Alice Cyusa arazira iki?

Mbere yo kwinjira mu kibazo cya Alice Cyusa twavuga ko umuryango wa Diaspora Nyarwanda ufite ibibazo kuva wavuka.

Umuryango wa Diaspora washinzwe cyane cyane n’abantu bari bavuye muri Africa y’Epfo, bageze mu Rwanda kuko bari bavuye mu gihugu kigendera kuri Demokarasi bari bafite gahunda yo gushyiraho inzego zishyigikiye FPR ariko ziciye mu mucyo no muri Demokarasi.

Kuva umuryango wa Diaspora wabaho nta na rimwe FPR itigeze yivanga mu mikorere yawo, cyane cyane mu matora y’abagomba kuyobora Diaspora mu rwego rw’ibihugu n’isi, ku buryo bigaragarira buri wese ko FPR iba ifite impungenge z’uko ubuyobozi bwa Diaspora bwafatwa n’umuntu cyangwa abantu batayikunda.

Tugarutse kuri Alice Kayigire Cyusa niwe muhutu wa mbere washoboye guca mu rihimye abacurabwenge ba FPR agashobora gutegeka uriya muryango twakongeraho ko baramuhaye uriya mwanya cyane cyane kubera ko yari umugore bumva ko azaborohera kumugira igikoresho. Rero bisamye basandaye kuko uretse kuba n’umuhutukazi basanze azi ubwenge kandi yihagazeho.

Mu by’ukuri kuva ku bitwa ba Karara n’abandi babanje gutegeka Diaspora habayeho buri gihe cyose amatiku kandi nta handi amatiku aturuka uretse mu nzego z’iperereza z’u Rwanda zishinzwe ibyo hanze y’igihugu (External intelligence), kuko muri buri Ambasade y’u Rwanda haba harimo umumaneko wa External Intelligence wumva ko agomba gutegeka cyangwa kuvugiramo ndetse no guhindura igikoresho umuyobozi wa Diaspora muri icyo gihugu iyo ambasade irimo cyangwa mu bindi bihugu iyi ambasade ishinzwe.

Ahaturuka ikibazo ni uko abantu benshi baba mu bihugu by’i Burayi bacengewe na Demokarasi n’ubwo baba bashyigikiye FPR gute bibagora guhuza imyumvire yabo n’ibyo inzego z’iperereza z’u Rwanda zibicishije muri za ambasade ziba zibasaba gukora.

Urugero: bashobora kugusaba kugira uruhare mu kwica umuntu, kumubeshyera, kumugambanira, kumuneka…. Bashobora kugusaba gutegura imyigaragambyo cyangwa gutegura abantu bajya kwigaragambya barwanya indi myigaragambyo (contre-Manifestation) muri make umuntu akisanga bamwinjije mu mafuti atandukanye n’uko ateye n’imyumvire ye.

Hari benshi bajya muri Diaspora kubera gukunda igihugu n’urukumbuzi baba bafite rwo guhura n’abandi banyarwanda ndetse twongeyeho ko hari benshi baba bashishikajwe no kumva igihugu cyabo cyazamuka kigatera imbere ndetse n’ubwiyunge n’ubwumvikane mu banyarwanda baba hanze ariko ibyo biba bihushanye n’imigambi FPR yo iba ifite yo gutandukanya no guteranya abanyarwanda aha rero niho hagaragarira umutego uyu mudamu Alice Cyusa yaguyemo. Bishatse kuvuga ko intego ze zari zihabanye n’intego za FPR.

Nk’ubu natanga urugero rwa za gahunda zagiye zinaho nka Bye Bye Nyakatsi cyangwa One Dollar campaign ariko mu by’ukuri zose zari ibitekerezo byiza ariko zose zarangiye ari abayobozi bari bashinzwe kuziyobora kongeraho n’abantu bo muri FPR n’abo muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga amafaranga bayanyereje biza gutera amatiku cyane biteranya komite irasenyuka! Uwitwa Rwamucyo byabaye ngombwa ko ahungira muri Canada kuko bamwirukanye atangiye kugaragaza ubwo bujura.

Ikindi ni uko muri 2009 hashatswe gushingwa ikigega kitwa Rwanda Diaspora mutual fund cyari mu by’ukuri ikigega bazakusanyirizamo amafaranga y’abantu bashakaga gushora imali mu Rwanda ariko byaranze kubera ko gahunda zose zabanje mbere zaje zirimo ubusambo bwinshi.

Mu by’ukuri umuryango wa Diaspora ntushobora kubaho itavugirwamo na FPR ngo yishyirireho abantu yishakiye ku buryo uyu mudamu yabyinjiyemo atabisobanukiwe neza atazi amafuti arimo (naive) afite imigambi myiza yumvaga yakoresha igateza imbere uwo muryango kandi bidashoboka.

Kumukuraho habura ibyumweru 2 ngo amatora abe kandi muri ayo matora ataragombaga kwiyamamaza ndetse ari we wayateguye agashyiraho n’amategeko ayagenga none baramwirukanye aho kumushima imyaka ibiri amaze yitanga kuko basanze ari umuntu utavugirwamo kandi wihagazeho bigaragare ko hari ikintu cyangwa ibintu yaba yarasabwe gukora arabyanga kuko byari bitandukanye n’imyumvire ye byumvikane ko hari ikindi kintu kibyihishe inyuma.

Unarebye neza abantu bose bayoboye uno muryango wa Diaspora uyu mudamu Alice Cyusa niwe wakoze akazi kenshi cyane yitabiraga ibikorwa byose bibaye mu Rwanda no kw’isi hafi hose mu gihe hari benshi mu bantu bayoboye diaspora mbere batajyaga banitabira amanama ya diaspora ubwayo.

Uyu mudamu yaba ari hose asobanura avugira ubutegetsi bwa FPR kugeza n’ejo bundi bamushuka ngo ajye guhangana n’ubushakashatsi bwakorewe mu Bubiligi na Dr Claudine Kuradusenge, akabuha inyito igira iti: “Denied Victimhood and Contested Narratives: The Case of Hutu Diaspora”, ngo avuge ko nta bahutu babaho ngo ko nta diaspora y’abahutu ibaho, ko nta bahutu barenganye baba hanze badafite ijambo, arangije abyikubitamo ariko mu by’ukuri bagira ngo kuko bari bamaze kugira ikigarasha bashakaga no kugira ngo bangize isura ye imbere y’abahutu bene wabo ndetse n’amabanga make ya Diaspora afite ntazashobore kugira uwo yegera ngo ayamumenere.

Ubundi uyu mudamu yari abanye neza na ambasaderi Kimonyo, nyuma haje Ambasaderi Mukantabana bitangira kutagenda neza kugeza ubwo Muka Perezida, Jeannette Kagame yagombaga kuza muri Amerika i Washington aho yari kuyobora igikorwa abayobozi ba Diaspora batari kuburamo ariko Alice Cyusa barabimuhisha ku buryo yafashe urugendo ajya muri Norvège atazi uwo mutego bamuteze wo kumuteranya n’i Bukuru ngo byitwe agasuzuguro cyangwa gupinga..Gaetan Gatete utegeka Diaspora muri Amerika akaba ariwe uvugwa mu gutega uwo mushibuka.

Arangije bamwirukanye atangira gushyira mu majwi agatsiko nk’aho ayobewe ko udutsiko ari two dutegeka u Rwanda ubu, mbese yagiye kuri uriya mwanya bibwira ko agiye kuyobora ahubwo ako gatsiko avuga ko kumva ko ari umuntu uje kukabera umugaragu bivuze ko ikintu yazize ari ikintu gikomeye cy’ibanga buri wese dashobora gupfa kumenya aka kanya.

Ukekwa kuvangira Alice Cyusa ni uwitwa Marie Grâce Ruzingana wari ushinzwe ibintu by’ubukangurambaga muri Diaspora, bivugwa ari umuntu uri hafi ya FPR cyane ndetse wabaye umusirikare cyangwa umukada, tutibagiwe Gaetan Gatete utegeka Diaspora muri Amerika bafitanye amasinde amaze imyaka n’imyaniko mbese hari abafataga Alice Cyusa nk’umuja nawe akabasuzugura kuko yabonaga ko abarusha ubwenge.

Bashatse kumuvangira banamubuza kurangiza gahunda yari yiyemeje ariko Alice Cyusa we aranga arakomeza kugira ngo batazamurega ko ntacyo yakoze kugeza ubwo yandikiye Jack Tutuba ushinzwe Diaspora muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga amubwira ko nta burenganzira amufiteho ko yigenga ko Rwanda Global Diaspora Community (RGDC) atari imwe mu mashami ya Ministeri y’ububanyi n’amahanga arangije amukura mu bantu babona ubutumwa bwa diaspora.

Ibi byababaje benshi cyane cyane inkomamashyi, rero umuntu nka Jack Tutuba wigerera kwa Ministre Mushikiwabo byagaragaye ko Alice Cyusa yasuzuguye Ministeri y’ububanyi n’amahanga yose na Ministre Mushikiwabo arimo, muri make yasuzuguye ubutegetsi bwose bwa FPR ku murongo!

Aha niho haherewe bamwe bamwita ikigarasha, ariko byumvikane neza ko kugirango umuyobozi cyangwa komite baveho bigomba guca mu nteko rusange ya Rwanda Global Diaspora Community (RGDC). Ntabwo byumvikana ukuntu komite yakurwaho hagahita hashyirwaho indi bidaciye mu nteko rusange ndetse hanabura n’ibyumweru 2 ngo amatora abe!

Umuntu akibaza icyateye abantu gushyuhaguzwa ngo bananirwe kwihanganira ibyumweru bibiri byari bisigaye, hakaba hakekwa ko hari abikanze ko mu gihe amatora yakorwa ateguwe na Alice Cyusa hashobora gutorwa undi muntu umeze nkawe utari neza neza mukwaha kwabo cyangwa bashobora gukoresha ibyo bashatse byose.

FPR biragaragara ko ishaka gukoresha ingufu zose ngo Rwanda Global Diaspora Community (RGDC) ibe ishami rya FPR ryuzuye mu mahanga kandi ibyo bidashoboka mu gihe hari benshi bishoboye badafite icyo bakeneye kuri FPR ngo bijandike mu mafuti yayo yose ku murongo. Byumvikane neza ko benshi mu bari muri Diaspora batuye mu bihugu bituje, bifite umutekano kandi byacengewe n’amahame ya demokarasi. Rero kuri FPR kugira ibikoresho aba bantu ni ibintu bigoye uretse ko igerageza ifatiye benshi ku bipindi, icyizere n’amarangamutima.

Jules Murenzi

1 COMMENT

  1. niba ibyo uvuze ariko byagenze bigaragarako ari wowe ari n
    Alice ntanumwe uzi diaspora icyaricyo n\uwayishinze.
    nkunyuriyemo gato uzabaze neza Karangwa, Karemera, na Nyakwigendera Rutagengwa abaribo n\UTUZI Bakoraga
    Abao nkubwiye nibo batangije Diaspora, nushaka n amazina y abantu bagiye muri diaspora bwambere muri 2001
    nayakubwira.
    Abantu bakagombye kujya biroha mubyo babanje kumenya neza.

Comments are closed.