Ubwo duherukanye twaganiriye ku ruhare rw’insina mu buzima bwa buri munsi mu cyaro cy’iwacu mu Kinyaga. Benshi bahise banyandikira bambwira kugira n’icyo mvuga no ku ikawa kuko na yo yari mu buzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda. Mumbabarire ariko mvuge ikawa uko nyizi, uyizi ukundi ntatinye kugaragaza uko yayibonye kuko hagati y’insina n’ikawa intera ni ndende mu buzima nakuriyemo.

Mbere na mbere nifuza kwibutsa abo twakuranye ko umurima w’ikawa bawitaga igipimo. Bavuga igipimo cy’ikawa. Iwacu mu cyaro twavugaga ikahwa. Izina Igipimo ryumvikanisha ko guhingisha ikawa byakorwaga n’abandi batari ba nyiri isambu, bakabapimira bakagomba kugira aho bagenera ikawa bakahita igipimo. Nyuma yaho hajyiye habaho gukangurira abakiri bato kuzihinga bakabikora bisa n’ibibavuyeho nta muntu ubahagaze hejuru. Ariko iyo wahingaga ikawa ntiwashoboraga kuzirandura. Ikawa rero zaterwaga zitandukanijwe na metero enye.Ukagomba kuzizasira, kuzikorera, kuzibagara, kikazira kuziteramo indi myaka uretse kuzizitiza terebusakumu na vetiveli byo kuzisasira. Ikawa zagiraga umugoronomu wihariye muri komini, ni na we wakoraga urebye undi mu goronomu yabonekaga agendana n’abapolisi bafata amasuka y’abahinze kuri indepandansi, ku wa gatanu Nyakanga na kamarampaka bakayagaruza batanze magana abiri. Uretse uwo mugoronomu habagaho na Moniteur agricole, umwarimu w’ubuhinzi bitaga Munagari ( Monagri). Uwo ni we washyiraga abaturage batakoreye ikawa ku nkeke akanabaca amafaranga bakamuha na ruswa. Ikawa urebye yari igihingwa cy’agahato n’ubwo nza kugaruka ku nyungu zayivagamo. Ikawa na none yeraga rimwe risa mu mwaka ikarushya cyane kuko wagombaga kuyisoroma, ukayijyana ku rusyo (uruzini) ukayiraza itogeje, umurenda wa koroha ukayironga, ukayanika ku birago ukayirinda ngo batayiba, ukayishyira mu mifuka ukazajya kugurisha.

Imirimo y’ikawa ntiyabaga itangiriye mu kuyisoroma, hari uko kuyikorera, kuyisasira, kuyikata, kuyitera umuti, ikawa yarushyaga kurusha inka, kandi ikera rimwe risa. Leta yashoraga amafaranga mu gihingwa cya Kawa, igashyiraho abo ba goronome, ba munagari, igatanga umuti witwaga DDT ( yari pireteri batunganije) wo kuyitera ngo bayivure udusimba. Gusa abaturage bawushyiraga mu bishyimbo mu mutiba ngo bitamungwa. Leta yatangaga imashini rusange zisya ikawa, ikindi leta yagenaga igiciro buri mwaka kikavugwa mu iradiyo.

Iwacu mu cyaro banywaga icyayi ariko nta muntu nzi wanywaga ikawa. Numvaga ko ngo ibuza ibitotsi. Mbarahiye nkomeje n’igihe cy’iyaduka ry’abaseduwasi ( Suédois), ni ko twitaga abayoboke ba ADEPR, nta n’umwe muri bo nabonye wanyoye ikawa. Banywaga icyayi, yemwe aho n’umutobe babanje kureka ugakariha harimo udusaka ukabona basa n’abagasomye ! Ikawa rero yari igihingwa cya leta, umuturage nyirayo ari umushumba w’ibihingwa leta ikurikirana ikabitunganya ikabivanamo amafaranga bityo ikawa ikitwa ngengabukungu.

Ikawa ariko ntiyagurishwaga biciye mu nzira za leta gusa. Habagaho ibyo bitaga kotsa ikawa. Habagaho abantu b’abasore babaga bakoresha amafaranga yabo cyangwa ay’abarimu bo ku musozi, bakavuga ko bacuruza ikahwa. Babaga bafite ibikombe byashizemo amata ya Nido cyangwa ya Guigoz barabihondaguye indiba igasohoka bitakibasha gufata hasi utabiteze ingata boshye akabindi. Babaga barabifukuye ngo bijyemo nyinshi. Ibyo bikombe ni byo bazanaga ku wejeje ikawa akeneye akunyu cyangwa utuvuta akabagurishaho duke rwihishwa bakamuha ayo bumvikanye atemejwe na leta. Abo na bo baragendaga bakazanika zakuma neza bakajyana ku bacuruzi bemewe bakabungura.

Habagaho no kugwatiriza ikawa. Umwana yakwemererwa kujya mu yisumbuye, ukareba umukungu muturanye uti fata iki gipimo umpe make uzisoromere imyaka ibiri cyangwa itatu. Nuko ukaba urahikuye. Ariko na none wagereranya ikawa n’urutoki ugasanga urutoki nta cyaruhiga. Rwasasiraga izo kawa. Rukagutunga umunsi ku wundi rukakumara inzara n’inyota kandi rukaguha uwo musoro, uwo musanzu wa muvoma. Rwishyuraga ishuri ry’umwana n’umwenda w’umugore. Ikawa na yo icyo yarushaga urutoki ni uko amafaranga yayo yaziraga rimwe. Gusa iyo warebaga avuyemo n’imvune wayishyizemo wasangaga ukorera mu gihombo. Ni byo hari abagurishaga ikawa bakanywa ka Pirimusi rimwe mu mwaka. Abagore bagiraga imyenda bitaga sasirikawa, bivuga ko bayiguriwe mu mafaranga y’ikawa. Ikindi ku mwero w’ikawa ni ho hadukaga imyenda igezweho nk’imipira y’icya abiri ( 1200) y’inyuguti V mu gatuza y’abagabo cyangwa amakanzu y’abagore bajijutse yanditseho «for a beautifull season ». Ku mwero w’ikawa wabonaga abaturage bose bameze nk’abakora mu kigo kimwe kubera kwambara ibisa. Cyangwa wababona mu kiliziya ukagira ngo ni abaririmbyi kuko bose babaga bambaye imyenda isa kuko yagurirwaga hamwe ikaza isa.

Urukundo ruke abaturage bari bafitiye ikawa rwagaragaye muri 1992 amashyka menshi aje kuko benshi bazirandaguye ba munagari barumirwa ahubwo na bo bahitamo gufasha abaturage kuzirandura!

Uko byamera kose jyewe umpitishijemo hagati y’ikawa, insina, ibishyimbo n’ibigori ndetse n’ubunyobwa, nafata ibindi bihingwa byose ikawa ikaza nyuma cyangwa nkayireka. Kuri jye cyari igihingwa cy’abandi umuturage ari umukozi uhembwa ayo leta yishakiye.

Jean Claude NKUBITO
11 Mata 2022