Iyicwa rya RWIGARA Assinapol ryavugishije MUSARE Faustin amangambure mu nteko y’abadepite mu Bubiligi n'imbere y'abanyamakuru.

Ku wa kane tariki ya 02 Mata 2015, i Buruseli mu Bubiligi, ku cyicaro cy’inteko y’abadepite bahagarariye intara ya Waloni-Buruseli (Parlement de la Fédération Wallonie-Bruxelles), habereye ikiganiro cyo kwibuka ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Iki kiganiro cyateguwe n’itsinda ry’abadepite b’aba«socialistes» riyobowe na Madamu Christiane Vienne, kibanze ku ifatwa ku ngufu ry’abari n’abategarugori mu Rwanda mu gihe cya jenoside.

Bwana MUSARE Faustin, Umujyanama wa mbere w’ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi wari mu batumiwe, yagaragaje ubushishozi buke n’ubumenyi buciriritse mu ijambo rye no mu gisubizo cye ku iyicwa rya nyakwigendera RWIGARA Assinapol.

Habanje kwerekanwa filimi yitwa “Rwanda-La vie après : Parole de mères” yakozwe ku bari n’abategarugori bafashwe ku ngufu mu gihe cya jenoside n’abana bakomoka kuri iri hohoterwa. Umwe mu bakoze iyi filimi yasobanuye uko yagize igitekerezo cyo kuyikora n’uburyo Madamu MUKASARASI Godelieve, Umuyobozi w’umuryango SEVOTA (Solidarite pour l’Epanouissement des Veuves et Orphelins visant le Travail et l’Auto-promotion) yamufashije guhura n’abatangabuhamya. Madamu MUKASARASI Godelieve wari uhibereye, nawe yahawe ijambo, asobanura uko yashinze umuryango SEVOTA. Ati: “uyu muryango nawushinze mu mpera z’umwaka w’1994, ngamije kwita ku bari n’abategarugori bahuye n’ibibazo byo gufatwa ku ngufu mu gihe cya jenoside muri komini ya Taba, aho nari ntuye. Mu ntangiriro, byari bigoye cyane kuko aba babyeyi batabashaga kwiyakira, kwakira ibyababayeho, kwakira abana bakomoka ku ihohoterwa bakorewe, kwisana no kugira ubutwari bwo kwibeshaho. Bari bafite kandi ikibazo gikomeye cy’ihungabana”.

Yagarutse cyane ku kibazo cy’abana bavutse muri ubu buryo. Ubu ni abasore n’inkumi ariko ntibagirakivurira. Ati: “ Nk’uko mwabyiboneye muri Filimi, byaragoranye cyane kugira ngo ababyeyi babo babafate nk’abana nk’abandi, bababwize ukuri ku mateka yabo, babarerane urukundo rwa kibyeyi n’ibindi”. Yasabye cyane ko aba bana bakwitabwaho kuko bafite ibibazo bikomeye by’imibereho.

Ubwo yahabwaga ijambo, Bwana MUSARE Faustin yabanje kubaza itsinda ry’abadepite b’aba«socialistes» impamvu bamutumiye n’icyo bashaka ko avuga. Yagize ati : « Nabaye umusilikare wa FPR-Inkotanyi, nari mu ntumwa za FPR-Inkotanyi zagiye mu mishyikirano y’Arusha yazihuzaga na Leta y’u Rwanda, nakoze mu biro bya perezida wa Repubulika FPR-Inkotanyi imaze gufata ubutegetsi, ubu maze imyaka itanu ndi Umujyanama wa mbere w’ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ; mwantumiye kubera iyihe mpamvu ? Murashaka ko mbabwira iki ? ». Yasubijwe ko nk’umuntu wakoze ibi byose amaze kurondora, yakagombye kumva impamvu yatumiwe no kubona icyo avuga ku ngingo irikuganirwaho.

Bwana MUSARE Faustin, yariye iminwa, ahindagura impapuro z’inyandiko ndende yari yitwaje ivuga ku miyoborere y’igihugu kuva aho FPR-Inkotanyi ifatiye ubutegetsi, ingingo itari ifite aho ihuriye n’insaganyamatsiko y’ikiganiro. Bimuyobeye, yagize ati : « kubera ko ingingo turi kuganiraho ari ihohoterwa ry’abagore, ndagira ngo mbamenyeshe ko igihugu cy’u Rwanda ari icya mbere ku isi gifite umubare munini w’abagore bari mu nteko ishinga amategeko. Ni 64% kandi birumvikana kuko umubare munini w’Abanyarwanda ugizwe n’igitsinagore. Ahasigaye, niteguye gusubiza ibibazo biri bumbazwe». Mu minota icumi yari yagenewe gukoresha, yakoresheje itageze kuri itatu kandi nayo ayigaragazamo ubuswa. Kuri we, impamvu abagore ari benshi mu nteko inshinga amategeko y’u Rwanda ngo ni uko umubare w’abaturage b’igitsinagore mu Rwanda uruta uw’ab’igitsinagabo. Icyo nicyo gisobanuro yatanze. Ntiyigeze ahingutsa ko Umunyarwandakazi  ashoboye, ko yagaragaje ubushobozi n’ubumenyi mu mirimo runaka, … bityo ishyirwa rye mu nteko inshinga  amategeko rikaba ridashingiye gusa ku kuba nyamwinshi mu Banyarwanda.

Bavuga ibigoramye imihoro ikarakara

Iyicwa rya RWIGARA Assinapol ryavugishije MUSARE Faustin amangambure mu nteko y’abadepite mu Bubiligi n’imbere y’abanyamakuru. Mu mwanya wagenewe ibibazo n’ibitekerezo ku kiganiro, Bwana MUHAYIMANA Jason yahawe ijambo, abwira itsinda ry’abadepite b’aba«socialistes » ko mu Rwanda abacitse ku icumu rya jenoside n’ubu bakicwa nyuma y’imyaka 21. Yatanze urugero rw’iyicwa rya muramu we tariki ya 4 Gashyantare 2015, nyakwigendera RWIGARA Assinapol. Ati : « RWIGARA Assinapol, yacitse ku icumu rya jenoside, yari umucuruzi ukomeye mu Rwanda no mu karere kandi yari afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’u Bubiligi. Nyuma y’urupfu rwe, umugore we (ariwe mushiki wanjye) n’abana be bandikiye perezida Kagame bamusaba kubafasha kumenya ababiciye. Ariko ubu, bari mu mazi abira kuko polisi y’u Rwanda irimo kubahata ibibazo no kubatoteza ubutitsa, ibasaba guceceka ngo batanduza isura nziza u Rwanda rufite mu mahanga». Muhayimana Jason yabajije kandi perezida w’umuryango Ibuka mu Bubiligi wari watumiwe mu kiganiro, icyo uyu muryango uvuga ko uharanira inyungu z’abacitse ku icumu umaze niba uwacitse ku icumu nka Rwigara wari ufatiye runini abacitse ku icumu batishoboye, yicwa Ibuka ikaruca ikarumira. Yabwiye Abadepite ko avuze iby’iyicwa rya muramu we gusa ariko ko mbere ye na nyuma ye, hari abandi bacitse ku icumu benshi bishwe mu Rwanda kandi aba bose bakaba baticwa n’interahamwe.

Madamu Marie Arena, umudepite w’ishyaka PS (Parti socialiste) ku rwego rw’i Bulayi (Députée PS à l’Europe) wari uyoboye ibiganiro, yasabye Bwana MUSARE Faustin  kugira icyo avuga ku bimaze kuvugwa.  Mu ijambo rye, yahuzaguritse karahava. Ati : «  Jason turaziranye, aranzi nanjye ndamuzi. Nta gisubizo mfite. Ariko abavuga ko RWIGARA Assinapol yishwe ni opozisiyo, ni abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, bahora bashishikajwe no kwanduza isura nziza yayo. MUHAYIMANA Jason ari muri abo kimwe n’uriya KABALISA Pacifique wicaye hariya inyuma». Birumvikana ko itsinda ry’abadepite b’aba«socialistes » ritanyuzwe n’ibi bisobanuro cyane ko yikomaga opozisiyo kandi aba badepite b’aba«socialistes » bamutumiye nabo bari muri opozisiyo mu gihugu cy’u Bubiligi.

Bwana KABALISA Pacifique  wari wafashe ijambo mbere ryo gushima ubwitange bwa Madamu MUKASARASI Godelieve n’ubutwari bwo kubaho bw’abari n’abategarugori bafashwe ku ngufu mu gihe cya jenoside yabaye mu Rwanda, yongeye gusaba ijambo. Avuga ko nta kibazo yigeze abaza Bwana MUSARE Faustin, bityo ko nta gisubizo cye yari ategereje. Yabwiye Bwana MUSARE Faustin ko bari mu Bubiligi, mu nteko ishinga amategeko, aho abantu bashobora gutanga ibitekerezo bitandukanye ku bibazo by’igihugu cyabo mu bwisanzure ntihagire ubizira. Yasabye itsinda ry’abadepite bateguye iki kiganiro, gufasha Abanyarwanda kwiga kuganira ku bibazo byabo mu bwisanzure ntawe uzize icyo atekereza cyangwa ngo afatwe nk’umwanzi w’igihugu.

Icyagaragariye buri wese wari muri iki kiganiro, ni uko Bwana MUSARE Faustin yagaragaje ubushishozi buke n’ubuswa bukabije mu bisubizo bye. Yasaga nk’utazi aho ari, ahubuka kandi anahuzagurika mu magambo ye. Guhurira mu  kiganiro n’Abanyarwanda atamenyereye kuko atajya abona kuri ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi kubera ko banze kuba inkomamashyi za Leta ahagarariye, wabonaga byamutesheje umutwe. Aho gukurikira ikiganiro no gutekereza ku butumwa ari butange nahabwa ijambo, yitekererezaga uko aza gusebanya, ariko ikiganiro cyarangiye ariwe uhasebeye.

Yanditswe na UMUTONI Dative

Wari witabiriye ikiganiro.