ITEGEKONSHINGA RYAMBURA UBUTEGETSI UMUNTU RIKABUTIZA UMWAMI W’ICYUBAHIRO GUSA KUKO NAWE ARIRYO RIMUTEGEKA

    (UBUHAMYA BWA CAPITAIN SANO THEOGENE NA BAGENZI BE AHO BEREKANA UKUNTU INGABO  ZA FPR ZISHE ABAHUTU  N’ABATUTSI MULI 94; ABIRU BARI MUBATEJE IMVURURU MURI 1959 KUBERA IGITUGU N’ITERABWOBA RYABO.

    Ni kuri shortwave Kuwagatandatu taliki ya 28/09/2013 guhera saa (19h00-20h00) z’umugoroba i Kigali mu Rwanda.

    Radio Inyabutatu iramenyesha abanyarwanda bose ko kuri uyu wagatandatu taliki 28/09/2013 izabagezaho ikiganiro gifite ibice bibili: 1. UBUHAMYA BWA CAPITAIN SANO THEOGENE NA BAGENZI BE AHO BEREKANA UKUNTU INGABO  ZA FPR ZARI ZIYOBOWE NA PAUL KAGAME ZISHE ABAHUTU N’ABATUTSI MULI 94; 2. ABIRU BARI MUBATEJE IMVURURU MURI 1959 KUBERA IGITUGU N’ITERABWOBA RYABO.

    Captain Sano Theogene arerekana ukuntu abaturage bahungaga bagana ibirindiro by’ ingabo za FPR batigeze batabarwa ahubwo bicirwaga imbere y’ingabo za FPR-INKOTANYI zirebera kuko niyo mabwiriza Paul Kagame yari yahaye abayobozi b’ingabo.

    Captain Sano Theogene arerekana ahubwo ko impinja zabaga zarokotse ziryamye ku ntumbi za banyina ingabo za FPR-INKOTANYI zazikubitaga ku  nkuta aho kuzishyikiriza Croix rouge.

    Naho Munyeragwe na Mutarambirwa barerekana ko icyo baharanira ari ubwami busukuye budafite ubusembwa.

    Mutarambirwa arerekana ko abanyarwanda baruta umwami kandi ko ubwami buruta umwami;  Mutarambirwa arasobanura ko mu bwami bugendera kw’itegekonshinga, Umwami nyakuli ari iryo tegekonshinga rifite ubutegetsi bwose kuko amategeko yose ariryo akulikiza.

    Niryo mwami nyakuli kuko niryo rizashyiraho ubwami, ntagatsiko na kamwe gatanga ubwami. Itegekonshinga ryambura ubutegetsi umuntu runaka rikabutiza, rikaburagiza, umwami w’icyubahiro gusa utegekwa n’iryotegekonshinga nk’abandi banyarwanda bose.

    Mutarambirwa arerekana uruhare rugaragalira buli wese  igihe abiru bamwe bakoreshaga igitugu n’iterabwoba, batunvikanye n’abakoloni bategekaga u Rwanda icyo gihe, biba bimwe mubyakururiye akagaga abanyarwanda.

     

    Ikiganiro kizatangira saa moya za nimugoroba kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00pm) z’i Kigali.

    Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo w’ 17870 kHz muri meter band 16.

    Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website: www.radioinyabutatu.com

    Insanganyamatsiko: 1. UBUHAMYA BWA CAPITAIN SANO THEOGENE NA BAGENZI BE AHO BEREKANA UKUNTU INGABO  ZA FPR ZARI ZIYOBOWE NA PAUL KAGAME ZISHE ABAHUTU N’ABATUTSI MULI 94; 2. ABIRU BARI MUBATEJE IMVURURU MURI 1959 KUBERA IGITUGU N’ITERABWOBA RYABO.

    Abatumirwa bacu ni:

    Bwana Joseph Mutarambirwa na Jackson Munyeragwe bo mu Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK.

    Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave izajya yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu rugo, amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wagatandatu guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00) z’umugoroba.

    Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada).

    Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.

    Abifuza kuvugira kuri Radio Inyabutatu no gutera inkunga mwajya mutugeraho munyuze kuri izi address:

    Telephone: +44 20 8123 3482

    Email: [email protected]

    Skype: radioinyabutatu

    Mugire Imana.

    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu

    Ibiyaga bigari bya Africa

    Comments are closed.