Kagame nadashyikirana n’abamurwanya, azashyikirana na Mushikiwabo na Kabarebe?:Dr Rudasingwa

    Mu kiganiro, umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika, Bwana Thomas Kamilindi yagiranye n’umuhuzabikorwa w’ihuriro nyarwanda RNC, Dr Théogène Rudasingwa, baganiriye ku magambo yatangajwe na Perezida wa Tanzaniya, Bwana Jakaya Kikwete.

    Mu ntangiriro z’icyo kiganiro, Dr Rudasingwa avuga ko bakiriye neza igitekerezo cya Perezida Kikwete, ngo abanyarwanda bari bamaze imyaka myinshi ari byo basaba, babisaba ubutegetsi bw’i Kigali, babisaba amahanga. Ngo rero byarabanejeje kuba Perezida wa Tanzaniya nawe abibona atyo ko nta mahoro yaza mu Rwanda cyangwa mu karere ubutegetsi bw’i Kigali butaganiriye n’abafashe intwaro kandi baburwanya.

    Umunyamakuru Thomas Kamilindi yibaza impamvu Perezida Kikwete ariwe mutegetsi ukomeye wo mu karere uzanye icyo gitekerezo mu gihe FDLR hari abayifata nk’ishyano cyangwa ubushita.

    Kuri iyi ngingo, Dr Rudasingwa asanga ari ko ubutegetsi bwa Kagame bubibona, ko abanyarwanda nk’abo ngabo batavuga rumwe na Leta ari abanyabibembe, ubwo buryo nibwo Leta ya Kagame yakoresheje muri za campagnes zimaze igihe kirekire ariko ngo ukuri kuragenda kumenyekana kugaragarira abanyarwanda n’abaturage batuye ibihugu byo mu karere ndetse n’amahanga. Kuba ari umukuru wa Tanzaniya wabivuze ngo ni ibintu bifite uburemere kuko Tanzaniya ni igihugu mu karere umuntu yakwita ko gifite uburemere. Dr Rudasingwa ngo arahamya ko Perezida Kikwete atari we wenyine ubibona gutyo. Kuba yaratinyutse kuvuga kuriya akabivugira mu rubuga nka ruriya agomba kuba hari n’abandi yabiganiriyeho. Ngo buhoro buhoro biragenda bigaragara ko ariyo nzira abantu benshi babona ko ariyo yazazana amahoro mu karere ndetse no mu Rwanda.

    Bwana Kamirindi yabajije Dr Rudasingwa uko abona kuba Perezida Kikwete asohoye amagambo nk’ariya mu gihe yitegura kwakira Perezida Obama w’Amerika, igihugu cya mbere gikomeye kw’isi, uburemere yaba abiha.

    Dr Rudasingwa kuri iki kibazo aragira ati:

    ”Ikintu abantu bagombye kubanza kwibaza cyane cyane abanyarwanda n’abandi batuye muri kariya karere, n’uko ubundi kiriya gihugu cya Amerika n’u Bwongereza mu myaka yashize imibanire yabyo na Kagame byari ”Cira aha nikubite” noneho rero murabona ko ibintu bitakiri gutyo. Kuba Perezida Obama azasura Tanzaniya ndetse na Afrika y’Epfo bigaragara ko mu byo bazaganiraho harimo n’ikibazo cyo muri aka karere mu byo bazamubwira rero harimo ko amahoro azagaruka mu Rwanda ndetse no mu karere ari uko Leta ya Kagame iganiriye n’abatavuga rumwe nayo. Ni ibintu rero bishimishije kuba bisohotse muri iki gihe. Ni ibintu bifite ishingiro.”

    Bwana Kamirindi asanga ngo u Rwanda rudashaka kuganira na FDLR agatanga urugero rwa Ministre Mushikiwabo wavugiye kuri Radio y’abafaransa RFI ko ngo abasaba Leta y’u Rwanda kuganira na FDLR agatsiko k’abajenosideri ntibazi ibyo bavuga. Uwo munyamakuru yibaza uko bizagenda u Rwanda nirukomeza kunangira.

    Mu gusubiza Dr Rudasingwa yagize ati:

    ”U Rwanda rwo ruzakomeza kunangira kandi rumaze imyaka myinshi runangira. Ariko icyo tugomba kwibaza nk’abanyarwanda ndetse n’abantu baturiye kariya karere n’abandi bakunda Afrika, ni ukwibaza bati bazakomeza kunangira kugeza ryari? Ucishije mu kuri kuganira n’abo mutavuga rumwe niyo zira y’amahoro. Ese amahoro azagaruka mu Rwanda ari uko Kagame avuganye na Mushikiwabo? Avuganye na James Kabarebe? Cyangwa amahoro azaboneka ari uko u Rwanda rwemeye rukamywa uwo muti ukarishye rukavugana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame. Rero ntabwo ari na FDLR gusa bagomba kuganira ahubwo n’abatavuga rumwe na Leta bose. Hari abafungiye mu gihugu, hari abari hanze bibumbiye mu mashyaka, hari FDLR nyine n’abandi bafashe intwaro. Urumva rero ko kugira ngo tubone inzira ihamye kandi izatuzanira amahoro arambye ni uko ubutegetsi mu by’ukuri bwakwemera kuganira kuko nta yindi nzira yazana amahoro mu karere. Amahererzo umuti bazemera bawumywe kuko uretse kunywa uwo muti nta kindi kizashoboka uretse gukomeza muri iyo nzira y’intambara no gukomeza kumena amaraso.”

    Umunyamakuru Kamilindi yabajije niba amahanga akomeje kubyinjiramo Perezida Kagame atazabyemera n’ubundi.

    Dr Rudasingwa abona ko amahanga niba yatangiye kubibona atyo ari uko hari inzira 2, ibihugu cy’Afrika nka Tanzaniya n’ibindi byo mu majyepfo y’Afrika ndetse na Amerika byitwaga ko ari inshuti z’u Rwanda ubwo bitangiye kubibona gutyo, ni uko Kagame azumva ko agomba kuganira n’abatavuga rumwe nawe. Kandi rero niba atabyemeye, ubwo abo ngabo nabo bakazamufatira ibyemezo birimo noneho ko bazashyigikira abo batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bityo hakaboneka inzira y’amahoro ariko ari abandi bayiri kw’isonga atari Kagame ahubwo ari abanyarwanda.

    Marc Matabaro

    The Rwandan

     

    Comments are closed.