IYIMURIRWA RYA VISI PEREZIDA WA MBERE WA FDU INKINGI BWANA BONIFACE TWAGIRIMANA MURI GEREZA YA NYANZA NI IRYO GUKEMANGWA! 

Kuri uyu wa 3/10/2018 Visi Perezida wa mbere wa FDU Inkingi Bwana Boniface TWAGIRIMANA yavanwe muri Gereza ya Mageragere shishi itabona yimurirwa muri Gereza ya Nyanza aho yagejejwe mu ibanga rikomeye ku buryo kugeza magingo aya abanyururu na bamwe mu bakozi ba Gereza ya Nyanza batazi ko ahari.

Boniface TWAGIRIMANA akimara kugezwa kuri Gereza ya Nyanza yahise ajyanwa muri bloc y’akato ifatanye na bloc y’urupfiro rw’abasaza aho Deo Mushayidi, Dr Theoneste Niyitegeka, Colonel Michel Habimana na General Seraphin Bizimungu alias Mahoro bari bafungiwe kuva muri 2014. Mbere gato y’uko Boniface TWAGIRIMANA azanwa i Mpanga, abo bagabo bahoze bafungiwe muri bloc y’akato afungiwemo muri iki gihe babakuyemo babanyanyagiza mu yandi magereza atandukanye yo hirya no hino mu gihugu.

Igiteye impungenge kugeza ubu ni ukuba Boniface TWAGIRIMANA afungiwe muri iyo bloc wenyine aho abana n’intasi ya FPR Aimable Murenzi uzwiho kuba ari umwicanyi ruharwa mu guhitana abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igisuti burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame. Iyi akaba ari imwe mu mpamvu zatuma umuntu avuga ko umutekano wa Boniface TWAGIRIMANA utizewe kuko ashobora kugirirwa nabi igihe icyo aricyo cyose dore ko ari wenyine akaba ari ntawe ushobora kumutabara cyangwa kumenya ibiri kumubaho muri ako kato.

Kuba Boniface TWAGIRIMANA afunganwe na Aimable Murenzi wahoze ari umupolisi wo ku rwego rwo hasi mu gipolisi cy’u Rwanda uzwiho kuba yarishe Umunyamakuru Jean Léonard Rugambage mu 2010 biraca amarenga ko kuba ari we munyururu wahiswemo gufunganwa na Boniface TWAGIRIMANA haba hari umugambi wa FPR ubyihishe inyuma, bityo ko bashobora kuba bamukoresha mu kumugirira nabi.

Kuba Aimable yarashyizwe hariya umunsi umwe mbere y’uko Boniface TWAGIRIMANA ahagera bitwaje ko yafatanywe telefoni igendanwa si byo kuko n’ubusanzwe uyu Aimable Murenzi yashakaga abakiriya mu mahanga b’imitako ikorerwa muri gereza akoresheje “smart phone” ye yaje gufatanwa igashyikirizwa umuyobozi wa gereza ya Nyanza SSP John Mukono mu ntangiro z’ukwezi kwa 5/2018, maze aho kumuha ibihano nk’uko bigenda ku bandi banyururu bose bafatanwa ibitemewe muri gereza ahubwo Aimable we agororerwa kuba ushinzwe umutekano muri bloc ya Golf Wing ifungiyemo abanyururu basaga ibihumbi bitandatu.

Reka turangize tubibutsa ko Boniface TWAGIRIMANA yafashwe agafungwa kuwa 06/09/2017 we n’abandi barwanashyaka 9 b’Ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe na Leta ya FPR Inkotanyi kugeza ubu bafungiye muri Gereza ya Mageragere. Abo ni Leonille Gasengayire, Norbert Ufitamahoro, Fabien Twagirayezu, Gratien Nsabiyaremye, Venant Abayisenga, Theophile Ntirutwa, Evode Mbarushimana, Ernest Nkiko na  Papias Ndayishimiye. Bakaba bategereje kuburana urubanza mu mizi dore ko kugeza ubu bafunzwe by’agateganyo.

Byanditswe na:
Janet Nabyo
Paris, kuwa 6/10/2018