Iwacu mu cyaro: Insina/intsina mu cyaro cy’iwacu

Twari tumenyeranye tuganira ku mibereho ya buri munsi y’abanyarwanda. Tukavuga ubukwe tukavuga ubunnyano tukavuga imibereho y’abanyeshuri…

Uyu munsi reka tuve mu byakorwaga mu buzima bwa buri munsi turebere hamwe icyatungaga abantu, aho bakuraga ubutunzi. Uyu munsi reka tugaruke ku nsina, icyo yari imaze mu cyaro cy’iwacu i Shangi, iwacu ku Mugera, ariko urebye ni mu Kinyaga hafi ya hose. Nahera nko ku ndirimbo yaririmbwaga mu byaro bayiririmbira abasore n’abakobwa bagira bati «Ihi mawe, ihi mawe haguruka ugende so yariye iby’abandi, ihi mawe…Nta munani uteze mu rwa so, umunani wawe ni ivalisi, undi munani ni sandali, naho umuhungu ni insina y’urutoki ». Aha ni mu gihe nyine amategeko y’izungura yari atarazirikana abakobwa n’abagore. Umukobwa baramubwiraga bati wowe bazakugurira amajyambere/ ibyo bita ibirongoranwa, bakwambike ugende ujye mu rw’abandi. Ariko urugo ujyiyemo, umusore uzasanga we bazamuha insina y’urutoki ngo abeho/mubane, ndetse mu kinyarwanda baranavuga ngo agutunge. Ntibavuga ko umusore bazamuha ishyamba, ntibavuga ko bazamuha isambu, bamubwira ko bazamuha insina y’urutoki ngo atunge urugo rwe.

Insina rero ikaba ingirakamaro mu Kinyaga. Aho yemwe zikabamo ubwoko bwinshi. Zikabamo iz’ibitoki biribwa byitwa inyamunyu, birimo iyo bita injagi cyangwa se Barabeshya ikagira intete ndende ari byo bamwe bita amabere y’ibitoki. Hakabamo indi nyamunyu yitwa Mitoki, ikaba ngufi ndetse yemwe n’intete zayo zikareshya n’intete z’ibitoki byengwa bitanga urwagwa tugarukaho. Mu nyamunyu habamo na none ingenge, ikaba ngufi, intete zayo zikaba ngufi cyane, ariko ikaryoha cyane. Habaho rero ibitoki bitanga urwagwa n’umutobe, iwacu byitwa intuntu cyangwa mazizi. Bikagira amakakama, ariko ayo makakama akaba ari yo abigwizamo umutobe uvamo urwagwa. Mu myaka ya za 1980 ariko hadutse n’izindi ntsina zifite amabara atari icyatsi kibisi, zenda kweruruka bita Gisubi zakundaga kuboneka mu Bugarama. Gisubi ikagira umutobe mwinshi kandi ariko ikengwa idahiye cyane kuko yashoboraga gutema ku buryo bworoshye . Hari kandi indi ntsina y’intete ngufi zimeze nk’imaramasenge ariko ndende gato inanutse. Iyo na yo bayiburiye izina bayita Bavumbanyinshi byo kuvuga ko inzoga yayo itagombye guhagurutsa abavumbyi. Izi n’ubwo zasaga n’imaramasenge zagiraga impumuro itanoze cyane bigatuma abana batabikundaho imineke, ahubwo bikagira umutobe mwinshi cyane. Bikaba ariko byiza kuko byeraga n’ahantu hatera cyane.

Hari na none intsina z’imineke, izo zikabamo imaramasenge isanzwe izwi y’intete ngufi z’icyatsi kibisi cyenda kuba umuhondo, ikagira imineke iryoshye cyane abana bakayikunda. Hari ikindi gitoki cy’imineke mu Kinyaga bitaga Madamu, intete zacyo zigasa n’imaramasenge ariko zikaba nini gusa ngufi. Ikindi gitoki cy’imineke kizwi na cyo ni ikitwa Gros Michel, ibi bikaba byaraturutse mu kigo cya ISAR, ariko muri za 1978 hari ababigiraga bikomotse mu gihugu cy’i Burundi. Ibyo muri ISAR byaje kuza bifite intete zitubutse ndetse binazana n’ibindi bimeze nka byo ariko byo by’icyatsi kibisi cyane. Byose bigatanga imineke abana bakayikunda cyane. Hakaba igisukari cy’ibara ritukura, hakaba n’ikinyangurube kigufi, ariko kigira igitoki kirekire. Izo zose zigatanga imineke.

Hari andi moko y’ibitoki rero bidasanzwe, birimo ibyitwa imishaba y’uruti rukomeye, iyo ikaba ari ibitoki bitekwa, imeze nk’ibyo abntu bakunze kwita imizuzu muri iki gihe. Na yo ikaba yarinjiye mu Kinyaga ikomotse mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, ikabanza mu karere ka Bugarama, ikaba ikunda kwera neza ahantu hashyushye. Hari ikindi gitoki kitwa Igihuna, icyo urebye uretse gutanga isaso y’ikawa ntacyo kimaze kindi. Kuko ntiwagiteka ngo kikuryohere kuko kigira amakakama, ntiwanagitara ngo ucyenge kuko cyatemyaga ibitoki.

Ntekereza ko abamenyereye inyandiko z’iwacu mu cyaro mwibajije impamvu mvuze insina simvuge ibishyimbo simvuge inturusu simvuge inka. Abo mu cyaro munkurikiye nimumfashe dukorene uru rugendo rw’umunsi murebe akamaro nabonanye insina mu cyaro. Umunsi wo kwenga ibitoki abana baryaga imineke. Ibitoki byamara kureta bakanywa umutobe. Ku manywa bakabatekera ibishyimbo n’ibitoki. Bajya kuryama bakabasasira amashara/amakoma y’insina yumye arambuyeho imisambi iboshye mu birere by’ingabo bikomoka mu bihokohoko/ibivovo by’umutumba w’insina. Habaga n’ubwo babaga baryamye mu nzu isakaje ibirere by’ingabo. Mu kirambi hashashe imisambi y’ibirere/ibihunda by’ingabo. Ngaho nimumbwire icyabaga gisigaye nko umuntu ahinduke igitoki we ubwe uretse kumera umwanana !

Turetse urwenya ariko, nta muntu wize amashuri yisumbuye wo mu cyarp utazi ko yishyurirwaga n’urwagwa iwabo bagurishaga rimwe cyangwa kabiri mu kwezi. Ikindi na none iyo Komini yazaga kukwishyuza umusoro wa 400 wababwiraga ko ufite igitoki ku rusenge. Wakwenga ugatara urwagwa ukayavanamo ugasora umusoro w’umutwe ni ko bawitaga. Ukaba uguze umutwe wawe amafaranga avuye mu nzoga. Nta bukwe bwashobokaga mu Kinyaga nta rwagwa. Ntabwo washoboraga gusasira ikawa utagira insina uvanaho amakoma yahonze cyangwa yumye ukayasasiza. Ntiwashoboraga kubaka urusika, urugo, guparata inzu isanzwe udakoresheje imigozi y’ibirere by’insina. Ikiziriko cy’inka n’ihene wakibohaga mu birere. Umwana iyo yariraga batarahisha bamukoreraga ku rusenge bakamuha umuneke akaba atuje agategereza ko bahisha. Insina nakuze ari byose mu cyaro. Kutagira insina kwari kuba ari ukuburanirwa.

Ubwo kandi wumva no guteka, inyamunyu si yo yari kamara. Mu gihe cy’ibagara aho bita muri gashogoro, abantu bacaga igitoki cy’ikakama/ mazizi bakagitonora bakacyanika . Cyakuma bakagiteka ku bishyimbo ku babifite cyangwa bakakirisha imboga rwatsi bakaramuka. Inka yaburaga icyo irya ugatema umutumba ukayihereza ikarya. Na none yakamwaga amata ataryoshye ariko ntiyapfaga. Insina ni yo ihemba umubyeyi wabyaye, hari ako kagwa ariko hakaba n’iyo nyamunyu bamwokereza. Insina itwikurura umugore waraye arongowe, mu mitwa bajyana ku mukwe haba harimo n’igitoki. Mu bukwe insina yabaga yatanze inzoga n’umutobe w’ubukwe. Igatanga imisambi yo gusasa aho ubukwe bwabereye. Igasakara igisharagati, igatanga imigozi yo gusana inzu n’urugo. Hanyuma muri ibi bihe barya mu bukwe bakanazimanira abakwe ibitoki byumukije mu mavuta n’inyama. Insina rero yabaga ari igisubizo cy’ibibazo byose wibazaga mu cyaro. Mu myaka ya za 1985 abantu bari basigaye barya mushikaki z’ihene n’ibitoki byokeje, n’ubu biriho.

Ubwo wumva kandi aho insina yaberaga iya mbere buriya iyo waziteye neza unazihingamo imyaka nk’ibishyimbo n’ubunyobwa. Aho ziri ari inzitane y’urutoki ukazihingamo amateke n’imigozi y’ibijumba ya Nyiragahurura. Kuvuga ibigwi by’insina rero si ikindi ni uko ubutunzi bwo mu cyaro bwari buyishingiyeho, ariko ikagira na none umwihariko wo kuba mucyurabuhoro, INZOGA NI MUCYURABUHORO, ikaba gahuzamiryango. Uwashyingiwe akenera inzoga, uwabyaye agakenera inzoga, n’uwapfushije agashyirwa inzoga y’ibiyagano.

Izo nzoga zose kandi zigakenerwa kuko ibirori byahuzaga abantu bakanywa bose nta n’umwe usigaye, kandi iwacu abahuye basangiraga akagwa. N’ubwo insina yabaga ifite ako gaciro, yari na kamara mu mubano w’abantu kuko n’ubwo kubaho ari ukubana ni koko, ariko iwacu mu cyaro kubahao ni ukuvumbana. Uhishije urwagwa umuntu ntakuvumbe wakwibajije icyo akujijije. Uwo mubanye cyane we waranahishaga ukamusukira.

Ubu ndabizi hari ab’iwacu batihanganira ko nsoza ntavuze ko mu Kinyaga inzoga ikurwa n’iyindi mu nzu. Uhisha none ugasengereza. Mu minsi itatu ukenga ibyapfubye ugashyira mu kibindi cy’imbetezi/urukoma. Nyuma y’iminsi ibiri ukaba ufite urwagwa uguma kunywa iwawe kugeza ubwo uhishije indi cyangwa umuturanyi akagusukira. N’ubwo nzi ko abantu batangiye kutubwira kunywa amazi, ariko rwose mu cyaro iwacu ntibanywaga amazi dore ko yabaga atanafite isuku nyinshi, ngo amazi atera inzoka ni ko numvaga. Abagore banywaga izo mbetezi zihora zivugururwa zishyirwamo umutobe w’ibyapfubye, abagabo na bo bakajya kunywera ku kabari dore ko abasengerezi babaga bataranahise bishyura.

Umugabo yakurikiraga izo yagurishije akaba anywaho agacupa bakazamwishyura asigaye.
Nakundaga cyane ku mugoroba abagabo batashye baririmba banezerewe kandi nta muntu ubafata ngo barahungabanya umutekano. Abasinzi bo ku musozi bari bazwi. Gusa urebye…bari bose ndetse na mwarimu yatahaga yarusomye uretse ko we ataririmbaga. Kera habayeho.

Jean Claude NKUBITO
28 Werurwe 2022