Itangazo ry’ Ihuriro Nyarwanda ku ifungwa ry’ Imipaka y’ u Rwanda-Uganda

Ihuriro Nyarwanda, RNC ryamaganye icyemezo cya Leta y’ u Rwanda cyo gufunga igitaraganya imipaka ihuza u Rwanda na Uganda.
Iki cyemezo cyatunguye benshi harimo n’ urwego rushinzwe imisoro rw’ u Rwanda, kije nyuma y’aho Kagame afatiwe mu cyuho ashaka guhungabanya umutekano wa Uganda ndetse n’ uw’ mukuru w’ igihugu cya Uganda. 

Ihuriro Nyarwanda riramagana iyi mikorere ya Kagame yo kugira ikibazo cye bwite ikibazo cy’ abanyarwanda bose. 

Ihuriro Nyarwanda rirasaba ko Leta y’ u Rwanda yafungura nta mananiza imipaka yose ihuza u Rwanda na Uganda kuko bikomeje kubangamira ubwisanzure mu ngendo z’ abanyarwanda, ariko binateza igihombo ku abanyarwanda n’ ibyabo, ndetse bikaba binyuranyije n’ amahame agenga ubumwe bw’ ibihugu byibumbiye  mumuryango wa EAC. 

Bikozwe Kuwa 28/02/2019

Turayishimye Jean Paul
Umuvugizi w’ Ihuriro Nyarwanda.