihuriro Nyarwanda muri P5 ariyo Amahoro People’s Congress, FDU-Inkingi, PDP-Imanzi na PS-Imberakuri.
  • Ku birebana no gutega  amatwi igitekerezo cy’umunyarwanda icyo ari cyo cyose kubyerecyeye icyakorwa ngo ingoma y’igitugu ya Paul Kagame ihirime, Biro Politiki yasanze Ihuriro Nyarwanda rimaze gukusanya ibitekerezo byinshi ryagejejweho n’abanyarwanda b’ingeri zose, baba abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango ya politiki cyangwa societe civile.
  1. Ibibazo byugarije u Rwanda muri iki gihe

Biro Politiki yasanze ko uko umwaka ushira undi ugataha, urusobe rw’ibibazo byugarije abanyarwanda ariko rurushaho kwiyongera aho kugabanyuka. Izo ngorane zugarije abanyarwanda zari zadomweho urutoki n’inama y’i Pretoria ziteye gutya:

  • Ikandamizwa rw’abanyarwanda rishingiye ku gufunga urubuga rwa politiki hakoreshejwe guhonyora uburenganzira bwa kiremwa-muntu, ubwisanzure mu bitekerezo no kwimakaza amanyanga n’iterabwoba. Rishingiye kandi ku nzego z’umutekano, iz’ubutabera, ubutegetsi nshinga mategeko n’ubutegetsi nyubahirizategeko bikorera mu kwaha kwa Paul Kagame;
  • Kwaya, gukoresha nabi no kwikubira umutungo n’ibyiza by’igihugu;
  • Gahunda zo gusonzesha abaturage, gucyenesha  abasanzwe bifashije hasenywa cyangwa hagafatirwa imitungo yabo ku maherere, no guhuhura abatifashije;
  • Ubushake bucye bwo kurangiza ikibazo cy’ubuhunzi ahubwo Leta igashishikazwa no kubuza impunzi amahoro n’amahwemo mu bihugu byazakiriye;
  • Umubano utari mwiza na gato hagati y’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda no guhungabanya umutekano mu karere, ku buryo ahubwo abantu batarebye neza iyi myitwarire ishobora gukururira abanyarwanda amakuba y’intambara.
  1. Imirongo migari y’ibizibandwaho muri iyi manda y’imyaka ine

Biro Politiki yatanze imirongo migari y’ibikorwa Ihuriro rizibandaho mu gihe kiri imbere kugirango urugamba rwo kugoboka abanyarwanda rurusheho kwihuta. Iyo mirongo ikaba iteye itya:

  • Gukaza umurego mu bikorwa by’ubukangurambaga, diplomasi no gushakisha amikoro;
  • Gukomeza kunoza gahunda yo gucyemura ibibazo byugarije u Rwanda mu nzira y’amahoro ritaretse no gushyira ku munzani izindi nzira zose zavuye mw’ikusanya ry’ibitekerezo ryagejejweho n’abanyarwanda;
  • Kunoza umubano w’imitwe ya politiki na societe civile bitavuga rumwe na Leta ya Kigali binyujijwe muri P5;
  • Gushyira ingufu mu itumanaho n’ikoranabuhanga kugirango ibibazo byugarije u Rwanda birusheho kumvikana.
  1. Imyanzuro
  • Biro Politiki irahamagarira Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame kureka gukomeza kwinangira ikemera ko ibibazo byugarije u Rwanda bicyemurwa mu nzira z’amahoro amazi atararenga inkombe;
  • Biro Politiki irasaba inshuti nya nshuti z’u Rwanda n’abanyarwanda kumvisha Leta ya Kigali ko ikwiriye gushyira mu gaciro ikicarana n’abatavuga rumwe nayo bagashakira hamwe umuti uboneye ku bibazo byugarije igihugu;
  • Biro Politiki irasaba Leta ya Kigali guhagarika propagande yayo igamije gusiga Ihuriro icyasha cyane cyane aho idaterwa isoni no kwita RNC umutwe w’iterabwoba;
  • Biro Politiki yongeye gushishikariza abanyarwanda bose banyotewe no kubona impinduka mu Rwanda gushyiraho akabo bakagira uruhare rugaragara mu guharanira iyo mpinduka;
  • Biro Politiki yishimiye ifungurwa rya Mme Victoire Ingabire Umuyobozi wa FDU-Inkingi n’umuhanzi Kizito Mihigo. Ni igikorwa cyiza gikwiriye gukomeza kuganisha mu nzira nziza zirenze imbabazi ahubwo hakabaho n’icyo kubahanaguraho ubusembwa. Kubera izo impamvu, Biro Politiki irashishikarira Perezida Paul Kagame na Leta ayoboye gutera indi ntambwe yo kudatanga imbabazi bitangiriye itama, ahubwo bagafungura izindi mfungwa za politiki kimwe n’izindi nzirakarengane zose.

Bikorewe i Washington ku itariki ya 23 Nzeri 2018

Jean Paul Turayishimye

Umuvugizi w’Ihuriro Nyarwanda