Itekinika riherekeje itabwa muri yombi rya Aimable Karasira

Yanditswe na Albert Mushabizi

Kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Gicurasi 2021, ahagana isaa kumi n’imwe isaha y’i Kigali nibwo inkuru yabaye kimomo ko Umuhanzi w’umuririmbyi, impuguke mu bya mudasobwa n’ikoranabuhanga, impirimbanyi iharanira impinduramatwara mu Rwanda, umenyerewe ku biganiro ku muyoboro wa Youtube wa “Ukuri Mbona”, KARASIRA Aimable, araye muri “buroko” bwa RIB ku KICUKIRO. Iryo tabwa muri yombi rikaba ryatangajwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) mu butumwa urwo rwego rwacishije ku rubuga rwa twitter.

Ubwo butumwa bwa RIB buragira buti: “Uyu munsi, RIB yafunze Karasira Aimable imukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri. Karasira amaze iminsi atanga ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda. Ibyaha akurikiranweho biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 5 n’iya 7 y’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, n’ingingo ya 164 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye itegurwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha. RIB irongera kwibutsa abantu bose ko uwo ari we wese uzitwaza imbuga nkoranyambaga agakora ibyaha azabihanirwa.”

Karasira yabanje guteza ubwega

Iyi nkuru y’incamugongo ku Banyarwanda n’Abanyamahanga bumva ururimi rw’Ikinyarwanda, bakurikiraga ku bwinshi ibiganiro by’iyi mpirimbanyi, ibatuweho basa n’abari babyiteguye; kubera ko ibimenyetso by’uyu mugambi byari simusiga, na nyir’ubwite yakomeje kubitangariza abamukurikira, kugeza yitabye uwitwa Philbert, umukozi wa RIB.

Mbere y’uko Aimable Karasira ajya kwitaba kuri RIB yari yateje ubwega ubwo yohererezaga ubutumwa abantu batandukanye bugira buti:

“Mwaramutse, umukozi wo kuri RIB witwa Philibert ukoresha numero ya mobile 0788356510 arampamagaye ngo musange ku cyicaro cya RIB uyu munsi”

Abashyigikiye ubutegetsi bwa Kigali basizaniraga ko Karasira atabwa muri yombi.

Ibinyamakuru biri hafi y’ubutegetsi bwa Kigali nka igihe.com na Rushyashya byari bimaze iminsi byibasiye Aimable Karasira

Uretse no mu binyamakuru abambari ba Leta ya Kigali ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane twitter bari bamaze iminsi basaba umutwe wa Aimable Karasira bashimitse

https://twitter.com/IngabireIm/status/1396359182446731264

Ifungwa rya KARASIRA rikaba ryabanjirijwe na “petition” yatangijwe ahagana isaa tanu z’amanywa ku isaha y’i Kigali kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Gicurasi 2021, yamusabiraga gutabwa muri yombi we n’umunyamakuru NKUSI UWIMANA Agnes w’Ikinyamakuru Umurabyo. Iyi petition yari ishyushyemo umugabo umenyerewe ku mvugo z’urwango, ubugome n’amacakubiri, mu mugendo wa Leta ya KIGALI, Tom NDAHIRO; ikaba yagaragayemo n’abandi bambari ba Kigali, bakunze kwigaragaza mu bikorwa byo gushyashyariza Abanyarwanda bisanzura mu bitekerezo, mu myumvire ihabanye n’iya Leta ya Kigali. Bidasanzwe kandi, iyi “petition” ikaba yagaragaje ibimenyetso by’uko yaba yateguriwe mu biro bikuru bya FPR i Rusororo. Ikimenyetso simusiga, akaba ari amabwiriza yayikwirakwizaga mu miryango ya za diaspora z’Abanyarwanda, mu bihugu bitandukanye; kandi bikaba bizwi neza ko uwihariye inshingano zo gutanga aya mabwiriza, ari Aimable BAYINGANA, ushinzwe imiryango ya za diaspora hirya no hino ku isi, mu bunyamabanga bukuru bwa FPR Inkotanyi, i Rusororo. 

Ibikorwa nk’ibi by’urukozasoni byo guteza Abanyarwanda urwango kuri bagenzi babo muri za diaspora, bikaba byaherukaga gusesekarira rubanda, mu cyunamo ku nshuro ya 27 ukwezi gushize kwa Mata. Ibi bikorwa byari bigamije kubuza Abanyarwanda ubwisanzure mu kwibuka ababo; bikaba byarasigiye Leta ya Kigali ibisare; cyane cyane mu bice bya US na Canada, aho Abanyarwanda bayikuriye inzira ku murima, ko batakigendera kuri za munyangire zishingiye ku matiku ya Kigali, bakibuka ababo mu bwisanzure,  birinze gukamira mu kitoze abo Kigali yari yatanzeho amabwiriza! Kuba iyi “petition” igenewe Minisiteri y’Ubutabera, Inama Nshingamategeko na RIB, yitabajwe mu gushaka gucecekesha KARASIRA bamufungira amaherere; n’ikindi kimenyetso cy’uko Leta ya Kigali itewe igishyika n’ibikorwa byibasira abaturage ikomeje gukora mu gihe yakabarengeye! 

Uyu ukaba ari umuvuno wo kuzabasha kwikiza igitutu cy’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, n’ibihugu by’ibihangange bidahwema kwinubira imico mibi ya Leta ya Kigali yo gutoteza Abaturage yakarengeye. Ikigenderewe akaba ari ukwerekana ko Karasira atafashwe ku bushake bw’ubutegetsi ahubwo habaye igitutu cy’abaturage. Abateguye uyu muvuno wa “petition” kandi, bakaba baba bibwiraga ko wenda, byazagabanya ivuka ry’impirimbanyi rikomeje kubera Kigali umutwaro; dore ko zivuka umunsi ku wundi zidakangwa ko bagenzi bazo bacunagurizwa n’inzego za Leta mu butabera macuri. Amaherezo iki kibazo kikaba gikomeje gutya, cyabera Leta agatereranzamba; bikaganisha rubanda rurambiwe gufatira ku munwa nk’ubwangati, mu myivumbagatanyo igana impinduramatwara!

Nabibutsa ko mbere y’uko Karasira ajya kwitaba RIB yabanje kugirana ikiganiro n’urubuga Imbarutso ya Demokarasi:

Mbere yo kwitaba RIB yagiranye ikiganiro kandi n’umunyamakuru Cyuma Hassani: