Yanditswe na Arnold Gakuba
Muri ino minsi, inkuru y’uruzinduko rwa Gen. Salim Saleh, yagombaga kugirira mu Rwanda, yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga. Nyamara ariko, Leta y’Uganda yateye utwatsi iby’inkuru y’urwo ruzinduko, ivuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, mu nkuru dukesha ibinyamakuru “eagleonline“, “Chimpreports” na “Nilepost” byose byandikirwa muri Uganda mu nkuru zabyo z’ejo Ku wa Kane tariki ya 17 Gashyantare 2022.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda yatangarije icyo kinyamakuru ko amakuru acicikana ku mbuga nkoranyamba y’uko biteganijwe ko Gen. Salim Saleh azasura u Rwanda, ari ibihuha.
Umunyamakuru wa “NBS TV”, Canary Mugume yanditse kuri Twitter ye ko Gen. Salim Saleh yari bugirire uruzinduko rw’icyumweru kimwe mu Rwanda, akabonana na perezida Paul Kagame w’icyo gihugu. Ngo mu byo bari buganire harimo ibijyanye n’umubano wa dipolomasi hagati y’ibyo bihugu ndetse n’ibindi bibazo ibyo bihugu byombi bihuriyeho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda yagize ati: “Ayo makuru acicikana ku mbuga nkoranyambaga ku ruzinduko rwa Gen. Salim Saleh i Kigali mu Rwanda siyo.” Yongeyeho ati: “U Rwanda na Uganda biri gukora ibishoboka byose ngo umubano wabyo usubirane nk’uko wahoze, ariko hari bamwe baba bashaka gukoma mu nkokora iyo nzira y’umubano mwiza waranze ibihugu byombi.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda yavuze ko nta ruzinduko rwa Gen. Salim Saleh, rwo kujya i Kigali rwigeze rutegurwa, nk’uko byakwirakwijwe n’umunyamakuru wa NBS TV, Canary Mugume, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Bityo Minisitiri yasabye abantu bose biyubaha kudaha agaciro inkuru zicicikana zidatangaza amakuru y’impamo. Ikinyamakuru “Nilepost” kikaba cyatangaje ko umunyamakuru Canary Mugume yamaze kwandika ku rubuga rwe rwa Twitter ko ari ikosa yakoze kandi akaba yasibye ibyo yari yanditse kuri Twitter ye.
Hagati aho twakwibaza nyinshi kuri iyi nkuru? Ese umunyamakuru Canary Mugume yatangaje ibihuha cyangwa Leta ya Uganda ntiyaba ishaka ko uruzinduko rwa Gen. Salim Saleh i Kigali rumenyekana? Ese aho ntirwaba ari uruzinduko rwateguwe mu ibanga none rukaba rwasubitswe kuko rwamenyekanye?
Twibutse ko Gen. Salim Saleh ari murumuna wa Yoweri Museveni wa Uganda kandi Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba akaba umuhungu w’imfura wa Museveni. Nk’uko rero Museveni yohereje umuhungu we i Kigali ku ya 22 Mutarama 2022, kuganira na perezida Paul Kagame w’u Rwanda maze bikavamo gufungura umupaka wa Gatuna ku ya 31 Mutarama 2022, umupaka wari umaze imyaka hafi itatu ifunze, ndetse na Leta y’u Rwanda ikaba yaratangaje ko inzira yo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda igenda neza, wasanga uruzinduko rwa Gen. Salim Saleh narwo rwari muri iyo gahunda.
Nyamara ariko, n’ubwo ikibazo cya dipolomasi kiri hagati y’u Rwanda na Uganda gisa naho ari ikibazo cy’imiryango, uwa Museveni n’uwa Kagame, cyane ko Muhoozi avuga ko Kagame ari “uncle” we, hagati ya Salim Saleh harimo agatotsi, akaba ariyo mpamvu y’urwo ruzinduko rwanuganuzwe rwari rwateguwe kugirango ajye kuvugana imbonankubone na Paul Kagame, babirangize, maze ibya dipolomasi nabyo birusheho kugenda neza.
Ni iki cy’ingenzi Paul Kagame yaba apfa na Salim Saleh? Gen. Salim Saleh, umwe mu bayobozi bakomeye ba Uganda, akaba na murumuna wa Museveni ngo yaba ashinja Paul Kagame ko yagize uruhare mu rupfu rwa Gen. Gisa Rwigema. Ikindi ngo Paul Kagame yaba atishimira ubucuruzi Salim Saleh yaba akorana na Tribert Rujugiro Ayabatwa, ufatwa nk’ikigarasha na Paul Kagame.
Bityo rero, Gen. Salim Saleh akaba yaba yarendaga kujya i Kigali kuganira na Paul Kagame mu buryo bwa kivandimwe, bagakemura ikibazo cyaba kiri hagati yabo bombi gishobora gutuma ububano wa Uganda n’u Rwanda ushobora gukomeza kuhononekarira.