Kagame ahaye Emmanuel Gasana, Gatabazi na Habitegeko imyanya itunguranye

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma y’inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa 15/03/2021 ikoroshya zimwe mu ngamba zo kwirinda Covid19 mu Rwanda,  Perezida Kagame yakoze impinduksa nke muri guverinom,aha imyanya bamwe, abandi bayikurwamo,undi arimurwa.

Mu bahawe imyanya batunguranye cyane harimo CGP GASANA Emmanuel Rurayi wahoze ayobora Polisi y’igihugu nyuma akagirwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo. Harimo kandi na Guverineri Gatabazi JMV wayoboraga Intara y’amajyagugu. 

Ba Guverineri bombi Gatabazi na Gasana, Perezida Kagame yari yarabakuye ku myanya yabo  kuwa 25/05/2020, itangazo ryasinywe na Minisitiri w’intebe Dr Ngirente ribakuraho rikaba ryaravugaga ko hari ibyo bagomba kubazwa bakurikiranyweho (Matters of accountability under investigations) 

Bwarakeye kuwa 29/05/2020, Guverineri Gatabazi asaba imbabazi Perezida Kagame agira ati “Ndasabira imbabazi icyo ari cyo cyose cyagutengushye Nyakubahwa PaulKagame, na RPF-Inkotanyi, n’abaturage b’u Rwanda, kandi ntegereje indi paji y’ubuzima bwanjye nkakomeza gukorera igihugu mu bushobozi bwanjye bwose, kandi nzakugumaho igihe cyose Nyakubahwa Perezida na RPF!”

Guverineri Gatabazi yazamuwe mu ntera uyu munsi agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, umwanya asimbuyeho Prof Shyaka Anasthase.

Emmanuel Gasana we ntacyo yigeze avuga, nta n’icyo  yanditse , n’ubusanzwe ntakoresha imbuga nkoranyambaga. Yavuzweho byinshi birimo guhanwa, gufungirwa ku Mulindi, n’ibindi.

Mu gihe bake cyane ari bo bari bazi aho Gen Gasana aherereye n’icyo ari gukora cyangwa ari gukorerwa, Perezida Kagame atunguranye amugarura  ku mwanya yahozeho, ariko noneho amushyira mu Ntara irimo ibibazo byinshi by’ingutu mu butaka, umutekano, ibiyobyabwenge, magendu n’ibindi.

Gen Gasana Emmanuel Rurayi yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Nubwo Gatabazi Jean Marie Vianney yari amaze iminsi atagaragara kuri social Media nk’uko byahoze ntiyatindiganyije, yahise ashimira Perezida wa Repubulika umuzamuye mu ntera.

Minisitiri Soraya Hakuziyaremye wari muri Ministeri y’Ubucuruzi yajyanywe muri Banki kuru y’igihugu (BNR) gusimbura Dr Monique Nsanzabaganwa ku mwanya wa Visi-Guverineri. 

Beata Habyarimana yasimbuye Minisitiri Soraya muri MInisteri y’ubucuruzi (MINICOM).

Habitegeko François wahoze ari Meya wa Nyaruguru, Akarere amazemo imyaka irenga icumi, yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.