RAPORO Y’U RWANDA IRIKOMA FRANCOIS MITTERRAND

Ni mu nkuru dukesha Jeune Afrique yo kuwa 19 Mata 2021 i saa 13 :23, yanditswe na Mehdi BA, ikavugururwa na none kuri uyu munsi i saa  14 :09 yashyizwe mu Kinyarwanda na Albert Mushabizi

Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu 1994, yashyikirijwe ku mugaragaro Guverinoma y’u Rwanda, kuri uyu wa 19 Mata. Iyi raporo yanditswe n’Inzu y’Abanyamategeko yo muri Amerika, yerekana uruhare rw’u Bufransa, yigengesereye kudasubiza ibintu irudubi, mu rwego rwo kubanisha ibihugu byombi.

Abari biteze ko umuriro uri bwake, batunguwe. Nk’uko yashyizwe ku mugaragaro kuri uyu wa 19 Mata, raporo y’iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa mu « Igihugu cy’Imisozi Igihumbi » mu bihe by’1990-1994 –mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi- yitaruye umwanzuro wose wazura akaboze, k’ibihe byashegeshe umubano uzira amakemwa hagati ya Paris na Kigali, mu gihe kingana n’icya kane cy’isekuruza (imyaka isagaho gato 25).

Mu iby’ukuri, nta nteruro n’imwe isesereza, ariko na none ntibiri kure ya ya myumvire Abanyarwanda bamenyeweho ko « u Bufransa bwatumye Jenoside yacaga amarenga ishyirwa mu bikorwa. » Uburyo bwo kwatura ingingo nk’ « Uruhare ruziguye » ndetse n’ » Ubugambanyi » zari zitezwe, izo ngingo ntazo pe ! « Ntitwigeze dukomoza ku kibazo cy’ubugambanyi, tutanasobanukiwe mu kuri kwamye. Twibanze ku bikorwa, » uko niko umwe mu bayobozi b’u Rwanda yabisobanuye.

Icyaha cya Diplomasiya

Amazi yarenze inkombe, kuva ubwo muri Kanama 2008, raporo ya Komisiyo Mucyo yashyirwaga ahagaragara ,maze umutwe wayo wonyine ukumvikana nk’icyaha cya diplomasiya cyakorewe u Bufransa : « Komisiyo y’Igihugu yigenga ishinzwe kwegeranya ibimenyetso byerekana uruhare rwa Leta y’u Bufransa mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 ».

Uretse n’imyanzuro yayo yahuzaga mu buryo buziguye, abayobozi bo mu Bufransa b’icyo gihe n’itegurwa ndetse n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, iyo Komisiyo y’abantu barindwi, bari bayobowe na Nyakwigendera Jean de Dieu MUCYO, wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru, ndetse na Ministri w’ubutabera,  yanakoze urutonde rw’Abayobozi 13 b’Abanyapolitiki na 20 b’Ingabo, bose b’u Bufransa, abo ngo uruhare rwabo bwite rukaba rwari ku rugero rwo kubakurikirana mu nzego z’ubutabera. Mu Bufransa, uko kugerageza kwa mbere kwandika inkuru y’akataraboneka, mu bihe bya nyuma y’ubukoloni mu buryo butari bwitezwe mu myaka myinshi ;byateje uburakari ku b’ingenzi bashinjwaga n’iyo raporo.

« iyi raporo nshya ikozwe n’ikirego gitumbereye amateka, ariko kidatumbereye inkiko. Nta n’umwe ikuraho icyaha, ariko si mu myumvire itumbereye inkiko nk’uko raporo Mucyo yari iteye, » nguko uko byavuzwe muri make n’umuyobozi ukora muri Prezidansi y’u Rwanda, wongeye no guca amarenga ko Kigali yaharaniye kutatsa umuriro, mu buryo bwo kunoza umubano, bikanatanga umusanzu mu gutorwa kwa Emmanuel MACRON, mu w’2017. Ibyo bikaba binagaragarira mu mutwe utabogamye wahawe raporo : « Jenoside yacaga amarenga. uko Leta y’u Bufransa yitwaye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ».

‘’ Kuva kera, Leta y’u Bufransa yagiye yihunza ukuri’’

Ikindi kidasanzwe kandi cy’agaciro : gushyira iri perereza rirerire (ryatangiye mu ntango za 2017), mu maboko y’inzu y’Abanyamategeko yo muri Amerika yitwa Levy, Firestone & Muse, iherereye i Washington, DC. Aya mahitamo ya Guverinoma y’u Rwanda akaba asa n’atumvikana, mu gihe iyi raporo itari igamije gukurikirana mu nkiko Abafransa bayivugwamo.

I Kigali, bivugwa ko iyi nzu y’Abanyamategeko ifite uburambe mu gukora amaperereza ahanitse kandi ku bibazo birimo za Leta zinyuranye. Bob MUSE yigeze gushingwa iperereza rya Sena y’Amerika ku myitwarire igendanye no gucunga Imiyanga ya Katrina, muw’2005. Iyo urebye imirimo bakoze itondetse ku rubuga rwabo rwa murandasi, ibindi bikorwa bitoroshye nabyo  ntibibuzeho, twibanze cyane nko ku bucukumbuzi buyoborwa na Kongre ya Leta Zunze Ubumwe nka : « Le Watergate » ; igikorwa cya « Fast & Furious (kohereza intwaro mu buryo bwa magendu muri Mexique hagamijwe kurwanya abacuruzi b’ibiyobyabwenge) ; « l’affaire Iran-Contra ; le « Bloody Sunday », muri Irlande  y’Amajyaruguru…

Amamiliyoni y’impapuro

« Iri perereza ryasabye amajana y’abatangabuhamya, no kunyura mu birundo by’impapuro ku migabane itatu y’isi, ryahuje abatangabuhamya 250 mu ndimi z’Icyongereza, Igifransa n’Ikinyarwanda. Ryakusanyije kandi risesengura amamiliyoni y’impapuro z’inyigo,  n’inyandiko z’ibinyamakuru byo mu gihe cyarebwaga na raporo cyane cyane muri izo ndimi uko ari eshatu. » Uko niko abakoze iyi raporo babivuga ! Mu batangabuhamya batezwe amatwi, badafashwe amajwi, harimo n’umubare uringaniye w’abasirikari b’Abafransa batagendera mu murongo wemewe kandi ushyigikiwe na Paris. Ndetse na Prezida Paul KAGAME ubwe yarabajijwe n’abapererezi b’Inzu y’Abanyamategeko yo muri Amerika.

Nyamara n’ubwo, umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka itatu wifashe neza, abapererezi ntibigeze bahabwa ikaze i Paris. « Leta y’u Bufaransa n’ubwo yari yaramenyeshejwe iby’iyo raporo, ntiyemeye kuyigiramo uruhare. (…) Leta y’u Rwanda yayigejejeho ubusabe bw’inyandiko nyinshi zirimo ibihamya. Leta y’u Bufransa yemeye ko yakiriye ubwo busabe ,ku mataliki ya 29 Ukuboza 2019, 10 Nyakanga 2020 na 27 Mutarama 2021, nyamara ntacyo yakoze ku busabe, » niko muri iyi raporo byanditse.

Impare za politiki

Uyu muzingo w’amapaji 580 ugisohoka waje ugwa mu ntege uwashyizwe ahagaragara kuwa 26 Werurwe na Komisiyo y’impuguke mu mateka z’Abafransa zari ziyobowe na Vincent DUCLERT, (wo ufite amapaji 1000). « N’ubwo ntaho izi komisiyo zombi zihurira, ibizikubiyemo biri mu cyerekezo kimwe, » uko niko twabihamirijwe n’umwe mu bakora muri Prezidansi y’u Rwanda.

Raporo ya Duclert yashimwe by’igice kimwe, ikindi kiragawa muri raporo yamuritswe i Kigali : « Umwanzuro wa komisiyo Duclert werekana ko Leta y’u Bufransa yari « impumyi » kuri Jenoside yendaga gushyika. Nyamara sibyo. (…) Leta y’u Bufaransa ntiyari impumyi kandi yari n’umutimanama wayo wose kuri iyo Jenoside yacaga amarenga. »

« Igikorwa cya gisirikari cy’ibanga cyapfumbatijwe  ‘Opération Turquoise’ » 

Berekana ubushake bwo kwibanda ku mpare za politiki za Paris, mbere na nyuma ya Jenoside, Abategetsi b’u Rwanda, bemeza ko batashatse gushakura mu bihe bimwe, nyamara by’umumaro munini, nka Operation Turquoise (Kamena-Kanama 1994), mu buryo bwo gupfobya yahawe agakingirizo ko ari iyo kurengera ikiremwa-muntu. Nyamara sibyo, kubera ko yari inafite intego yo gufasha abari ku ruhande rw’abicanyi, kwisuganya mu gutsindwa kwabo, ibabererekera mu cyanzu kibahungisha bacika ubutabera berekeza mu icyahoze ari Zayire. Mu iby’ukuri, bibaye amahitamo, ibi bishobora kuzagibwaho impaka, n’indorerezi zijora uruhare rw’u Bufransa, na cyane ko hariho ayo makuru yo kuba « Turquoise itari igambiriye intego imwe : ahubwo hari igikorwa cya gisirikari cy’ibanga yari ibumbatiye, n’ubwo ubwayo yitwaga igikorwa cyo gutabara ikiremwa-muntu. Ibiri amambu, iyi raporo y’u Rwanda, yagerageje no kwirengagiza : « ibihe bya nyuma gato ya Jenoside, aho ibikorwa byinshi byayobowe na Paris mu kugerageza kuca intege mu buryo bwihishe ubutegetsi bushya, uko niko uwaduhaye amakuru kuva muri Prezidansi ya Repubulika y’u Rwanda yabiduciriyemo muri make. Arongera ati : «  Ibyo bikorwa byaba byaragizwemo uruhare na ba Prezida bombi, Jacques CHIRAC na Francois HOLLANDE. »

Kwiyemeza gahunda y’ubukoloni bushya kwa Francois MITTERRAND

Habayeho gushyira mu gaciro, Francois MITTERAND wabanjirije ba Prezida bagenzi be, niwe ufatwa nk’uwatangije politiki ruvumwa itagendanye n’igihe ku Rwanda hagati y’1990 na 1994 : « Ubwibone bwa gahunda y’ubukoloni bushya bwa Prezida MITTERRAND ku Rwanda, bwigaragarije mu gukurikirana inyungu zo kwiganza mu Karere kwa Leta y’u Bufransa, batitaye ku ngaruka izo nyungu zagombaga gutera ku batutsi bo mu Rwanda. »

« Kuri politiki y’u Bufransa mu Rwanda, ipfundo ry’ikibazo ntiryari Jenoside yarimo itoha, ahubwo ryari uguhagarika FPR (Front Patriotique Rwandais) gushinga icyo Prezida MITTERRAND yise, muri Kamena 1994, ‘ Tutsiland’ » (icyanya cy’abatutsi) » nk’uko Abanyamategeko b’Ababanyamerika babivuze.

Gusubiza ibintu mu buryo

Ku italiki ya 18 na 19 Gicurasi, Paul KAGAME ategerejwe i Paris, aho agomba kwitabira mu buryo bukurikirana, Inama ku nkunga igenerwa ubukungu bw’ibihugu by’Afrika yo hepfo ya Sahara, akanitabira kandi Umuhuro uzaba uganira ku gihugu cya Sudani. Ku ruhande rwa Emmanuel MACRON yakagiriye urugendo mu Rwanda, muri uku kwezi kwa Gicurasi, ku matariki ataramezwa.

Ubwo ntibwaba ari uburyo bwo kurushaho kuzahura umubano watangiye kwitabwaho mu w’2017. Ubu noneho twakwizera ko Prezida w’u Bufransa azaboneraho, gusohoka mu rungabangabo rumaze imyaka 27, akavugira i Kigali ijambo iryo ari ryo ryose ryerekeza ku kwicuza, mu mwanya w’Abahagarariye u Bufransa. « Ntidutegetse gusaba imbabazi », uko niko umuyobozi umwe i Kigali yabyivugiye. Kugeza ubu, u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe, Vatican n’Umuryango w’Abibumbye, nibo bonyine basabye imbabazi.

Uwo muyobozi kandi ni nawe wavuze ko « Emmanuel MACRON nawe ashaka kuboneraho urwaho rwo gukora ikintu cy’ingenzi kitazibagirana. »

Mwasoma raporo yose hano hasi mu rurimi rw’igifaransa:

Icyo Ministre w’ubutabera Johnston Busingye yavuze kuri iriya raporo

Inama y’abaministre yo kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Mata 2021 yagize icyo ivuga kuri iyi raporo

Raporo y’itiriwe MUSE, uko yakozwe n’abayikoze || Icyo ivuze ku mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa

Ntituzayiheraho tugira abo dukurikirana – Dr BIRUTA avuga kuri raporo ishinja u Bufaransa