Yanditswe na Nkurunziza Gad

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagabiye inka z’inyambo, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu w’imfura wa Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni.

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu arimo kugirira mu Rwanda yatangiye tariki 14 Werurwe 2022, Lt Gen Muhoozi yasuye ibikorwa bitandukanye birimo Kigali Arena , yasuye ahari kubakwa ikibuga cy’indege mu Karere ka Bugesera, Urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yanakiriwe muri Village Urugwiro agirana ibiganiro mu muhezo na Perezida Kagame.

Ku mugoroba w’umunsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Lt Gen Muhoozi yatambagijwe mu rwuri rwa Kagame ruri mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, mu karere ka Kayonza mu ntara y’iburasirazuba, agabirwa Inyambo.

Kuri Twitter ya Perezidanse y’u Rwanda banditse ngo “Uyu munsi Perezida Kagame yakiriye Muhoozi mu rwuri rwe amugabira inka z’inyambo”.

Nubwo Ambasade ya Uganda mu Rwanda ndetse n’ibinyamakuru byo muri Uganda byanditse ko uruzinduko rwa Muhoozi mu Rwanda ari urwe ku giti cye, uyu muhungu wa Museveni uri mu Rwanda ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka yari aherutse gutangaza ko “Azasubira mu Rwanda gukemura ibibazo bisigaye mu mubano w’u Rwanda na Uganda.”

Muhoozi kandi yari amaze iminsi akoresha amagambo bamwe bita ayo “Gucinya inkoro” aho yita Kagame ‘Uncle’ intwali ndetse hari n’aho yavuze ko uzarwanya Kagame nawe azamurwanya yivuye inyuma.

Imvugo nk’izi z’umuhungu wa Museveni nyuma y’imyaka isaga itatu u Rwanda na Uganda birebana ay’ingwe zatumye bamwe bavuga ko ikibazo kiri hagati ya Museveni na Kagame gishobora kuba kigeze ku iherezo binyuze muri Muhoozi.

Kugabirana inka hagati y’abategetsi b’u Rwanda na Uganda si ibya none kuko mu mwaka wa 2011 , ubwo Perezida Museveni yari mu ruzinduko mu Rwanda, yagabiwe inka 10 z’inyambo na mugenzi we w’u Rwanda ubwo bari mu rwuri rwe ruri mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, mu karere ka Kayonza mu ntara y’iburasirazuba.

Iki gihe, Perezida Museveni akaba yaritabiriye umuganda wo kubaka amashuri y’ibanze y’imyaka icyenda ya Nyarugunga, i Kanombe, mu karere ka Kicukiro. Aho yatanze umusanzu wo kuzuza aya mashuri atera inkunga y’amadolari y’Amerika ibihumbi magana atatu (300 000).

Mu mwaka wa 2012 ubwo Perezida Kagame yari mu kirihuko cya Noheli muri Uganda, Perezida Museveni yamugabiye inka 12.