Iteshwagaciro rihanitse kuri Dr Habumuremyi, ikimenyetso ko nta butabera azahabwa

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuwa 16 Nyakanga 2020 andi mateka yongeye kwiyandika mu Rwanda, aho rukataje mu gukoza isoni, gusebya, gutesha agaciro no kunnyega abo rwahaye ubuyobozi rwiyerurutsa, rukabakuraho rubasiga icyasha n’ubusembwa ndengakamere.

Nyuma y’aho Dr Pierre Damien Habumuremyi afatiwe bikagirwa inkuru kimomo mu gihugu hose, ibinyamakuru bikora nk’imizindaro ya Leta ya Kigali bikamurimiraho ibisinde, hari ababanje gukeka ko byaba ari amarangamutiima ya bamwe mu banyamakuru ku giti cyabo, ariko uburyo yagejejwe imbere y’Urukiko ateshejwe agaciro ku buryo bubabaje, byeretse benshi ko Leta ya Kagame igamije kumucura bufuni na buhoro.

Dr Habumuremyi aregwa iki, abivugaho iki?

Nk’uko byatangajwe n’Ubugenzacyaha nyuma yo kumuta muri yombi, bigasubirwamo uyu munsi  n’ubushinjacyaha, Dr Habumuremyi, avuga ko akurikiranyweho ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu. Dr Pierre Damien Habumuremyi yahakanye ibyaha byose aregwa. Byaba ibyavuzwe na we ubwe, cyangwa ibyavuzwe n’abamwunganira mu mategeko ari bo Me Kayitare Jean Pierre na Me Bayisabe Erneste, bagarutse ku kuba atisanzuye mu miburanishirizwe ye ku bw’umuvundo w’abari mu rukiko biganjemo abanyamakuru banyuranagamo buri kanya.

Dr Habumuremyi n’abamwunganira basabye ko yaburana mu muhezo kugira ngo iryo sahinda riveho, basaba ko yaburana adafunzwe kugira ngo akomeze yishyure abo abereyemo imyenda, banasobanura ko nta mwenda yafashe ku bwe, ko ahubwo ari amafaranga yunganira Kaminuza yashinze. 

Imirimo ikomeye y’ubwitange Dr Habumurmyi yakoreye Leta ya Kagame

Umugabo Dr Pierre Damien Habumuremyi yakoreye Leta y’u Rwanda imyaka myinshi, kandi aho yakoze hose yari igikoresho kidafata ibyemezo, akagira gusa inshingano yo gushyira umukono ku byo adasobanukiwe cyangwa atemera,  atazi n’aho byakorewe.

2000-2008: Yabaye umuyobozi muri Komisiyo y’igihugu y’amatora, aho yakoze ubucakura bukomeye mu mwaka wa 2003 mu gushushanya amajwi ya Kamarampaka n’ay’itorwa rya Gen Maj Paul Kagame wari uhanganye bikomeye na Faustin Twagiramungu ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

2008-2011: Yabaye umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC

2011: Yagizwe Minisitiri w’Uburezi, umwanya yamazeho igihe gito.

2011-2014: Yabaye Minisitiri w’Intebe, atangirana ibakwe ryo gutungura ibigo bya Leta bitanga serivisi mbi, akabicyaha, ariko aza gukomwa mu nkokora n’abamurushaga ubutoni ibukuru, aceceka atyo.

Nyuma y’aho yagizwe umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imidari y’ishimwe, akaba yarafunzwe akiri kuri uyu mwanya.

Pierre Damien Habumuremyi ni umwe mu Banyarwanda mu ikubitiro bahatiwe gukangurira abahutu bose kwisiga icyasha cy’uburyozwacyaha muri Jenoside, bagatangira kwishinja ko ntacyo bakoze, bityo bagasaba imbabazi z’ikivunge muri gahunda y’ubuhezanguni yiswe “Ndi Umunyarwanda” ya yindi Kizito yaririmbaga ko iburamo “Ndi-Umuntu”

Gufungwa kwa Dr Pierre Damien Habumuremyi kwahuriranye n’ifungwa rya Kaminuza yashinze, yitwa Christian University of Rwanda.

1 COMMENT

  1. Il me semble que dans cette affaire, il faut être objectif et conséquemment éviter de réagir émotionnellement.

    Alors Premier ministre, Pierre-Damien Habumuremyi a maintes foi dit qu’aucun Rwandais n’est au-dessus des lois, que tout Rwandais qui commet une infraction ou viole la loi, doit répondre de ses actes devant un tribunal. Les membres de sa famille crient injustice ou complot hourdi par je ne sais qui et sans préciser pourquoi.

    Toute proportion gardée, la question posée ici est de savoir si l’accusé a-t-il volontairement émis des chèques sans provision? Dans l’affirmative, en sa qualité d’ancien Premier Ministre, plus intelligent, après Kagame, que des millions de Rwanda, a-t-il publiquement dit, Pierre-Damien Habumuremyi est mieux placé pour savoir que l’émission volontaire de chèque sans provision est constitutive d’un délit pénalement punissable.
    Si ses créancier l’ont actionné, il doit répondre de ses actes devant un tribunal. Le fait d’être ex-Premier Ministre de Kagame ou être connu de celui-ci n’est nullement une cause exonératoire de responsabilité. Il a lui-même dit que la justice rwandaise est au premier rang des meilleures justices en Afrique voire même dans le monde. C’était en réponse à le question posée par un Rwanda sur la corruption des juges et des procès bidons et conséquemment des jugements non légalement fondés. Lui et les siens seraient mal placés pour exciper de l’injustice à l’endroit de l’accusé. Une des meilleures justices en Afrique ne peut rendre une mauvaise justice. A moins qu’elle soit bonne justice lorsque c’est le bas Peuple qui est concerné et mauvaise si ce sont les oligarques actuels ou anciens qui sont touchés par les effets de la force de loi.

Comments are closed.