Rwanda-Burundi: Kagame yohereje intumwa kwa Ndayishimiye

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda n’intumwa ayoboye bari  i Bujumbura mu Burundi, aho bashyiriye Perezida Evariste Ndayishimiye, ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Maj Gen Albert Murasira n’intumwa ayoboye, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022 bakiriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye bamushyikiriza ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burundi, Evelyne Butoyi, yabwiye abanyamakuru ko Maj Gen Albert Murasira n’intumwa ayoboye bageze i Gitega, bazanjwe n’ibintu bibiri by’ingenzi.

Yavuze ati “Izo ntumwa zari zizanye ubutumwa perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yoherereje mugenzi we w’u Burundi, bari baje kandi kuganira na nyiricyubahiro ku bijyanye n’imigenderanire y’ibihugu byombi, murabizi ko ibyo bihugu uko ari bibiri birimo gukora  ibishoboka byose kugirango umubano wabyo wongere umere neza mu nyungu z’abarundi n’abanyarwanda, ku neza y’ibihugu byacu uko ari bibiri.”

Mu ntangiriro za Mutarama 2022, Perezida w’u Burundi, yoherereje ubutumwa uw’u Rwanda Paul. Mu bazanye ubwo butumwa hari harimo minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibya EAC.

Icyo gihe nta bisobanuro byimbitse byatanzwe ku bikubiye muri ubwo butumwa, ariko birazwi ko hashize imyaka igera kuri itandatu umubano w’ibyo bihugu ujemo agatotsi, kabone n’ubwo ambasade z’ibihugu zikora, ariko imipaka yo ku butaka irafunze.

Abategetsi b’uRwanda n’u Burundi bakomeje kugaragaza ubushake bwo kunoza umubano nyuma y’imyaka isaga itanu ibihugu byombi birebana ay’ingwe.

Tariki ya 7 Werurwe 2022,  u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gufungura imipaka yo ku butaka iruhuza n’ibihugu byo mu karere yari ifunze.

Ku ruhande rw’u Burundi, abategetsi bavuze ko batazigera bafungura imipaka ibahuza n’uRwanda hatabanje gushakirwa umuti ikibazo cy’abagerageje guhirika ubutegetsi bw’u Burundi mu 2015.

Ikibazo cy’abagerageje guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza , ni kimwe mu byatumye umubano w’u Rwanda n’u Burundi uzamo kidobya, dore ko u Burundi bushinja u Rwanda kuba inyuma y’uwo mugambi mubisha no guha ubuhungiro ababigizemo uruhare.

Ku ruhande rw’uRwanda, abategetsi b’iki gihugu bashinja abaturanyi babo kuba icyanzu cy’imitwe yitwaje intwaro ishaka guhungabanya umutekano, bagatanga ingero ku bagiye bagaba ibitero muri Nyamagabe na Nyaruguru baciye mu ishyamba rya Nyungwe.