Kagame azavanwaho ni iki ?

Amatora

Kagame ubwe yivugiye ko ntamatora azamuvanaho. Ibyo kandi yabisindagiye mugihe yiba amajwi Twagiramungu, akanafunga Ingabire. None yongeye kubwira abadashaka kwumva ko bata igihe igihe yanze ubwo yanze ko Padiri Nahimana nibura ajya mu Rwanda

Amasasu

Naho ibyamasasu. Ntibeshye abantu bashaka gukoresha iyo nzira ni FDLR. Kuvuga ko biri kure nk‘ ukwezi ntabawo  ari ukwibeshya kubera izi impamvu ebyiri :

-icyambere FDLR ntamahirwe ifite yo kugira igihugu kiyishyigikira nkuko FPR yari ifite Uganda, USA, UK…

-Ariko nuko iyo ushishoje n’abanyarwanda ubwabo usanga baracitse intege cyane kuburyo abenshi iy’inzira basa nkaho bumva idashoboka. Psycologiquement umuntu wumva ko ikintu kidashoboka arinda apfa atakigezeho. Hari abahutu benshi barwanya Kagame bafatanya na Kayumba, Micombero, ect…  ariko badashaka kwumva FDLR na gato. Igiteye isoni nuko ntacyo bapfa na FDLR ahubwo bafite isoni zo kuvuga FDLR kubera ko Louis Michel yabibabujije. Iyi ni signe de manque de maturité politique. Iyo Abanyafurika du Sud baza kwumva Margaret Thatcher yavugaga kuri ANC (cyangwa Zanu ya Mugabe), Zimbabwe na Afrique du Sud biba bikiboshye ! Umuntu ushaka kwibohoza ntabwo akeneye umugisha wa Bagashakabuhake

Ni iki kizavanaho rero Kagame ?

Ariko ko buri ikintu kigira itangiriro n’iherezo, maze iminsi nibaza nti ihererzo rya ‚Monstre’ Kagame  lizaba irihe ? Abanyarwanda benshi bakunze kwandika bavuga ko Kagame yarangiye ko Abazungu bamushyizeho bamurangije ngo ni ikimenyimenyi Magayane yarabivuze. Uretse ko Kagame atazabura ibyo apfa n’abazungu. Ariko ubushishozi nkora mbona ari kwibeshya kwibwira Abazungu bazamududukuriraho. Tout simplement kubera ko ntacyo bapfa, ahubwo bamushyigikiye kurusha ukwo barwanya Nkurunziza, perezida w’iBurundi.

Nibo bamutera inkunga (imfashanyo),nibo bam,ukingira ikibaba banga ko rapport Mapping, Garreton, Indege ya Habyarimana bijya ahagaragara mugihe usanga Nkurunziza (sinzi icyo yabatwaye) bamuhimbira ibyo atakoze nkibyo basohoye byerekana abicannyi bavuga HAUSSA, ikirimi cy muri Nijeriya, babeshya isi ko ari IMBONERAKURE ziri mu kazi. Abazungu kugeza ubu bashaka kuvanho Nkurunziza (cyangwa Mugabe) byarabanananiye sinumva ukuntu bazavanaho Kagame bafitiye urukundo rudasanzwe.

Kagame akora ibyo ashoboye

Kagame yavuze ko amasasu atazamuvanaho. Ahubwo njye mbona atitonze ariyo azamuvanaho kubera ko nawe ari umuntu kandi Ashobora kuva amaraso. Niyongera kwivanga mu bibazo bya Kongo, abirukanye M23 noneho bazagarukira iKigali. Ariko mbona asa nkaho asa nkuwabyumvise akaba aricyo gituma Abicanyi be batakivugwa muri Kongo. Ikindi gishobora kumutera kuraswa ni ukwivanga mu bibazo by’i  Burundi. Umurego yarafite muri 2015 wo gushotora abarundi nawugarura  azateze intambara ishobora kumuhitana we n’agatsiko ke. Kagame ashoje intambara iBurundi ntabwo ashobora kuyitsinda, niyo abazungu bamufasha, kuyitsinda, byamutwara imyaka myinshi cyane. Ariko igishoboka kurusha ibindi, nuko  iyo ntambara yamuhitana, kuko yaba intambara kumugaragaro y’abahutu n’abatutsi bityo akaba ahaye ingufu FDLR n’abandi bahutu babuze Museveni wabo. Ariko kuva abarundi bamuririmbira ko bazamumesa, njye mbona Kagame yarumvise ko atari umukino kuburyo nkeka ko ibyu Burundi yahise abirenzaho arabyibagirwa

Ni iki kizamushobora noneho ?

Nkurikije ubishishozi nakoze njye mbona hari ikintu Kagame atajya avuga kandi aricyo kibazo afite ubu : Agatsiko ke ! Aka gatsiko akenshi kagizwe n’abatutsi b’intangondwa, bazwiho ubwicannyi bwinshi. Kagame yahemukiye benshi muri bo kandi abakeneye. Nibo bamurinda we n’umugore we, nibo bamukorera ubwicannyi no gutera ubwoba abandi banyarwanda. Muri make abarinzi b’ubutegetsi bwe. Ariko kubera ubwicanyi yabakoreye , buri wese asigaye afite ubwoba ko ariwe utahiwe kuburyo hatazabura umukorera ibyo yakoreye  Karegeya cyangwa Asinapoli.

Uko byamere kwose, kubera guhora yikanga abantu akeneye Kagame azahubuka akore amakosa menshi bityo ABATUTSI batishimye biyongere umubare, cyane cyane abataragize amahirew yo gukira nkawe we n’agatisko ke.

Venant Habiyambere

Munich, le 24-01-2017