Ivan Kagame yagizwe umwe mu baize inama y’ubutegetsi ya RDB

Umuhungu wa Perezida Kagame, ari we Ivan Cyomoro akomeje kwibera mu buzima bwo kwishimisha. Umuntu yakwibaza niba imitungo akoresha itava mu misoro y'abanyarwanda

Inama y’abaminisitiri mu Rwanda yaraye yemeje kugumishaho nyinshi mu ngamba zafashwe mu kwirinda coronavirus, kimwe mu bindi byemezo byayo cyakuruye imboni ni ugushyira mu myanya y’ubutegetsi Ivan Kagame, umuhungu wa Perezida Paul Kagame.

Amasaha y’umukwabu yagabanyijwe azajya ahera saa tatu z’ijoro aho kuba saa mbiri, insengero, utubari, amashuri, bizakomeza gufunga.

Moto n’amagare bizongera gutwara abantu tariki 01/06/2020, hemejwe kandi ko abantu bazajya bashyirwa mu kato ubu bazajya biyishyurira zerivisi zose bahabwa.

Ku nshuro ya mbere, Inama y’abaminisitiri – yari iyobowe na Bwana Kagame – yashyize umwe mu bana be mu myanya y’ubutegetsi.

Ivan Kagame, yashyizwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere, RDB.

Iki kigo ni cyo gicunga iby’ubukerarugendo, kwandika ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda n’ibindi.

Ivan Kagame w’imyaka 30, wize amashuri muri Amerika, ntabwo akunze kugaragara mu ruhando rwa politiki, mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga. 

Mu 2018 yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’ubucuruzi muri University of Southern California.

Iyi nama yatangaje ko Perezida yahaye imbabazi abakobwa 50 bari bafungiye icyaha cyo gukuramo inda, ndetse n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 3,596.

Kimwe mu bindi byemezo by’iyi nama y’abaminisitiri ni ishyirwaho ry’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iby’ikirere (Rwanda Space Agency).

Inshingano z’iki kigo ntabwo zatangajwe, gusa mu kwa cyenda umwaka ushize u Rwanda rwatangaje ko rwohereje icyogajuru, RwaSat-1, mu isanzure cyahagurukiye mu Buyapani.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko icyo cyogajuru – cy’uburemere bwa 1,2Kg n’ubunini bwa 10X10cm – kizajya gitanga amakuru kuri ‘stations’ ziri i Kigali ku mutungo kamere w’amazi, ibiza, ubuhinzi n’iteganyagihe.