Yanditswe na Ben Barugahare
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2021 hari inkuru yasohotse muri The Rwandan yavugaga kuri Bwana Jérôme Bicamumpaka wahoze ari Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda mu 1994, akaba yari acumbikiwe n’Urugereko rwashinzwe kurangiza imanza zasizwe n’inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (MTPI) mu nzu irindiwe umutekano (Safe house) mu mujyi wa Arusha yahawe iminsi 15.
Muri iyo nkuru yaje ikurikirana n’uko abandi banyarwanda barekuwe n’Urukiko rw’Arusha bari bamaze guhabwa minsi 7 ngo babe bavuye ku butaka bw’igihugu cya Niger, turisegura ku basomyi bacu aho twanditse ko Bwana Jérôme Bicamumpaka yahawe iminsi 15 n’igihugu cya Tanzaniya ngo abe yavuye ku butaka bwacyo. Ahubwo iyo minsi 15 yayihawe n’ubwanditsi bw’Urugereko rwashinzwe kurangiza imanza zasizwe n’inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (MTPI) ngo abe yavuye mu nzu icungiwe umutekano (safe house) yari acumbikiwemo n’urwo rugereko.
Amakuru The Rwandan yashoboye kubona yakuye ahantu hizewe avuga ko Bwana Bicamumpaka yasigaye Arusha kuko yanze gusinya ibyo kujya muri Niger kubera impamvu z’uburwayi. Akaba yari amaze amezi atanu avurirwa i Nairobi, yishurirwa na ONU kandi agomba gusubirayo hagati mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2022.
Impamvu Bwana Bicamumpaka yatanze yanga kujya muri icyo gihugu ngo ni uko muri Niger nta bitaro bizobereye mu byo kuvura uburwayi bwe bihari.
Ubwanditsi bw’Urugereko rwashinzwe kurangiza imanza zasizwe n’inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (MTPI) bwanze kumva ibyo bisobanuro bye bumubwira ko agomba kuva mu nzu icungiwe umutekano (Safe house) ya ONU bitarenze tariki ya 22 Ukuboza 2021.
Ariko Bwana Bicamumpaka, abinyujije ku mwunganizi we, yatanze ikirego asaba ko mu gihe ikirego cye cyo kwanga kwimurirwa muri Niger cyaba kitarigwa mu mizi, icyemezo yafatiwe n’ubwanditsi bwa MTPI cyo kumukura mu nzu acumbikiwemo na ONU no kumwambura uburenganzira yari asanganywe bwo kwitabwaho na ONU cyaba gisheshwe.
Tariki ya 21 Ukuboza 2021 Président w’Urugereko rwashinzwe kurangiza imanza zasizwe n’inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (MTPI) yategetse Ubwanditsi bw’urukiko guhagarika icyo cyemezo, hagategerezwa urubanza.
Ubu impande zombi zatanze ingingo zazo mu rukiko, hategerejwe umwanzuro w’urukiko. Hagati aho Bwana Jérôme Bicamumpaka aracyari mu nzu acumbikiwemo Arusha kandi yitaweho na ONU.
Twabibutsa ko umuryango wa Bwana Jérôme Bicamumpaka utuye mu gihugu cya Canada utahwemye gusaba ko yakwemererwa kuwusanga ngo ushobore kumwitaho mu burwayi bwe ariko kugeza ubu ntabwo ubusabe bwawo burubahirizwa.