Kagame yirengagije nkana ibibazo by’ingutu byugarije Abanyarwanda

Jeannette Kagame nawe aba yumiwe

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu nama ya Komite yaguye ya FPR, Perezida Paul Kagame ari nawe Muyobozi Mukuru wa FPR Inkotanyi yavuze muri rusange ku buzima bw’igihugu, atanga ishusho rusange isa neza neza n’iyo asanzwe atanga mu mpera z’umwaka, agaragaza uko igihugu kiwushoje gihagaze mu nguni zose (Presidential national address).

Kuri iyi nshuro ariko, kuba yaratanze iyi shusho mu nama y’ishyaka FPR Inkotanyi, n’ubwo bidakwiye (Kuko Abanyarwanda bose batayirimo), ariko ubwa byo nta kinini bitwaye, ariko igifite icyo gitwaye ni ukuba aravuze ku bibazo bya ntabyo, naho ibibazo by’ingutu bihogoje Abanyarwanda ntabikomozeho. 

Mu ijambo rye ry’iminota 51, Perezida Paul Kagame yamaze umwanya munini yidoga ko ubuyobozi bwe budahangarwa, ko ntawamwinjirana, ko ibyo bakora byose ari imitamenwa. Ageze ku bibazo byakabaye bikomeye bigomba gushakirwa umuti, ari nabyo Abanyarwanda bamuteze amatwi baba bifuza ko yabitangaho umucyo bagasubiza agatima mu nda, siko yabigenje ahubwo yavuze ku bibazo mu by’ukuri bidahari.

Mu bibazo bidahari Perezida Kagae yagarutseho, yashimangiye ikinyoma cya Polisi yikuye mu isoni zo kuba yararaje abageni muri Stade bigateza ururondogoro abaturage bakanarakarira Leta cyane, avuga ko aba bafashwe bambaye imyenda y’ubukwe ngo bagamije gutera imbabazi inzego z’umutekano. Akibivuga inkomamashyi ziganjemo abari baranenze iyo migirire ya polisi, zahise zikoma amashyi (Ya yego Mwidishyi), mu rwego rwo kumwereka ko atajya yibeshya. Mu kubereka ko yumva neza ibyabaye ku bageni yanakoresheje imvugo atebya ati:”Abo bitwaga abageni n’imyenda bambaye ntiyari iteye ipasi” nk’ikimenyetso cyo kuba baratetse imitwe.

Perezida Kagame n’ubwo avuga ko yasomye impaka zagiwe kuri iyi ngingo,  ashobora kuba atarasomye ibyagaragazwaga na bamwe nk’ibidashoboka, urugero nko kuba abantu bari gukora akabari katemewe bagahita bateganya imyambaro y’umukwe n’umugeni (irimo agatimba) ngo bayiteganyirije kujijisha abapolisi. Tubibutse ko Polisi yategetse aba bageni kutazigera bahirahira ngo bavugane n’itangazamakuru ku byababayeho, na none Polisi ifatanyije na RIB bakaba barahagaritse igikorwa cy’inkunga yakusanyirizwaga uru rugo nk’impozamarira, n’amafaranga arenga miliyoni eshatu yari amaze gukusanywa akaba atarahawe abageni ntanasubizwe bene yo, kuko ngo yafatiriwe n’izi nzego.

Indi ngingo Perezida Kagame yavuzeho yarakaye kandi yishongora cyane ni ukwiyama no kwihaniza abakoresha imbaga nkoranyambaga cyane cyane Youtube, ashimangira ko abakoresha izi mbuga banenga ibitagenda mu Rwanda bari mu nzira y’ubuyobe, kandi ko bashobora kuzagwa mu ruzi barwita ikiziba.

Ibibazo by’ingutu Perezida Kagame yirengagije kuvugaho no gutangira ibisubizo

Mu ijambo nk’iri riba ritegerejwe na benshi, haribazwa impamvu Paul Kagame atavuze kuri ibi bikurikira:

Ubukene n’inzara bikomeje kuba karande mu Banyarwanda 

Abanyarwanda barashonje kandi barakennye. Ntibafite ubushobozi bwo guhinga ngo beze, kuko batabona imbuto ihagije, bitewe no kuba barategetswe kujya bategereza imbuto igezweho yatubuwe bazajya bahabwa n’ubuyoibozi, iyi mbuto ikaba itaboneka bamwe bakarara ihinga, abandi bagahinga bakererewe. Imirima irarumba, imirima iratwarwa n’isuri, umuyaga mwinshi n’ibindi biza, kandi abaturage ntibabone ingurane/ abaturage ntibihaza mu biribwa (Food security), bamwe barya rimwe ku minsi abandi rimwe mu minsi ibiri, kandi nabwo bakarya nabi.

Ikibazo cyo kuraswa kwa hato na hato kw’imfungwa n’abandi

N’ubwo mu mwaka ushize Perezida Paul Kagame yasabye ko inzego z’umutekano zihagarika ibyo gukoresha imbaraga z’umurengera birimo no kurasa abagororwa, imfungwa n’abandi bakekwaho kunaniza inzego z’umutekano igihe zigiye kubafata bakaraswa mu cyico, ubusabe bwe bwumviswe akanya gato gusa. Ubu noneho ahubwo byakajije umurego, kuko muri uku kwezi kwa kane konyine hamaze gupfa abasaga 10 barashwe mu bihe binyuranye, kandi ku mpamvu zidasobanutse.

Biravugwa bigacecekwa, ababurirwa irengero bakavugwa bigasubirwamo kenshi ariko ntibibonerwe umuti. Iki ni kimwe mu bibazo Abanyarwanda bakeneye kumva Umukuru w’igihugu agitangaho umucyo.

Ubukungu burushaho kugwa hasi

N’ubwo raporo nyinshi zihora zishyira u Rwanda mu bihugu bifite ubukungu buzamuka ubudasubira inyuma, ibi si ukuri kw’ibiriho, kuko abanyarwanda bose ugezeho bakubwira ngo “Ifaranga ryarabuze. Ibiciro ku masoko birahanitse, ibikomoka kuri peteroli birazamuka ubutitsa, ifaranga ry’u Rwanda rirata agaciro mu buryo buhoraho….

N’igihugu ubwacyo kirakennye, bikagaragarira mu gusaba baturage bacyo imisoro irenze ubushobozi bwabo, bamwe bikabaviramo ko iyo mitungo yabo igurishwa, bazira za cyamunara zidasobanutse, cyagwa se bakazira kuba batarabashije kwishyura inguzanyo bahatiwe ngo hagamijwe ibikorwa by’iterambere rusange bo badafitemo inyungu.

Ikindi kigaragaza kugwa k’ubukungu, ni ukuba hari ibikorwa byinshi (businesses) bifunga imiryango umusubirizo, ubajijwe wese impamvu yafunze business ye akavuga ko yahombye, cyangwa se ko atahirwa kwitwa umushioramari kandi avi ko atagira inyungu na ntoya akorera.

Ikibazo cy’ubuzima n’ubuvuzi budafite ireme

Hashize iminsi havugwa ibitaro bikomeye mu Rwanda byaciwe miliyoni ijana z’amafaranga ku bw’ibikorwa bidahwitse bakoze mu buvuzi, nko guca ibere umubyeyi ari nta mpamvu n’imwe isobanutse mu buryo bwa kiganga, abibagirirwa imikasi mu mibiri y’abo bavura bababaze, abaca ingingo, abaregwa kurangarana abarwayi bagapfa bitari ngombwa, n’ibindi. 

Mu kibazo cy’ubuzima hiyongeraho ubuke bw’abaganga babihugukiwe, kutagira amashuri ahamye mu Rwanda asohora abaganga bujuje ubumenyi-ngombwa, imiti ipfira muri stock itarageze ku barwayi kandi barabwirwaga ko ntayihari, ikibazo cya Mutuel ikomeje guhindagurirwa ibigenderwaho ikaba itanagura imiti ikwiye.

Ubutaka n’imitungo yasizwe na bene yo

Kimwe mu bibazo bikomeje kuba agatereranzamba mu Rwanda ni ikibazo cy’ubutaka abaturage batagifiteho ijambo, bakabusorera butitwa ubwabo ahubwo bwitwa ubwa Leta, kugurisha bikaba bidapfa gukorwa ubuyobozi budashyizeho amananiza, kandi gukorera icyo ushatse mu butaka utunze bikaba bitagipfa gukunda kubera amabwiriza ahora ahindagurika, no kuba umuntu atabasha kubyaza umusaruro umutungo kamere abusanzemo (amabuye y’agaciro, …) byose bikitwa ibya Leta.  Abaturage bakeneye uburenganzira ku butaka basigiwe n’abakurambere babo. Iki kibazo kiniyongeraho ubutaka n’imitungo yasizwe n’abantu bari mu mahanga ku mpamvu zitandukanye, iyo mitungo yasizwe Leta ikaba yarayambuye abayisigiwe mu buryo bw’igitugu nyamara ntiyishyure n’imisoro kandi yakira ubukode buva muri iyo mitungo bikazarangira habaye za Cyamunara z’ikinamico aho iyo mitungo iteshwa agaciro ikagurishwa intica ntikize ku bantu bari hafi y’ubutegetsi cyangwa za sosiyete ziyobowe n’abashumba b’abari mu butegetsi.

Kwimurwa nta ngurane no guhuguzwa imitungo 

Niba hari indirimbo irambiranye mu Rwanda ni iy’abantu bakomeza kwimurwa ku ngufu bakavanwa mu byabo nta ngurane ikwiye, ku buryo ubu bigikomeje kwibazwa niba mu Rwanda itegeko rigenga ingurane ikwiye nta gaciro rigifite. Ibi bikajyana no kuba hari benshi bahuguzwa imitungo yabo Leta irebera, cyangwa se ikabigiramo uruhare binyuze mu nkiko zidakora mu mucyo.

Ubutabera bwamunzwe kandi budafite ireme

Rumwe mu nzego zidafite ireme mu Rwanda ni urw’ubutabera, raporo zakozwe mu bihe binyuranye zirimo iy’umuvunyi n’iya Transparency (byombi bikorera mu gihugu imbere) zagiye zigaragaza ko ubucamanza bw’u Rwanda ari urwego rurangwamo ruswa ihambaye. 

Kuba aho perezida Kagame agiye hose ahasanga umurundo w’ibibazo abaturage bavuga ngo ni we wenyine wabibakemurira, hakaba na benshi birirwa bamwandikira ngo abarenganure, bigaragaza ko ubutabera bw’u Rwanda butizewe n’abo bwakabaye bukorera.

Hari byinshi Kagame yakagombye kuba yaravuzeho nk’ibibazo by’igihugu, ntitwabirondora ngo tubirangize, kuko mu burezi, mu bikorwa-remezo, mu miyoborere, mu mazi n’amashanyarazi, mu kwishyira ukizana no gutanga ibitekerezo, muri transport  n’ahandi henshi, hari ibibazo umurundo bikeneye kuganirwaho mu nama nka ziriya, aho kuba iyo kwivuga imyato bikarangirira aho.