Jean de la Paix Mupenzi arisobanura ku byamwanditsweho n’ikinyamakuru Ikaze Iwacu

    ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N’ABANYARWANDA BOSE

    Nyuma yo kubona inyandiko zinyuranye zatangajwe n’ ikinyamakuru IKAZE IWACU ku mbuga za internet, ku mataliki ya 19/02/2014; no kuya 6/7/2014;

    Nyuma yo kubona inyandiko nyinshi z’abantu banyandikira bashaka kumenya ukuri kuri ibi byose byatangajwe n’ikinyamakuru IKAZE n’ ibindi byose byagiye bivugwa;

    Nsanze ari byiza gutangariza abanyarwanda n’amahanga ibi bikurikira:

    1. Nibyo koko nafungiwe mu gihugu cya Zambia. Nagiye yo taliki ya 25/01/2014 mfungwa ku italiki ya 28/01/2014 mfungishijwe n’abantu bahagarariye diaspora nyarwanda  yo muri Zambia barimo abo nashoboye kumenya nk’abitwa Rodrigue Maniriho na pasteri SHUKURU bigize abakuru b’impunzu, bagiye kundega ibinyoma  muri polisi yaho ngo ndi intumwa ya guverinoma ya Kigali nkaba naje gutata igihugu cya Zambia no kugirira nabi impunzi. Ibi ntibabikoze kubera gukunda impunzi ahubwo babikoze kuko bari babisabwe na leta ya FPR Inkotanyi bakorana nayo rwihishwa ikaba yarabahaye akayabo k’amadolari ishaka ko mpita mfatwa nkoherezwa i Kigali kujya gucibwa umutwe jye na bagenzi banjye twari kumwe. Aha ndashimira impunzi z’abanyarwanda muri Zambia kuba nyuma yo kumva iyo nkuru bamwe bagaterwa ubwoba babuzwa kunsura ariko abandi mu gukurikirana baje kumenya ukuri bamfasha gusobanurira guverinoma ya Zambia amayeli ya Guverinoma ya Kigali ikoresha igura zimwe mu mpunzi, kugeza aho bumviye ukuri bansubiza uburenganzira bwanjye baramfungura.
    2. Mu itangazo IKAZE yatangaje ku rubuga rwayo rwa internet, yacuritse ayo makuru ahubwo ibeshya ko nkorana na Guverinoma y’i Kigali, ko natumwe gusenya umutwe wa FDLR no kugirira nabi impunzi aho ziri hose. Aha ndamenyesha abanyarwanda bose ko ibi atari byo, ko ari ikinyoma cyambaye ubusa. FDLR ntabwo ikorera muri Zambia, sinumva impamvu nagombaga kujya kuyisenya nkajya aho idakorera. Na  FDLR ubwayo izi ko ibi abihaye kuyivugira bamvugaho atari byo, kuko abagize FDLR abenshi turaziranye, ni inshuti zanjye kandi njye nemera ko bafite intego ya politiki y’umvikana itandukanye n’ ibyo FPR iyitwerera.
    3. Nyuma yo gufungurwa kwanjye, hari inkuru yasohotse ivuga ko leta ya Zambia yanjyanye  mu Rwanda ku ngufu, iyo nkuru y’impimbano ibanza gucicikana muri za facebook, nyuma Ikaze Iwacu ibiterura uko byakabaye ibikubita ku rubuga rwayo.  Ndagirango mbwire abasomye iyo nkuru ko atari ukuri ko ntigeze njyanwa mu Rwanda cyangwa Uganda nkuko byavuzwe. Impunzi nyinshi n’abanyapolitiki tuvugana kuri telephone bazi neza aho mperereye ku buryo babona neza ko ariya makuru  ari ibinyoma. Aha nkaba nsaba ikinymakuru IKAZE kutagwa mu mutego w’ibibazo abanyarwanda baba bifitaniye ku giti cyabo bagashaka kubihindura ikibazo rusange. Ibi ntibyubaka abanyarwanda ahubwo bitiza umurindi ubutegetsi bwa Kagame n’abambari be bifuza ko abantu batakumvikana ngo bafatanye kumurwanya, bityo we akikomereza gutanga amabwiriza ye yo kurasa umuntu wese ukekwaho kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.
    4. Ndatangariza abanyarwanda n’amahanga yose ko  ntaho mpuriye na leta ya Kigali na Kagame na FPR ye bagendera ku murongo wa politiki y’ivangurabwoko, akarengane, urugomo n’ubwicanyi bukomeje guhekura abanyarwanda.
    5. Nifuje kandi gutangariza abanyarwanda bose, cyane cyane abifuje kumenya aho duhagaze muri gahunda yo kurwanya leta mpotozi ya Kagame  na FPR ye ko umurongo wa politiki nyarwanda wanjye nemera ari umurongo wubakiye ku ngengabitekerezo y’UBWOROHERANE usangiwe n’amashyaka ya politiki PRM/MRP-ABASANGIZI na BANYARWANDA PARTY.  Ni uyu murongo wa politiki y’ubworoherane, ubwubahane n’ubusabane hagati y’abana b’u Rwanda niteguye guharanira ku rugamba urwo ari rwo rwose, rwaba urwa politiki, rwaba n’urwa gisilikare mu gihe bibaye ngombwa. Nshyigikiye kandi n’ibindi bitekerezo byose bigamije kurwanya ingoma y’igitugu mu Rwanda no gushaka icyazana ubumwe nyakuri bw’abanyarwanda.

    Bikorewe i NDOLA none kuwa 7/7/2014

    Brigadier General Dr. Mupenzi Jean de la Paix,

    Associate Professor