Kagame ategerejwe n’imyigaragambyo i Paris

Perezida Paul Kagame

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Perezida Kagame yageze ku kibuga kiri mu nkengero z’umujyi wa Paris mu Bufaransa kitwa Le Bourget ahagana isaa kenda zirengaho iminota 24. Kagame n’abamuherekeje bari mu ndege ebyiri zifite ibirango bikurikira Gainjet SX-GJA(Callsign SXGJA) na Gainjet EI-LSY (Callsign GJI55).

Bamwe mu banyarwanda bashyigikiye Leta ya FPR iri ku butegetsi i Kigali mu Bufaransa mu butumwa bwacicikanye ku mbuga nkoranyambaga barateganye guhura na Perezida Kagame ku wa kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021 ahantu hagizwe ibanga ngo hazatangazwa nyuma.

Abarwanya ubutegetsi rwa Perezida Kagame nabo barateganya imyigaragambyo kuri uyu wa kabiri tariki 18 Gicurasi 2021 guhera saa saba kugeza saa kumi kuri Place de la Nation mu mujyi wa Paris.

Umwe mu bari hafi y’ubutegetsi bwa Perezida Kagame tutifuje gutangaza umwirondoro we cuberà impamvu z’umutekano yatangarije The Rwandan ko abashinzwe kurinda Perezida Kagame n’abandi bamubanziriza mu ngendo bo bageze i Paris mbere, bakaba bayobowe na Col Callixte Migabo, ushinzwe ibikorwa bya girisikare mu ngabo zishinzwe kurinda Perezida Kagame (Republican Guard) bakaba barimo gukorana hafi na Désiré Nyaruhilira, umujyanama wihariye w’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo.

Urubuga rwa twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Rwanda Narwo rwatangaje ko Perezida Kagame yageze i Paris

Urubuga rwa twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu na Facebook ya Perezida Kagame zatangaje ko yagiranye ibiganiro na Kristalina Georgieva, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega IMF, hamwe na Perezida Sahle-Work Zewde wa Etiyopiya, mbere y’Inama Mpuzamahanga iziga ku Gihugu cya Sudani izaba kuwa 17 Gicurasi ndetse n’Inama ku Gutera Inkunga Ibihugu bya Afurika izaba kuwa 18 Gicurasi.