KAGAME NI KIDOBYA MURI CONGO

Dr Theogene Rudasingwa

1. Kagame wasahuye Congo, uyitera buri gihe ashakiye, wishe amamiliyoni y’abanyekongo, wasahuye Congo, wakoze genocide y’abahutu muri Congo n’i Rwanda, umaze kwica aba Perezida 3 ( Habyarimana, Ntaryamira, Kabila) aragenzwa n’iki mu matora ya Congo?

2. Kagame dictator mu Rwanda ujya mu byitwa amatora iwe ntawundi wemerewe kuyajyamo, akabona amajwi 100%, yakwigisha iki abanyekongo kubya matora?

3. African Union yataye agaciro umunsi igira umukuru wayo Kagame uzwiho ubwicanyi muri Congo no mu Rwanda, utegekesha igitugu. Nta moral authority ifite kubaza abanyekongo ibya amatora yabo.

4. France, UK, USA, Belgium, UN bishe Congo n’abanyekongo igihe kirekire cyane, bakica Lumumba, bagashyiraho Mobutu koko icyo bigisha abanyekongo ni nk’iki?

5. Abanyaburayi na Amerika bakoresheje Mobutu mu gusahura Congo no ku destabiliza Africa, kubangamira abaharaniraga ubwigenge (Angola, South Africa, Namibia, Mozambique..). Igihe cyarageze bamwigizayo bakoresheje Kagame. Ubu Kagame niwe wasimumbuye Mobutu. Ubu niwe uhagarariye inyungu z’abanyaburayi na Amerika muri destabilization ya Africa no kuyisahura.

6. Akarere ubu kagiye kuba isibaniro hagati: China/Russia ku ruhande rumwe n’abo banyaburayi/ Amerika ku rundi.

7. Birashoboka ko hazavuka intambara muri Congo, igihugu bakagicamo ibice (secession) nk’uko Kagame/DMI babyifuza kandi bakorera ba mpatse ibihugu.

8. Kagame azakoresha imvururu/intambara muri Congo gutera u Burundi.

9. Macron na Kagame bafite secret pact: Kagame yijeje Macron ko namuvanaho i dossier y’indege yabafasha muri Congo. Iryavuzwe riratashye.

10. Gukoreshwa nka nyampara mu nyungu za ba mpatsibihugu zibangamiye abanyarwanda n’abanyafurika mu ngamba mpinduramatwara.

Tube maso!

Dr. Theogene Rudasingwa

19/1/2019