KAGAME NA FILOZOFIYA YA NAKWICA, ITANDUKANIRO MU BURYO ABANDI BAKURU B’IBIHUGU BYO MU KARERE BABONAMO ABO BAHANGANYE (OPPOSITION)

Yanditswe na Valentin Akayezu

Mu gihe uyobora u Rwanda afata abo batabona ibintu kimwe nk’ibisimba, akabahoza ku nkeke yo kubica no kubafunga, akabita amazina yo kubambura ubumuntu, ndetse mu ijambo aherutse kuvugira imbere y’inteko yitwa ko ishinga amategeko akaba yaravuze ko abamunenga bazapfa bangara, ndetse ko n’Imana izabibabaza impamvu bangara, kuri we, icyaha akaba atari uwangaza abandi, ahubwo uwangazwa niwe munyacyaha!!!

Nyamara yakwiye kurebera kuri bagenzi bo mu karere. Abahunze Uburundi bakibumbira mucyiswe CNARED guhera mu 2015 barimo barataha ndetse bamwe bagahabwa imyanya mu miyoborere y’igihugu. Uhanganye bikomeye n’ishyaka rya CNDD-FDD ariwe Domisiyani Ndayiyezeye, aherutse, ku busabe bwa Perezida Evariste Ndayishimiye, kwemezwa mu mwanya w’inararibonye z’Umuryango wa Africa yiyunze. Muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo, Perezida Fatchi ntakibazo ateje uwo yasimbuye Joseph Kabila, Martin Fayulu arishyira akizana mu bikorwa bye, kandi Moise Katumbi na Jean Pierre Bemba bitabiriye kwishyira hamwe n’abandi muri “Coalition Union Sacrée” yatangijwe na Perezida Fatchi.

Muri Uganda, Perezida Museveni aherutse kugaragara yitabiriye inama yi Brazaville, urugendo yaherekejwemo na Amama Mbabazi, ibyo bikiyongera kuba Kiiza Bessijye urwanya bikomeye ubutegetsi bwa NRM ariwe utunze stations za peterori ihabwa imodoka za Leta muri Uganda. Ntawakwirengagiza ko Bobi Wine nawe akora umurimo we wo guhangana na Leta mu bwisanzure. Muri Kenya, Perezida Uhuru Kenyatta aherutse gutangaza ko ashyigikiye kwiyamamaza kuwo bahanganye inshuro ebyiri zose mu matora ariwe Laila Odinga.

Mu matora yabaye muri Tanzania mu mwaka wa 2020, Nyakwigendera Magufuri yari ahanganye na Tindu LISSU uyobora CHADDEMA, ishyaka rihora rihanganye na Chama Cha Mapunduzi(CCM). Tindu yaje guhungira mu Bubiligi, ariko mbere akaba yarabanje kunyura muri Kenya aho yivurizaga maze Suluhu wari Visi Perezida wa Magufuri icyo gihe, anyarukira Nairobi kumusuhuza. Nanone kandi, aho Samia yitabire inama ihuza abaperezida bagize ibihugu byibumbiye mu ubumwe bw’Uburayi n’Ubumwe bwa Afrika, EU-AU Summit, ntiyibagiwe kureba uko umuturage wa Tanzania amerewe, aho yagiranye ibiganiro nawe.

Impamvu ituma abandi bakuru b’Ibihugu batabona abo badahuje ibitekerezo nk’abanzi, n’uko bazirikana ibi bikurikira:

1) Kuba umwenegihugu ni uburenganzira ntayegayezwa. Nta mpamvu n’imwe yatuma umwenegihugu ahungabanywa kubera gusa ko atabona ibintu kimwe n’utegeka. Nonese Kagame yaba yibuka ko itegeko Nshinga ry’U Rwanda rivuga ko umuntu ari umunyagitinyiro kandi n’indahungabanywa (la personne humaine est sacrée et inviolable)!! Nibyo azi ko byanditse ariko kuriwe amahitamo ye asumba ibyo amategeko ategeko ateganya (Kagame said, during a talk in Harvard University: we don’t follow rules books of Law, we follow our choices!!);

2) Kumva neza ko Igihugu cyayoborwa mu bworoherane no kumva abandi: ibi Kagame ntabikozwa kuko kuri we, niwe mahitamo y’u Rwanda, atabibona atyo abyishyurira kwamburwa ubuzima cyangwa kugerekwaho imanza z’akamama.

Ese kugeza ubu abagerageje guharanira kuyobora Igihugu barihe?

-Pasteur Bizimungu: bivugwa ko atemerewe gusohoka igihugu, ibyo bikaba byaraje nyuma yo gufungwa azira ko yashatse guhangana mu bitekerezo na FPR;

-Dr Niyitegeka Theoneste: yashatse kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu 2003 maze ahita akorerwa amadosiye yo kumugerekaho ibyaha bya jenoside;

-Mushayidi Deogratsiyasi: yasezeye ku mugaragaro muri FPR amaze kugaragaza ko atacyemera umurongo wayo wa politiki. Yaje gushimutwa ubu akaba afunze yarakatiwe igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose kubera gushaka kwisanzura mu mitekerereze ye;

-Madamu Ingabire Umuhoza Victoire: yagerageje kwiyamamaza mu matora yo mu 2010 maze akurikizwa guhimbirwa ibyaha arafungwa, aza gufungurwa kubera igitutu cy’amahanga. Kugeza n’uyu munsi Kagame amwita umujenosideri nyamara ntiyigeze akurikiranywaho ibyaha bya jenoside, ndetse n’ibyaha bindi yahaniwe n’inkiko z’ubutegetsi bwa Kagame, byaje kugaragara ko urukiko nyafurika rw’uburenganzira bw’ikirenwamuntu rwabifashe nk’ibikorwa bya politiki aho kuba ibyaha yahanirwa;

-Madamu Diane Shima Rwigara: yagerageje kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu 2017 maze ahita akurikizwa imanza z’ibyaha by’ibihambano. Kubera iyo mpamvu Kandi umuryango we wakomeje guteragurwa hejuru kugera no kukunyagwa imitungo yawo yose;

-Dr Kayumba Christopher: yatangaje ko azitabira amatora yo mu 2024 maze ahita akurikizwa imanza zo kumugerekaho gufata abagore ku ngufu;

-Rusesabagina Paul: yatangaje kwitabira ibikorwa bya politiki bimuviramo guhindurwa umwanzi karundura wa FPR kugera ubwo ashimuswe akazanwa mu Rwanda aho yashowe mu manza zidasobanutse;

-Faustin Twagiramungu: yagaragaje kwitabira amatora yo mu 2003 aho yabangamiwe bigaragara mu kwiyamamaza kwe ndetse akaza no kwimwa inzira z’impapuro zimubangamira kuzitabira amatora yo mu 2010.

Uretse abagaragaje kwiyamamaza, ibihumbi by’abanyarwanda baba abitabira ibikorwa bya politiki cyangwa ibitari Ibya politiki, baricwa umunsi ku wundi, barafungwa, baranganzwa. Sibyo gusa kuko hanashyizweho imiyoboro ikomeye yo kubiba urwango rushingiye ku moko no ku bitekerezo, hagamijwe kwibasira abagerageza kugaragaza imyumvire inyuranye na FPR kubirebana n’imiyoberere y’Igihugu. Ibinyamakuru nka My250TV na Rushyashya bikoresha urwango rukomeye rurenze kure urwigeze kugaragara mu mikorere y’ibitangazamakuru nka Kangura cg RTLM. Ibyo byose bikorwa inzego z’ubutegetsi zirebera, ariko kuko umugambi UBA ugamijwe, aba ari ukwambura ubumuntu no kwangisha rubanda abo Kagame na FPR ye badashaka. Biratangaje kuba Bizimana Yohani Damaseni ashobora kwihanukira akavuga Kangura na RTLM ko byari imiyoboro yo kubiba urwango, mu gihe nyamara ibyo bitangazamakuru bidafite n’urugero rwa 10% by’urwango rubibwa n’imiyoboro ikorera FPR ariyo My250TV na Rushyashya. Uretse ko atari nibyo gusa kuko uwo Kagame adashaka wese byaba ibitanganzamakuru bya Leta ndetse n’ibyitwa ko byigenga (ba nyirabyo aba ari abakozi cg se bagenzirwa n’inzego z’iperereza), bihita bimwibasira kugera naho byerekana ko kwicwa kwe aricyo kiza gikwiye gukorwa. Ibi byose biza byiyongera ku bakoresha imbuga nkoranyambaga bafite umurimo wo gukwirakwiza impuha zo.kwangisha abo FPR idashaka, kubatuka ibitutsi binyuranye n’umuco nyarwanda, gutera ubwoba imiryango yabo cyane cyane iri mu Rwanda, no gukwiza ibinyoma bigamije guhishira amabi akorwa n’ubutegetsi.

Nkaba nsoza iyi nyandiko mvuga nti ubwo nibwo budasa bw’U Rwanda abategetsi ba FPR bahora bigisha.