Kagame rekeraho kugandira Imana!

Thomas Sankara Habyarimana

Mu magambo dusanga muri bibiliya, i gitabo cy’amateka yacu Abisirayeli, hagaragara mo abami b’inkubaganyi bagiye bahangara kugandira Imana, na yo ikabareka bakagirango ntibaho. Iyo bamaraga gushyekerwa, yabakubitishaga inkuba itagira amazi. Ibyabo nabo bikaba bibaye amateka mabi!

Reka mvuge kuri Farawo umwami wa Egiputa. Nyuma y’ibimenyetso n’ibitangaza 10, Mose yakoreye imbere ye amubwira ati rekura ubwoko bw’Imana bugende bujye aho Imana ishaka ko buba, Farao yarinangiye, nyuma aza kwemezwa nuko imfura z’abantu n’izamatungo byose byo muri Egiputa bipfiriye ijoro rimwe.

Farawo yaratinye yemera kurekura ubwo bwoko buragenda, ariko bumaze kugenda, yarongeye yiyungura ubwenge bubi bwo kubakurikirana ngo abagarure. Koko ngo ku kigoryi, Imana yiyerekana nk’igoramye! Yohereje ingabo zirabakurikira, zibasanga ku Nyanja itukura. Mose yarambuye inkoni ye hejuru y’inyanja amazi aratandukana, ubwoko burambuka. Ingabo za Farawo zihageze zibona inzira ni nyabagendwa, nazo ziroha mo zikurikira Abisirayeli. Ntibyazihiriye kuko Imana yazirimburiye muri iyo Nyanja zose, Abisirayeli bo barambuka.

Kagame rero ibintu byose biberaho kutwigisha n’ingero z’amateka y’ibyabaye cyera ntabwo ziba zitandukanye n’ibikorwa ubu. Kuko Imana yahozeho kdi uko yari iri cyera n’uyu munsi ni ko Iri. Kubwa Farawo hari ho Mose, ku bwa Kagame hari ho Jyewe (ariko jye ntimwizere ko nzapfira mu butayu). Wowe ntibyari bikwiriye kuruhanya kugira ngo wumvire itegeko ry’Imana, kuko hari ingero nyinshi zanditswe z’abami babi nkawe bakubanjirije ukwiriye kwigira ho, mbere y’uko wita mu biti!

Mu minsi ishize narakubwiye nti rekura Rwema Gendarme, umutware mu banyamulenge atahe asange abana be. Waramurekuye koko, ariko ntaragera iwe i Kampala. Ikibazo ufite ni ikihe? Rwema agomba koherezwa vuba, ni itegeko ry’Imana Ishoborabyose, si ukukwinginga. Kandi ukamwohereza umuhaye n’indishyi z’igihe wa mutesheje cyose, akagaruka mu bana be atipfumbase. Erega na Farawo yarekuye buriya bwoko bujyanye ubutunzi butabarika bw’Abanyegiputa, ari na bwo bwafashije mu rugendo rwabo! Wowe wimera nka Farawo, ntugategereze kunyagwa, wowe mupfunyikire umusezerere amahoro kdi bwangu utarabona ishyano!

Ese Kagame we, aho ntiwibwira ko gutegeka u Rwanda, abanyarwanda bose bakaba munsi y’ibirenge byawe, bivuga ko utegeka n’ibibera mu kirere aho unyura ujya kuzenguruka mu bihugu by’amahanga? Uzi umubare w’ingabo z’ijuru zikubererekera ukavogagira ikirere uko wishakiye, amajya n’amaza? Uhera he ugandira itegeko ry’Imana? Ese iyo usinziriye uba ugitegeka ibintu, udakangutse wa wafunga nde, wakwica nde? Hategeka Imana sha!!! Imana igira inzira igihumbi.

Ntukabone kunaniza abantu bikorohera ngo ushake no kunaniza Imana. Nanjye kandi ntukandushye nsigaye ngira ukwihangana gucye nka ya mazi ya Shilowa atemba buhoro, wakwiyobagiza akakugera mw’ijosi! Kandi niba utinya ko hari abazaguseka humura ni jyewe wakagusetse, kandi na none, isezerano nagiranye namwe ni ukubaseka mwagize ibyago, ndetse n’ubusanzwe nsanzwe ngusuzugura.

Ohereza uwo mwega mwene wanyu atahe iwe, ureke kuba ikiburaburyo kitamenya na bene wabo! Koko njye nkurusha kumenya iby’Abega? Muhambirire impamba atahe gitware, rubanda ntiruzavuge ngo umwami yari yaranyazwe n’imbwa y’umwega!

H.T. Sankara