ITANGAZO RY’IHURIRO RY’AMASHYAKA CNCD KU BIJYANYE N'IMISHYIKIRANO NA FDLR

IHURIRO CNCD riramenyesha Abanyarwanda, inshuti z’ u Rwanda n’Umulyango Mpuzamahanga ibi bikurira:

  1. Birazwi ko umutekano muke ukomeje kugaragara mu karere k’ibiyaga bigari, cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo, watangiye igihe FPR yateye u Rwanda ku italiki ya mbere y’ukwezi kwa cumi muli 1990. Iyo ntambara yatangiliye mu majyaruguru y’ u Rwanda aho FPR yishe urubozo abaturage bo muli ako karere, abacitse ku icumu bahungira mu marembo y’umugi wa Kigali, mu nkambi ya Nyacyonga. Ubwicanyi bwaje gukaza umurego igihe uwahoze ali Prezida wa Republika y’ u Rwanda Habyalimana Juvénal, n’uwali Prezida w’Uburundi Ntalyamira Cyprien barasiwe mu ndege yali ibatwaye, mu gihe bali bavuye mu mishyikirano na FPR yari igamije kugarura amahoro mu Rwanda. Umutekeno muke watewe n’ubwo bwicanyi, watumye Abanyarwanda benshi bahungira mu gihugu cya Congo, aho FPR yabakulikiranye, bamwe ikabacyura ku ngufu, abandi ikabica, abacitse ku icumu, bagahungira mu mashyamba.
  1. Bimaze kugaragara ko FPR ari yo iri inyuma y’ivuka ry’Imitwe yitwaza intwaro mu karere k’ibiyaga bigari nka M23, akaba ari na yo ntandaro y’ishingwa ry’imitwe nka FDLR n’indi nkayo. Iyi mitwe yose ikaba igira uruhare mu biteza umutekano muke mu karere k’uburasirazuba bwa RDC;
  1. Bimaze kugaragara ko M23 ari umutwe wavutse uturutse ku wundi mutwe washyizweho na FPR witwa RCD-Goma yaje kubyara CNDP nayo ikabyara M23 kandi umuyobozi wa CNDP Laurent Nkunda n’uwa M23 Pasteur Runiga J.M.V bose bakaba bacumbikiwe nta mususu na Leta ya Kigali;
  1. IHURIRO CNCD rishingiye ku marorerwa agirirwa abakongomani: kwicwa, gufatwa ku ngufu kw’abagore n’abakobwa, kujyanwa mugisirikari ku ngufu kw’abana n’ibindi byinshi bigayitse; ibi bikaba bisigaye bituma Abakongomani bamwe babona Abanyarwanda nk’abanzi babo ku bulyo bisigaye bivamo no kubahohotera mu bihugu by’amahanga; ritaretse n’iterwa ry’amase n’amagi byakorewe Kagame nka Prezida w’u Rwanda mu rugendo aherutsemo mu gihugu cy’Ubwongereza, igikorwa kigaragaza ko u Rwanda nirukomeza kugira uruhare mu guhungabanya igihugu cya Congo bizagora kururinda ingaruka
  1. IHURIRO CNCD rishingiye ku bimaze kugaragara aho abateza umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC buri gihe bahungira mu Rwanda, aho kugira ngo batuze cyangwa bafatwe bahanwe  ahubwo bakabona uburyo bwo  kuhisuganyiriza bakongera bakagaba ibitero muri RDC byo kurimbura abantu no gusahura;
  1. IHURIRO CNCD rirasanga umuti wo kugira ngo umutekano ugaruke mu karere ari uko Leta ya Kigali iyobowe na FPR yo yagize uruhare rwa mbere mu guteza umutekano muke igomba no gufata iyambere mu kwisubiraho ikemera mu mizo yavuba  gushyikirana kandi ikaganira n’amashyaka n’imitwe bitavuga rumwe na Leta (abakorera hanze y’u Rwanda n’ imbere mu gihugu) kugirango  bashakire hamwe umuti w’ibibazo byugarije igihugu cyacu n’ikibazo cy’umutekano muke mu karere;
  1. IHURIRO CNCD riboneyeho akanya ko gushimira no gushyigikira Nyakubahwa Prezida wa Tanzaniya, Bwana Kikwete, ku gitekerezo yashyize ahagaragara cyo guhamagarira Leta ya Uganda, ya RDC,n’iy u Rwanda kugira ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro irwanya izo Leta.
  1. IHURIRO CNCD rirasaba Abanyarwanda bose, amashyaka yose, yaba akorana na FPR cg atavuga rumwe na yo, imiryango nyarwanda n’imilyango mpuzamahanga idaharanira inyungu, n’Inteko y’amahanga kwotsa igitutu Prezida Kagame kugirango habeho ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta y’u Rwanda n’abatavuga rumwe na yo.
  1. IHURIRO CNCD riramagana impamvu zose Leta y’u Rwanda yitwaza ivuga ko itashyikirana n’abayirwanya.
Bikorewe  I Sion, Suisse
Kuwa 27.05.2013
Kubwa CNCD:
CNR-INTWARI: Habyarimana Emmanuel
ODR: Amb Munyeshaka Ildephonse
FDU-INKINGI: Ndahayo Eugène
UDFR-IHAMYE:Hitimana Boniface

 

2 COMMENTS

  1. Inyandiko ya Faustin Kagame irasesengura ibyo Gerard Prunier yanditse ku rupfu rwa Sendashonga, aho Prunier yivugira ubwe ko yafashije inshuti ye Sendashonga guhura na Salim Saleh murumuna wa Museveni amusaba kumuha intwaro zo gutera u Rwanda, dore ko ngo Sendashonga yari amaze kwuzuza umubare w’abasirikare bagera kuri 600 yari amaze gushyira hamwe mu mashyamba ya Kongo. Iriya nyandiko yari imaze kuri internet imyaka ibiri ahubwo nuko mwarangaye. Abazi gusoma nyabyo bo bazi ko nta na hamwe Faustin ashinyagura, ahubwo arerekana ko maladresses za Bwana Prunier nazo zabarirwa mu byo inshuti ye Sendashonga yazize. Gerard Prunier kwiyandikira ubwe ko we na Sendashonga bateguye igitero cyo guhirika ubutegetsi mu Rwanda bakoresheje intwaro, ngo na Tanzaniya ikabaha aho bategurira ibyo bitero byo, niba ari no kwirarira bisa n’ibirimo indwara yo mu mutwe. Ibyo mwita gushinyagura keretse niba mubabajwe nuko uwo mugambi Tanzaniya yagizemo uruhare utagize icyo ugeraho. Mushana.

Comments are closed.