ITANGAZO RYO KWIHANGANISHA FDU-INKINGI N’ABANYARWANDA BOSE.

Nyakwigendera Anselme Mutuyimana

Banyarwanda, banyarwandakazi, 

Nyuma y’inkuru y’incamugongo y’iyicwa ry’umurwanashyaka wa FDU Inkingi Anselme MUTUYIMANA, ishyaka Ishema ry’u Rwanda, ryihanganishije abanyarwanda bose bakunda igihugu cyabo kandi bagishakira ineza. Cyane cyane ariko, abataripfana, twihanganishje abarwanashyaka b’ishyaka FDU Inkingi, by’umwihariko umuryango wa nyakwigendera, intwari Anselme MUTUYIMANA.

  1. Abanyarwanda benshi bakomeje guhohoterwa no gucuzwa ubuzima n’inzego z’iterabwoba za FPR Inkotanyi ziyitirira inzego z’umutekano kandi mu by’ukuri arizo zihungabanya umutekano w’abanyagihugu.
  2. Nk’uko bimaze kugaragarira abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga ba hafi n’aba kure, FPR Inkotanyi ikomeje gukoresha iterabwoba rishingiye ku ntwaro n’iyicarubozo nk’uburyo bwo gucuza abenegihugu uburenganzira bwabo no kwikubira ibyiza byose by’igihugu.
  3. Mu myaka 25 y’akarengane, iyicwarubozo n’iterabwoba bidashira, abanyarwanda bakomeje kugaragariza FPR ko n’ubwo bwose ibakandagiye ku gakanu, batazigera bahwema guharanira uburenganzira bwabo mu buryo bwose bushoboka kugeza bivunnye umubisha.
  4. Ishyaka ishema ry’u Rwanda riboneyeho gushimangira ko inzira y’amahoro ariyo yonyine ishobora, icyarimwe, gutsinsura inkoramaraso za FPR Inkotanyi, ikanagarura ituze n’ubwunvikane hagati y’abana b’u Rwanda. Tukaba tuboneyeho kandi gushimangira ko abishe Anselme MUTUYIMANA batishe ingufu n’ubushake bye byo kurwanya karengane no guharanira ineza rusange, ko ahubwo bashimangiye ingufu nke zabo imbere y’umwenegihugu uharanira uburenganzira bwe mugihugu cye.
  5. Banyarwanda banyarwandakazi dukunda igihugu cyacu kandi tukifuriza amahoro n’ituze hagati y’abana bacyo, nimucyo duhagarare twemye turwanye akarengane twivuye inyuma bitubere intambwe y’ibanze yo guharura ikibanza cyo kubakiraho ejo hazaza h’u Rwanda abanyarwanda twese twiyumvamo.
  6. Turasaba FPR Inkotanyi kwakira ibitekerezo bijyanye n’igihe tugezemo ikareka gukomeza gutsimbarara ku mitekerereze ishaje yo kumva ko ishobora kumara inyota abanyagihugu bafite yo guharanira uburengazira bwabo ikoresheje iterabwoba. Tukaba twibusta FPR ko ababigerageje bose mu mateka ya muntu barangiye nabi kandi batsinzwe.
  7. Turibusta kandi FPR inkotanyi ko twese turi abana b’u Rwanda, bityo ko kumva ko bashobora gukemura ibibazo bamenamena amaraso y’abavandimwe babo ari ukwibeshya, ahubwo bari kwandika amateka mabi y’inyongera azakurikirana ejo hazaza h’abanyagihugu.
  8. Twifurije iruhuko ridashira Anselme MUTUYIMANA; ingufu z’ubushake bwe zisigare nk’inyenyeyeri imurika mu kirere cy’icuraburindi n’amacakubiri by’amateka y’u Rwanda.  

Bikorewe Montreal tariki ya 11/03/2019

Nadine Claire KASINGE

Présidente

Ishyaka Ishema ry’u Rwanda