Kagame yikomye Itangazamakuru Mpuzamahanga.

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Abajijwe icyo avuga ko bivugwa ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwifashisha porogaramu yitwa “Pegasus” yakorewe muri Israel mu kuneka abatavuga rumwe nabwo, Perezida Kagame yakanye aratsemba avuga ko ibyo bivugwa n’itangazamakuru rifite imigambi yo kuruharabika naho iby’ Umunyamakuru Michela Wrong atangaza ku Rwanda ngo abiterwa n’ubucuti yari afitanye n’inshuti ye yaguye muri Afurika y’Epfo.

– Itangazamakuru Mpuzamahanga na Pegasus

– Umunyamakuru Michela Wrong,

-Inkingo zigiye gutangira gukorerwa mu Rwanda,

– Umubano wa Uganda n’u Rwanda…

Izi ni zimwe mu ngingo zagarutsweho na Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda kuri iki cyumweru Tariki 5/9/2021.

“Pegasus ….igisubizo ni ‘Oya’ ntabwo tuyikoresha”

Umunyamakuru ukomoka mu Gihugu cya Kenya, Jackie Lumbasi, ukorera Radio nayo y’inya-Kenya yitwa Royal FM ivugira i Kigali, wari witabajwe na Televiziyo Rwanda mu kubaza Kagame, yamubajije icyo avuga ku bivugwa ko Leta ya Kigali yifashisha porogaramu ya Pegasus mu kuneka abarimo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa n’abandi.

Kagame yamusubije ko iki kibazo atari ubwa mbere kivugwa, ariko kandi ngo barabisobanuye kuva mu 2019 ko iri koranabuhanga ntaryo bafite.

Yagize ati “Twarabisobanuye ntekereza ko byarangiye, hanyuma birongera biragaruka, turabisobanura […] ko tudafite bene icyo gikoresho. Ariko kimwe n’ibindi bihugu u Rwanda rukora ubutasi, kandi hari uburyo bwinshi bwo kubikora, buri wese arabizi n’abo banyamakuru barabizi. Muri make, umunyamakuru wakoze ibyo birego, birashoboka ko yabonye ayo makuru yakoresheje mu guhimba ibinyoma, binyuze mu gutata. Barabikora. Ariko twababwiye ko tudafite ibyo bikoresho.”

Yakomeje ati “Iyo baza kumbaza bati u Rwanda rukora ubutasi, bazi igisubizo, ntabwo bari kumbaza kuko bo, inzego, abantu ku giti cyabo bakurikira abantu, bashaka amakuru mu buryo butandukanye. Niba uri kuvuga ngo turi gukora ubutasi dukoresheje iki gikoresho, igisubizo ni OYA kandi twarabibabwiye. Abantu bacu barabibabwiye. Twaranababwiye tuti hari ibihugu mwagaragaje ko bibikoresha kandi bibyemera ariko kuri twe twarababwiye tuti Oya ntabwo tuyikoresha.”

“Kuki mutajya kureba abo bantu bakoze iyo porogaramu yifashishwa mu butasi ngo bababwire abayifite n’abatayifite kandi murasanga u Rwanda rutayifite. Ni gute twakoresha icyo tudafite?”

Michela Wrong abiterwa ‘n’inshuti ye yaguye muri Afurika y’Epfo’

Abajijwe ku munyamakuru w’umwongereza witwa Michela Wrong w’imyaka 60, uyu akaba yaranditse igitabo yise “Do Not Disturb: The Story of a Political Murder and an African Regime Gone Bad”.

Kagame yavuze ati“Hari ibintu bigirwa ibibazo hagati y’abantu cyane kugeza n’aho ndetse n’uwanditse icyo gitabo yari inshuti magara n’umuntu yubakiyeho icyo gitabo, umugabo wapfiriye muri Afurika y’Epfo bari inshuti cyane kandi ndatekereza ko yafashe ikibazo mu buryo bwite hagati y’umuntu yakundaga n’igihugu ubundi ajya ku ruhande rw’umuntu.”

Yakomeje ati “Birumvikana yarashyigikiwe, wabibonera mu byo yanditse n’ibyo akomeje kuvuga mu itangazamakuru bifite ababishyigikiye kugeza n’aho ibi bitangazamakuru anyuzamo ibyo ashaka kuvuga nta na kimwe cyigeze kivuguruza uko abona ibintu cyangwa ibiri kuvugwa.”

N’ubwo ateruye ngo avuge izina ry’uyu mugabo wapfiriye muri Afurika y’Epfo, amakuru dufite aragaragaza ko ari Patrick Karegeya wahoze akuriye Ubutasi bw’u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko abakomeje gusebya u Rwanda atazi impamvu babikora ariko akeka ko bituruka ku mateka maremare anafite aho ahuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umubano w’u Rwanda, Uganda n’u Burundi

Kagame yavuze ko ‘Nta Munya-Uganda ugirira ikibazo mu Rwanda, ariko hafi abanyarwanda bose, abariyo cyangwa abajyayo bagenda bikandagira, hari na benshi bamaze no kubizira, hari n’abamugaye.’

Yavuze ati “Abariyo cyangwa bajyayo bagenda bikandagira[…] ikibazo cyose kibaye muri Uganda cyane cy’umutekano cyangwa ikindi kihariye bavuga ko kigomba kuba cyavuye mu Rwanda niyo bidafite ahantu bihuriye.”

Ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda n’u Burundi yavuze ko hari intambwe imaze guterwa ndetse ngo Abaminisitiri ndetse n’abashinzwe umutekano ku mpande zombi barahuye bagirana ibiganiro.

Perezida Kagame kandi yavuze ku cyashingiweho kugira ngo u Rwanda rube rugiye kubakwamo uruganda rukora inkingo zirimo n’iza Covid-19, agaragaza ko hashingiwe kubera ubushake n’ubushobozi bwarwo, n’uko ruri mu bihugu bike ku Isi byashoboye guhangana n’iki cyorezo kandi rudafite inkingo n’ubushobozi buhambaye.

Utuntu n’utundi muri iki kiganiro

Perezida Kagame yavuze ko hashize imyaka 30 atangiye gufana Arsenal FC. Yavuze ko icyo gihe ikipe yakinaga neza ariko muri iyi myaka yitwara nabi. Yavuze ko muri iyi minsi iyo ikipe iri gukina, abibona mu minota ya mbere ko iri butsindwe. Cyakora ngo nk’umukunzi wayo, ntiyahita ayivaho kubera ibibazo irimo. Ndetse ngo n’iyo ari hanze akagera London Arsenal iri gukina, ajya kuyireba.

Yakomeje avuga ko mu minsi ishize ubwo Arsene Wenger aheruka mu Rwanda, baganiriye akamubwira ibibazo biri muri iyi kipe. Yanahishuye ko ikipe yo mu Bufaransa (Paris Saint-Germain) yiyongereye mu zo akunda.

Yakomeje avuga ko Igihugu cy’u Rwanda kigerageza guteza imbere siporo zose, ashishikariza urubyiruko kwitabira imikino bitewe n’iyo biyumvamo cyane.