Joseph Matata:Leta ya FPR ni Leta y’abajura n’abicanyi!

Nyuma y’ imihango yo kwibuka imyaka 20 y’iyicwa rya Seth Sendashonga, umunyamakuru wa The Rwandan yegereye Joseph Matata kugira ngo agire ibyo atwungura mu kumenya no kumenyesha neza imiterere y’ ubutegetsi bwa FPR na Kagame.

Joseph Matata ni umunyarwanda uyobora ikigo nyarwanda kigamije guca umuco wo kudahana no kurenganya mu Rwanda. Joseph Matata azwi cyane mu myigaragambyo yo hirya no hino mu bihugu by’ I Burayi aho adahwema kwerekana ubugizi bwa nabi bw’ ubutegetsi bwa Kagame na FPR.

Joseph Matata twaganiriye atubwira uburyo yabaye mu gihugu nyuma y’uko FPR ifata ubutegetsi. Matata aragira ati Leta ya FPR ni Leta y’ abajura n’abicanyi. Yatubwiye ukuntu ari mu Rwanda, yiboneye uko FPR yatundaga ibikoresho bya Leta hamwe n’ ibyasahurwaga mu baturage bijyanwa mu gihugu cy’ I Bugande. Matata ahera aho yibaza niba abayobozi ba FPR bumva ko ari abanyarwanda cyangwa abagande, akibaza impamvu basahura umutungo w’ igihugu bawujyana I Buganda.

Mu isesengura rye, Joseph Matata akomeza yerekana ko ibyitwa Jenoside yakorewe abatutsi hamwe na n’ ibyaha by’ iyicwa ry’ abahutu naryo rishobora gufatwa nka Jenocide yakorwe abahutu, Matata yerekana ko kuri we yumva Jenocide yarateguwe kandi igakorwa na FPR.

Matata yibutsa uburyo FPR yicaga abanyapolitiki bo muri opposition bicwaga mu Rwanda mbere ya 1994. Ubwo bwicanyi bwitirirwaga ubutegetsi bwa Presida Habyarimana Juvenal. Matata yerekana ibimenyetso byerekana ko n’ abatutsi bicwaga mu Rwanda muri icyo gihe bicwaga n’ ingabo za FPR zari zaracengeye mu gihugu hose.

Matata atsimbataza kuri ibyo akongeraho ko ibyo bimenyetso byiyongeraho uko ubutegetsi bwa FPR n’ ubu imyaka 20 ishize bafashe ubutegetsi, batarahagirika kwica abanyarwanda b’ abahutu ndetse n’ abatutsi bavuga ko baje barengera. Ibyo bishimangirwa n’ impfu za Rwigara Assinapol n’ abandi banyarwanda bicwa hirya no hino mu gihugu.

The Rwandan