Kwibohora ku nshuro ya 27: Urujijo, Ubufefeko no Kwivuguruza nibyo byaranze ijambo rya Paul Kagame

Yanditswe na Arnold Gakuba

Kuri icyi cyumweru tariki ya 4 Nyakanga 2021, u Rwanda rwizihije isabukuru ya 27 yo “Kwibohora“. Mu ijambo perediza wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze kuri uyu munsi ryamaze iminota ine n’amasegonda mirongo itanu n’atanu (4:55) hagaragayemo urujijo rwinshi, ubufefeko no kwivuguruza. Ikindi cyaranze ijambo rya Paul Kagame ni kuba rigufi cyane ku buryo uwakwemeza ko ryaba ariryo jambo rigufi avuze ku munsi nk’uyu ataba abeshye. Kuki Paul Kagame ateza urujijo mu banyarwanda? Ni izihe mpamvu ijambo rya Paul Kagame ryarimo ubufefeko? Ni ukuhe kwivuguruza kwagaragaye mu ijambo rya Paul Kagame? Kurikirana ubusesenguzi muri iyi nkuru.

Mu gutangira iyi nkuru tugaruke gato ku ijambo “Kwibohora”.  Kwibohora bisobanura kwivana mu gifungo, ubucakara cyangwa akarengane. Umuntu yakwibaza uwibohoye n’icyo yibohoyeho mu Rwanda rwa Paul Kagame. Mu ijambo rye, Paul Kagame yagize ati “Abanyarwanda twishyize hamwe tubohora igihugu cyacu“. Iyi mvugo irimo urujijo rwinshi n’ubufefeko. Abanyarwanda Ni bande? Ni bande bishyize hamwe? Igihugu bakibohoye iki? Kuri nde? Twibutse ko FPR-Inkotanyi, umutwe w’ingabo waje guhindurwa ishyaka rya politiki, akaba ari naryo ngo riyobora u Rwanda magingo aya rikuriwe na Paul Kagame, wayoboye urugamba rwo kuvanaho ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana wayoboye u Rwanda kuva 1973-1994. Uwo mutwe washinzwe n’impunzi z’abanyarwanda zari ziganjemo ubwoko bw’abatutsi. Kimwe mubyo batangazaga batangira urugamba harimo guharanira uburenganzira bwabo nk’abanyarwanda bwo gutaha mu gihugu cyabo. Nyamara siyo yari impamvu nyamukuru kuko ubwo amasezerano ya Arusha yari arangiye bagiye kubona uburenganzira ku gihugu nk’abandi banyarwanda, bahise bayatesha agaciro bahitana perezida Habyarimana maze bituma habaho ubwicanyi ndengakamere muri 1994. Ibyo ntacyo byabwiye FPR-Inkotanyi cyane cyane umukuru wayo Paul Kagame kuko icyo yifuzaga ni ukubona ubutegetsi nta kindi maze kubw’amahirwe ye, binyuze mu gutakaza ubuzima bw’abanyarwanda benshi, ubutegetsi yashakaga arabubona. Ibi byadufasha neza kumva abanyarwanda Paul Kagame yavuze abo aribo ndetse n’abishyize hamwe abo aribo ndetse no kwibohora kwizihijwe uko ariko.

Perezida Paul Kagame akomeza agira ati “Kuva icyo gihe twiyemeje gukorera hamwe kugirango twubake umuryango nyarwanda“. Iyi mvugo nayo yuzuyemo urujijo n’ubufefeko byinshi. Usibye kubeshya abanyarwanda n’abanyamahanga baba badakurikirana amateka y’u Rwanda n’ubutegetsi bwa Paul Kagame, mu Rwanda nta gushyira hamwe na guke kuharangwa. Ikimenyimenyi ni umubare muke w’abari kumwe na Paul Kagame igihe bateguraga gutera u Rwanda ukiri kumwe nawe. Patrick Karegeya, Kayumba Nyamwasa, Seth Sendashonga, tuvuze abo gusa kuko urutonde ari rurerure barihe? Ese baracyari hamwe na Paul Kagame? Byahe byo kajya. N’abakiri kumwe nawe bahagaze ku iringi. Aha rero wakwibaza abo avuga ko bashyize hamwe nawe ndetse n’abaribo? Iyi ni imvugo ijijisha yo kwerekana ko hari abo Paul Kagame afatanije nabo kuyobora u Rwanda kandi bose yarabateye ishoti. 

Paul Kagame yakomeje agira ati “Kuri twe, u Rwanda si igihugu kiri Ku ikarita gusa“.  Iyi mvugo nayo ifite byishi ihishe kandi isobanura. Ni nk’aho hari abandi bayoboye u Rwanda ari igihugu kiri ku ikarita gusa. Niba hari uwaba abizi yazadufasha gusobanurira abanyarwanda. Aha hariwo ubwishongozi bwinshi n’agasuzuguro bya Paul Kagame werekana ko ari igitangaza ku Rwanda n’abanyarwanda. Ibi bikaba bimenyerewe ko aya magambo akunda kuyakoresha mu rwego rwo kwereka u Rwanda n’amahanga ko nta wundi washobora kuyobora u Rwanda uretse Paul Kagame wenyine. Ikindi, iyo Paul Kagame avuga “twe” aba ashatse kuvuga iki? Ku batamenyereye imvugo ya Paul Kagame wagirango hari abandi ari kumwe nawe. Reka da. Paul Kagame yashatse kuvuga we wenyine nta wundi. Yunzemo ati “Kuri twe, bivuze igihugu buri wese yishimira kandi kimuteye ishema“. Iyi mvugo iteye agahinda uramutse utekereje umubare w’abanyarwanda bahunze u Rwanda ku ngoma ya Paul Kagame, ihohoterwa rikorerwa abanyarwanda, kubuzwa uburenganzira n’ibindi byinshi. Nyamara Paul Kagame akarenga akavuga ati “Turashaka ko umunyarwanda wese agira ubuzima bwiza ndetse akisanzura.” Benshi bazi ihohohoterwa rikorerwa abanyamakuru, abanyapolitiki n’abandi bose bashaka ko u Rwanda runogera buri wese, ariko Paul Kagame ati “u Rwanda rwacu runogeye buri wese.” 

Mu bindi by’ingenzi byaranze ijambo rya Paul Kagame harimo ibi bikurikira:

Turafatanya buri wese akita kuri mugenzi we“,

Gushyira hamwe nk’abanyarwanda kandi twabigize umuco“,

Ibikorwa byacu bigomba gukomeza….kandi bikihuta” ndetse n’andi magambo yavuze yose yerekanaga ko yivuga nyamara akajijisha rubanda akoresha ngenga ya mbere y’ubwinshi nk’aho hari abandi ari kumwe nabo. Paul Kagame ntawe ari kumwe nawe. N’ikimenyimenyi abashatse bose ko bafatanya muri politiki yihutira kubacecekesha no kubahimbira ibyaha maze akabafunga. “Twe” rero ntihagire ugirango hari abandi bantu bari kumwe na Paul Kagame, ari wenyine rukumbi. Ibi bikaba bisobanura ko u Rwanda ari Paul Kagame nk’uko yongeye kubishimangira inshuro myinshi mu ijambo rye ryo ku munsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27. Ijambo rya Paul Kagame nta kintu gifatika cyarimo uretse kujijisha abantu gusa. Icyagaragaye muri byose ni uko yitwaje Korona ntakore ibirori nk’uko yari asanzwe abigenza cyangwa ngo habe ikindi gikorwa n’iyo cyari bube ari gito cyerekana ko yubahirije uwo munsi. Urebye kure rero wasanga byose yarabiciye amazi, dore ko n’ubundi azi ko ari ugufefeka nta kuri kurimo. 

Mu gusoza iyi nkuru twakwibaza ibibazo byinshi byuririye ku ijambo rya Paul Kagame. Abanyarwanda Paul Kagame yavuze ni bande? Ese hibohoye nde, iki? Aho u Rwanda ntirwaba ahubwo ruboshye akaba umunsi wizihijwe ari uwo “kuboha abanyarwanda“? U Rwanda rukeneye Kwibohora nyakuri kutari uk’urujijo, ubufefeko, amacenga, uburiganya, ihohoterwa no kwamburwa uburenganzira ku banyarwanda benshi (cyangwa bose) baba abari mu gihugu imbere ndetse n’abari hanze yacyo. Ukwibohora nyako ni uguha umunyarwanda wese n’aho ari hose ukwishyira akizana, agahabwa uburenganzira busesuye. Abanyarwanda bakeneye guhaguruka, bose ntawe isigaye inyuma, bagaharanira kwibohora.