ITANGAZO RITURUKA MU BUYOBOZI BUKURU BW’ISHYAKA PS IMBERAKURI

Me Bernard Ntaganda

Mwaramutse mwese;

Ejo kuwa kane taliki ya 26 Mata 2018,twagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bari biganjemo abakorera ibinyamakuru mpuzamahanga!

Twabibutsa ko aba banyamakuru b’ibinyamakuru mpuzamahanga bari mu Rwanda mu rwego rwo gukirikirana imihango yo guha “Prix Mo Ibrahim” Mme Ellen Johnson Sirleaf wahoze ari Prezida wa Liberia ibera I Kigali kuya uyu munsi taliki ya 27 Mata 2018 kugeza kuwa 28 Mata 2018.

Ikiganiro cyibanze ku ngingo zikurikira:

1.Demokarasi mu Rwanda;
2.Amatora y’Abadepite ya 2018;
3.Inama ya Commonwealth izabera mu Rwanda;
4.Kuba u Rwanda rwatoranyijwe kuberamo iyi mihango ya Mo Ibrahim;
5.Iterambere ririmbwa na FPR.

Muri rusange,dushingiye ku ngero zifatika,twagaragaje ko ibyo FPR ivuga mu gushimagiza ubutegetsi bwayo ari nka bya bindi by’inkumi itigaya!Twaboneyeho kwamagana bamwe mu banyamahanga bagurwa na FPR maze bagakwirakwiza ibinyoma byayo. Aha kandi twamaganye ibihugu by’amahanga bikomeje kwigira nyoni nyinshi(hypocrite),biruma bigahuha ku birebana n’ibibazo by’u Rwanda.

Ikiganiro kirambuye mu gifaransa tuzakibagezaho vuba.

Murakoze

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri wa PS Imberakuri.