Itangazo rya Radio Itahuka

Radio Itahuka iramenyesha abakunzi bayo bayikirikira kuri Youtube Channel “IHURIRO NYARWANDA” ko tutarabasha gukemura ikibazo ku buryo mwakomeza gukurikira ibiganiro byayo mu buryo bwa “Live streaming”.

Ariko mu gihe icyo kibazo kitarakemuka mushobora kudukurikira ku yindi Youtube Channel “ITAHUKA IJWI RY’ IHURIRO NYARWANDA” tubaye tubiseguyeho ku bamaze iminsi mudashobora gukurikira ibiganiro byacu kuri Youtube Live Streaming, kandi tubizeza ko turimo gukora ibishoboka kugirango Youtube Platform yacu ikomeze kubagezaho aho muri hose ibiganiro bya Radio Itahuka

Murakoze

Serge Ndayizeye