Kagame arasabwa kohereza Paul Rusesabagina muri Amerika ku buryo bwihuse

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ku itariki ya 23 Kamena 2021, intumwa za rubanda zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigera kuri 41 zongeye gushyira igitutu kuri Guverinoma y’icyo gihugu zisaba ko yarangiza ikibazo cya Paul Rusesabagina binyuze mu nzira za dipolomasi cyangwa izindi izo ari zo zose zishoboka ariko uwo mugabo akagarurwa muri Amerika, igihugu umuryango we utuyemo. Ibi bibaye nyuma y’uko mu mwaka ushize, izo ntumwa za rubanda zari zandikiye n’ubundi Paul Kagame, perezida w’u Rwanda zimusaba ko yarekura Paul Rusesabagina akagaruka muri Amerika, zinasaba Guverinoma ya Amerika kwita kuri icyo kibazo, nyamara nk’uko asanzwe abigenza, Paul Kagame akaba yaratereye agati mu ryinyo kugeza na n’ubu. Iyi nkuru irabagezaho ubusesenguzi bw’ubutumwa bushya bw’intumwa za rubanda za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri icyo kibazo. 

Umwaka uri hafi gushira umuturage wa Amerika, Paul Rusesabagina,  utuye muri San Antonio ashutswe n’umukozi wa Paul Kagame, agakodesherezwa indege yihariye, aho byarangiye afashwe agafungwa amaze kugezwa i Kigali mu Rwanda.  Nk’uko twabikomojeho, Paul Kagame yasuzuguye cyane intumwa za rubanda zo muri Amerika maze agumisha Paul Rusesabagina mu kasho, aho abayeho nabi cyane, ubu akaba arimo gutekinika urubanza rwe. Mu gukora ibyo byose, Paul Kagame yiyibagiza ko Amerika ariyo yamuteretse ku ngoma binyujijwe kuri Museveni yitaga “Papa” none nawe ubu akaba amufata nk’umwanzi we. Ibyo nta gitangaza kirimo kuko ubwiye Paul Kagame wese ukuri ahita ahinduka umwanzi we. Ese no kuri Amerika siko byaba bigiye kugenda?

Magingo aya, abayobozi batowe mu mashyaka yombi ayoboye Amerika (Abademokarate n’Abarepubulika) barasaba Leta y’icyo gihugu gutanga ibisobanuro n’ibisubizo aho igize yita ku kibazo cya Paul Rusesabagina, mu gihe urubanza rwe ruri hafi ku musozo. Intumwa za rubanda ziribaza impamvu Guverinoma y’Amerika atarangiza ikibazo cy’umuturage wacyo. Benshi baribaza icyaba cyihishe inyuma, abandi bakagira bati “Paul Kagame ahora atsinda amahanga igihe cyose“. Wasanga na dosiye ya Paul Rusesabagina nayo ayiburijemo, akamunyonga bikarangira, amahanga amurebera arimo Amerika n’Ububiligi, Paul Rusesabagina afitiye uburenganzira bwo guturamo n’ubwenegihugu. 

Paul Rusesabagina, uvugwaho kuba yararokoye ubuzima bw’abantu barenga 1200 mu gihe cya jenoside nyarwanda yo muri 1994, akaba yaramamaye muri filime yakinnye yitwa “Hotel Rwanda, ubu akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba mu gihugu cye cy’amavuko, Rwanda. Paul Rusesabagina, utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i San Antonio n’umuryango we, ahakana ibyo aregwa avuga ko ari ukwihimura kubera ko yanenze imiyoborere ya perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Nk’uko bisanzwe kandi byagenze kuri benshi, umuntu wese ushatse kugaragaza ukuri kw’ibibera mu Rwanda, avuga ku makosa ya Paul Kagame, yaba umunyapolitiki cyangwa atariwe, yaba ari mu Rwanda cyangwa ari hanze yarwo, Paul Kagame amurwanya yivuye inyuma maze agahimbirwa ibyaha. 

Mu cyumweru gishize, Senateri John Cornyn (R-TX), Depite Joaquin Castro (D-TX), Umudepite Tony Gonzales (R-TX) hamwe n’abandi basenateri 38 n’abayoboke ba Kongere basabye umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Antony Blinken kugira ngo abagezeho ibiri gukorwa kugirango Paul Rusesabagina avanywe mu Rwanda. Iyi baruwa irasaba kandi ibisobanuro ku biganiro ibyo ari byo byose Amerika yaba yagiranye n’u Rwanda ku rubanza runyuze mu mucyo rwa Paul Rusesabagina. Yakomeje agira ati: “Twanditse kugira ngo tugaragaze ko duhangayikishijwe no gukomeza gufunga Bwana Paul Rusesabagina na Leta y’u Rwanda. Uyu mugabo akaba yemerewe gutura muri Amerika ku buryo buhoraho kandi bwemewe n’amategeko, akaba yarahawe n’umudari w’icyubahiro wa Perezida wa Repubulika kandi tunabasaba gukoresha inzira zose z’ububanyi n’amahanga mufite mu kumugarura muri Amerika amahoro.” Icyi cyifuzo cy’izi ntumwa za rubanda ni cyiza cyane. Gusa ntawakwizera ko Paul Kagame azagiha agaciro. Wasanga na none yikomereje gahunda ze zo kumugeza mu buroko nk’uko abakozi ba Paul Kagame barimo gutekinika urubanza rwa Rusesabagina bamusabiye gufungwa ubuzima bwe bwose. Ku rundi ruhande ariko, turasanga kiriya gitutu cy’intumwa za rubanda zo muri Amerika gishobora guhisha ubwoba Paul Kagame kuko Leta y’Amerika yaba igiye kumenya neza uwo ariwe maze ikamukuriraho amaboko rimwe aramutse yanze kuyumva ngo arekure Paul Rusesabagina. Kandi birazwi neza ko mu kwihagararaho kwa Paul Kagame ibyo atabikozwa. Igiteye ubwoba ni uko ashobora kotswa igitutu agahitamo kumwambura ubuzima bwe nk’uko yabikoze kuri Kizito Mihigo.

Ibaruwa ihuriweho n’amashyaka abiri iragaragaza kandi ibyabaye muri Mata muri Kaminuza yitiriwe Mutagatifu Mariya (St. Mary’s University) aho umudipolomate w’u Rwanda bivugwa ko yinjiye mu cyumba cy’inama gikorerwa ku ikoranabuhanga bita  “Zoom” atabiherewe uruhushya kugira ngo akurikirane ibiganiro by’abanyeshuri b’iyo Kaminuza ku kibazo cya Paul Rusesabagina. Icyo kiganiro kikaba cyari cyateguwe n’abana babiri ba Rusesabagina, umwe wari uri kuri “St. Mary’s University” undi akaba yari ayoboye ikiganiro. Ibi nabyo nta gitangaje kirimo kuko ubu ni bumwe mu buryo Paul Kagame akoresha kugirango amenye amakuru yabo adashaka. Akaba rero abishyiramo akayabo k’amafaranga kugirango abigereho.  

Paul Rusesabagina yatawe muri yombi mu mpera za Kanama 2020 nyuma yo kwinjira mu ndege yihariye i Dubai. Paul Rusesabagina yizeraga ko yajyaga mu Burundi aho yari agiye kuganira n’abayobozi b’amatorero batandukanye, nyamara indege yahise yerekeza i Kigali, mu Rwanda aho Paul Rusesabagina yafatiwe agafungwa ashinjwa iterabwoba ririmo gutwika, ubwicanyi no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba. Umuryango wa Paul Rusesabagina uvuga ko iryo ari ishimutwa ndetse ko n’ibyaha aregwa ari ibyo kwihorera kubera ko yagiye anenga guverinoma y’u Rwanda. Birasanzwe ko abatavuga rumwe na Leta ya Paul Kagame bibasirwa ku buryo bwose bushoboka. 

Ntabwo ari ubwa mbere abanyapolitiki bo muri Amerika basabye ibisobanuro bijyanye n’ifatwa rya Paul Rusesabagina. Mu Kuboza umwaka ushize wa 2020, Abasenateri 37 n’abagize Kongere bandikiye ibaruwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, basaba ko Paul Rusesabagina yagarurwa muri Amerika amahoro bashingiye ku mpamvu z’ubutabazi. Babajije kandi guverinoma y’u Rwanda uburyo Paul Rusesabagina yafashwe agafungirwa mu Rwanda aho koherezwa mu gihugu atuyemo. Iyo baruwa yagize iti: “Twizera ko kurekura Bwana Rusesabagina ku mpamvu z’ubutabazi bifite ishingiro kandi bikwiriye, kubera ko yarokotse yari agiye guhitanwa na kanseri igihe COVID yari irimbanije kandi akaba arwaye indwara nyinshi zidakira.” Ibi byabaye nko kugosorera mu rucaca kuko Paul Kagame ari nk’utarabyumvishe maze akikomereza umugambi we wo kumvisha Paul Rusesabagina.

Urubanza rwa Paul Rusesabagina rubera mu Rwanda rwatangiye muri Werurwe 2021 ariko ntiyarwitabiriye kenshi. Yabwiye urukiko hakiri kare ko atizeye ko azabona ubutabera. Urubanza ruri hafi kurangira ariko rwakomeje kwamaganwa n’abashyigikiye Paul Rusesabagina. Icyakora, urubanza rwasubitswe igihe gito bikaba biteganijwe ko ruzakomeza mu cyumweru gitaha rugana ku musozo. Hagati aho, itsinda ry’abacamanza rizatanga imyanzuro yaryo ya nyuma, biteganijwe ko izatangazwa muri Nzeri 2021.  Aramutse ahamwe n’ibyaha aregwa, Paul Rusesabagina ashobora kumara ubuzima bwe bwose muri gereza kandi afungiwe mu Rwanda. Ninde uzatsinda hagati y’amahanga na Paul Kagame, hagati y’ukuri n’ikinyoma?

Ikibazo cya Paul Rusesabagina ntikizarangizwa n’urukiko kuko inkiko zo mu Rwanda ndetse n’izindi nzego zose nta bubasha bwo gufata ibyemezo zigira. Paul Kagame niwe wenyine ufite ikibazo cya Paul Rusesabagina mu ntoki ze. Abishatse yamurekura, yabishaka akamureka nk’uko byagenze kuri Musenyeri Misago, Ingabire Victoire, n’abandi. Paul Kagame nta rwego agira agisha inama yaba Inteko Ishinga Amategeko (imitwe yombi: abadepite n’abasenateri), yaba Guverinoma, yaba ubucamanza. Ikibazo cya Paul Rusesabagina nacyo rero, Paul Kagame abishatse yakirangiza nk’uko asanzwe abigenza. Nk’uko yaciye iteka bakajya kumushimuta, abishatse yaca irindi akarara arekuwe. Ahari wenda igitutu cy’Abanyamerika cy’ubugira kabiri hari icyo cyatanga dore ko icya mbere, icy’ububiligi n’Uburayi bwose byose Paul Kagame yabiciye amazi. 

Ababikurikiranira hafi barasanga ibihano byasabiwe bamwe mu bayobozi ba Kigali bishobora gushyirwa mu bikorwa ndetse bikanongera Paul Kagame aramutse yimanye burundu Paul Rusesabagina.