Rwarakabije asanga Kagame yarabaye imfura ntasubize Kikwete!

Mu kiganiro yagiranye na La Nouvelle Relève, ikinyamakuru cya ORINFOR cyandikwa mu rurimi rw’igifaransa, Général Major Paul Rwarakabije, umuyobozi mukuru w’amagereza mu Rwanda, akaba yarahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za FDLR, Forces combattantes Abacunguzi (FOCA), Paul Rwarakabije asanga ngo ibyatangajwe na Perezida wa Tanzaniya, Bwana Jakaya Mrisho Kikwete ari igitutsi ku Rwanda ukurikije intambwe u Rwanda rumaze gutera mu nzego nyinshi zitandukanye!

Rwarakabije asanga ngo kugereranya uko ibintu bimeze mu Rwanda no muri Congo cyangwa Uganda ari ukwirengagiza ukuri.

Uwo mugabo wahoze ari umujandarume mu Nzirabwoba n’ubwo atarahamba umugore we n’abana be mu cyubahiro, we asanga intambwe ngo zimaze kugerwaho mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, imiyoborere myiza, gucyura impunzi za mbere na nyuma ya 1994 n’ibindi.. ngo zishimishije. Ngo kugereranya ibyo bihugu n’u Rwanda n’ukugereranya ibitagereranywa.

Kuri uwo mujenerali wahoze ategeka ingabo za FDLR, ngo u Rwanda rwerekanye ubwisanzure muri politiki, ngo nta muntu ubuzwa uburenganzira bwe ku gihugu cye! Ngo ayo magambo ya Perezida wa Tanzaniya ni ukwirengagiza ku bushake intambwe yatewe n’u Rwanda!

Rwarakabije akomeza avuga ko Perezida Kikwete, nka Perezida w’igihugu cy’abaturanyi kandi kiri mu muryango w’ibihugu bya Afrika y’uburasirazuba (EAC) ari mu bantu bafite amakuru ahagije ku nzitizi u Rwanda ruhura nazo n’uburyo u Rwanda rushaka ibisubizo bijyanye n’izo nzitizi. Ngo amagambo ya Perezida Kikwete aratangaje cyane.

Si ibyo gusa kuko ngo Rwarakabije asanga Perezida Kagame yarabaye imfura akitwara neza agaceceka amaze kumva amagambo ya Perezida Kikwete, ngo n’imyitwarire myiza yafasha muri diplomasi! (Aha Rwarakabije yibagiwe ko Kagame yahise atuma Mushikiwabo!)

Bwana Rwarakabije asanga ngo ivangura ry’amoko, amacakubiri, guheza abandi ari byo byaganishije kuri jenoside yakorewe abatutsi! Ngo kugirana ibiganiro na FDLR byaba ari ugusenya ibyagezweho byose mu nzira yo kongera kubaka u Rwanda.

Marc Matabaro

The Rwandan

13 COMMENTS

  1. Umugore wa Rwarakabije n’abana be biciwe muri Secteur Ryinyo muri 1997.Icyo gihe Rwarakabije niwe wari uyoboye Abacengezi.Umukada wa FPR witwa Tabaro mwene Setebuka amaze gutanga amakuru ko umugore wa Rwarakabije ari ku Ryinyo,kandi Inkotanyi zitari zizi isura ye,hatanzwe itegeko ryo kwica Abagore bose vagina.Uwo munsi hapfuye Abagore benshi ku Ryinyo.

  2. Amaco y’inda nikintu kibi cyane!! ubuse ibyiza azabona biruta umuryangowe nibihe! ameze nkikihebe.

  3. None se bagabo uyu mwavaho mu murenganya none se avuge ng’uki, uyu ko ari nteze imbehe, akaba ndiyo bwana yayindi ivugugisha umunwa isa n’inyuzwe nyamara mu mutima intimba irimo imera imisatsi, mwagirango agire ate, cg ngo avuge ng’uki? abateye nk’uyu n’ibo Kagame akoresha mukujijisha intamenya n’intabona cyane abanyamahanga, uyu akiri umukuru wa FDLR YARI Génocidaire amaze kuyoboka Kagame aba umuziranenge, naho abana bacitse kw’icumu rya génocide yakorewe abahutu muri ex-Zaire ikozwe na Kagame n’ingabo ze, abo bana bakaba baraje kw’injizwa muri FDLR na Rwarakabije akiri umugaba mukuru na fondateur wa FDLR: Hanyuma abobana bo bazi uburyo ababyeyi babo bishwemo na Kagame bakanga kwemera gukurikira buhumyi uwari umugaba wabo ngo bajye kwishyira mumaboko cg kuba inkomamashyi z’uwabagize imfubyi, bakaba barahisemo gukomeza ibirindiro bagamije kwicungira umutekano ahobari kandi barindiriye gutahana icyubahiro cya muntu mu gihugu cyabo cg uwabahekuye akaba yabegera bakagirana amasezerano ahumuriza buri munyarwanda wese kandi amuhesha agaciro n’uburenganzira mugihugu cye bityo bakaba babasha gufata icyemezo cyo gutaha.None Kagame aho kumva impamvu zabo ngo abe ya kumvikana n’abo, ahubwo arimo arabasebya abita abicanyi, mugihe uwabahinduye abasilikali bicaranye kuntebe y’ubutegetsi Ikigali atagira icyaha ashinjwa , ibi n’agahomamunwa, niyo mpamvu abashyira mugaciro batangiye gushyira ahagaragara igikwiriye.Kagame yakagombye kumenya ko igihe kigeze ngo; Y’umikane n’abandi banyarwanda bafite ibitekerezo bidahuye n’ibye mu bya politike.

  4. Nsome izi nkuru, nifuza gusaba abajya bandika gushakisha amakuru nyayo aho guca imigani batukana!

    Gusa hari abavuga ko Umufasha washakanye na Bwana RWARAKABIJE Paul, yaba ari umurezi mu Rwanda! Sinakoze iperereza ariko birashoboka nyine ko uyu Mubyeyi abavuga ko yaba yarishwe baba baribeshye. Ubwo ibi bisuzumwe byazagabanya ibinyoma ku byandikwa.

    Ok

  5. N’ukuri uwapfuye yarihuse, atabonye aho umuntu w’umugabo
    Yita Imfura uwatsembye, urubavu rwe, n’abamushibukaho ( sa femme
    Et ses enfants). Mon Général Rwarakabije! Ntakindi nakwifuriza
    Kitari iruhuko ridashira!, kuko wapfuye uhagaze!!!.

  6. Mukashyaka, ntugashinyagure uretse ko uwo waba ushinyagurira ariwe Rwarakabije yishinyagurira ubwe buri munsi, ibyo uvuga sinzi aho ubikura umugore wa Rwarakabije yarishwe we n’abana be, Hishwe abagore ba segiteri hafi yose kuko bari bamuyobewe! Ariko nyuma Rwarakabije yongeye gushaka, uwo uvuga w’umurezi wenda n’uwo wundi yashatse!

  7. ariko Mana yanjye,uyu mugabom rwose azi gutera impuhwe no kubabaza abantu .ubu se ari amagambo ye nk umukuru wa FDRL wanayishinze akanayihagararira ,yewe wayoboye ibitero bitari bike kandi ibyo bitero non seulement byicaga abo avuga b abatutsi barokotse iyo jenocide ndetse byanatumye bene wabo ba Ruhengeri na Gisenyi barimbagurwa na ijambo ryiza ryo gushaka amahoro arambye rya PRES,KIKWETE ugomba gutangaza abantu ni inde ?cyakora burya niba uri umugabo ukabona ugezweho ugiye guturika inda cyangwa gucibwa umutwe,RWARAKABIJE rwose isubireho upfe kigabo naho iryo sambagurika ryawe riratera abantu na bao wabyaye wapfushije barira amaraso kubera ubujiji n ubwoba bwawe,,,,,ikindi kandi mugabo jya wibuka “BUSHAKWE ‘MASISI’,,,,,abo bana wita abajenocidaires bari kwiruka imisozi ya masisi na rucuru bagushakira ikikuramutsa nka COMMANDA WABO ,yewe hari n abapfuye barashwe niyo FPR yawe wiyikinga inyuma ngo barakurwanirira ngo utahasiga agatwe kugera ubataye muyabagabo ukagambana,,COMMANDA WE , uzabaze umunsi KAGAME yatinyutse akavuga ko FPR ye yashinze ari abajenocidaire we akaba umwere kubera ko MUDACUMURA yamuhaye imbehe no kuyobora za prisons za bene wabo bahunganye kuva akiri umwana!!!!!!!!!!!!!!? urunva utakabije koko ?pfa kigabo wa ngirwamugabo we reka gukabya………..Erega humura kandi wibuke wa mugani wAbakurambere uvuga ngo”RURIYE ABANDI RUAKWIBAGIWE”humura rero tegereza gato abo ucungira mu mabuso (PRISONS)ejo ni wowe uzaba uri gucungirwamo,,,,,,kandi ni vuba ,,,,uzambaze nzakubwira neza,,,,!!!!!!!

  8. Muraho neza..! abantu baragwira ariko ukurikiranye neza ntamuntu waba ikigoryi bigeze ahangaha ahubwo ikiri amambu ni uko uyu mu General yahahamutse biteye agahinda muzakurikirane neza muzabibona ngewe twarabanye mumisozi ya congo ubeshye wavugango ni injiji ahuwbo ni ihahamuka sigusa…, abahutu warigango twaravumwe…, yewe tujye twanga babandi binda nini bikindi yatubwiraga ni nkaba bose nyine.., harahagazwe..!

  9. Avuge cyangwa abireke ijisho rimureba ntirihumbya umunsi ni umwe bagahonda ishyano! Icyo atazi ni Izamarere witerera hejuru bakureba ukarya utwabo bakureba ariko igihe kiragera bagakuraho umwanda.

  10. @Ferdinand Ngaboyera

    Good post!
    Gusa, wibuke ko bamwe mu babyeyi b’abo bana barokotse jenocide yakorewe abahutu iKongo bari barishe abatutsi muri 1994! Bityo hano mu Rwanda bafata abo ba FDLR, ubu benshi bafite imyaka 18 yamavuko,nk’abagenocidaires kimwe na ba officers babo bamwe ndetse n’ababyeyi b’abo bamwe. Njye nkaba mbona ataribyo.

    Abakoze genocide benshi barapfuye abandi barafungwa mu Rwanda, abasigaye gufungwa benshi ni abatutsi bo muri RPF! Kwanga gushyikirana na FDLR ndetse na opposition rero nta bushishozi burimo, ndetse na president Kagame ubyanga ntabwo ari imfura!!! ahubwo ni ikigwari, ndetse ni umugome.

    Naho Rwarakabije we ameze nk’aho adahari! Nta burenganzira afite, umugore n’abana be bishwe na RPF kandi iyo RPF yishe n’abandi bazira ko ari abahutu bagera kuri miliyoni…none ngo Leta y’uRwanda iri kugira neza yanga gushyikirana???

    Ceceka Rwarakabije, ahubwo iyo uceceka wowe nibwo wari kuba ubaye imfura. Byibuze nta wari kukugaya kandi ushaje.

  11. Njye ndareba ngasanga Rwarakabije Atari inda n’amafaranga byamujyanye ahubwo ari agahinda kuko ntacyo yari asigaranye. Ari abana be, umogore we ndetse n’umuryango we wose oku wishwe n’abambari ba FPR nuko arareba asanga nawe agomba kwiyahura ariko asanga naho yakwiyahura yajya kwiyahura kuri Kagame sasa rero asanga Kagame ntacyo yaba yishe kuko nubundi yamumazeho umuryango ndetse akamukona. Kagame ati reka ngikinireho poliki. None se murebye mubyukuri ameze iki kuri Kagame? Kuri njye ni nka Microphone.

Comments are closed.