KAGAME YITSINDA MU MAGAMBO IYO AVUGA KURI RUSESABAGINA: IKI NI CYO GITUTU CYA MBERE KIREMEREYE CYO KWISOBANURAHO ACISHISHIRIJWEHO BUGUFI MU MAGANYA!

Yanditswe na Albert Mushabizi

Prezida KAGAME yongeye kwitsinda mu magambo, kuwa 12 Ukwakira 2021, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Steven Craig CLEMONS, w’Igitangazamakuru “The Hill” cyo muri US; ku kibazo cya RUSESABAGINA. Uyu mugabo urengayirizwa mu gihugu cye cy’u Rwanda, imiryango n’ibihugu byahagurukiye ko akwiriye kurekurwa, nyuma y’urubanza isi yose yabonye nk’urw’ikinamico. Iki kiganiro na none kikaba cyarabaye ubwo Prezida KAGAME yari yitabiriye, mu buryo bw’ikoranabuhanga, inama ngarukamwaka ku mutekano yarimo kubera i Doha, mu gihugu cya Quatar!

Mu bibazo bitandukanye uyu munyamakuru yamubajije; reka tugerageze kuvunagura amagambo; ku ngingo Prezida KAGAME yongeye kumvikana yitsinda  mu magambo, nk’uko ibi bimaze kuba umuco ku bategetsi bose, bagize aho bahurira no kubazwa ku kibazo cya Rusesabagina! 

Ngo inkuru ya RUSESABAGINA ifite impande ebyiri aho rumwe rushingiye kuri Filimu “Hotel Rwanda”… ivuga ku bintu bitabayeho yaje guhinduka imugira intwari y’u Rwanda!

Prezida KAGAME gutinyuka akavuga ko filmu “Hotel Rwanda” ivuga ku bintu bitabayeho, kubera gusa ko ibyavuzwe muri “Hotel Rwanda” byagize icyatwa RUSESABAGINA; ni ukubura isoni ku gitangazamakuru kizatangariza isi yose! Ni ukubeshya icya Semuhanuka riva! Icya mbere cyo ni uko iyi filmu yateguwe ku bufatanye na Leta y’u Rwanda. Bivuze ko Leta y’u Rwanda itajyaga kwemera ko filmu yanyura mu ruganda rwa HollyWood; mu gihe cyose yaba ihabanya n’inkuru ya Jenoside ya 94, mu myumvire isesuye ya Leta iyobowe na FPR-Inkotanyi.

Mu nkuru ya “the New York Times” (https://www.nytimes.com/2021/03/02/magazine/he-was-the-hero-of-hotel-rwanda-now-hes-accused-of-terrorism.amp.html), iyi nkuru n’Ikinyamakuru cyanyu Therwandancom kikaba cyarayanditseho (https..therwandan.com/ki/rusesabagina-yashakaga-kuba-prezida…), Senateri Odette NYIRAMIRIMO, warokokeye muri Milles Collines, umuryango we wahoze ari munywanyi w’uwa RUSESABAGINA. Ndetse na Wellars BIZUMUREMYI wakoraga muri Hotel Milles Collines igihe RUSESABAGINA yayiyoboraga akanaharengera imbaga! Aba bombi bahaye ubuhamya Umunyamakuru Joshua HAMMER, ku mitegurire ya “HOTEL RWANDA”, ndetse n’ingendo zakorerwaga mu Rwanda na Paul RUSESABAGINA n’umuyobozi wa Filmu Terry GEORGES! Odette NYIRAMIRIMO akaba yaragaye RUSESABAGINA wisubiyeho kuza mu imurika rya mbere ry’iyo filimu i Kigali, muri Hotel Intercontinental, mu myanya y’icyubahiro na Prezida KAGAME. Uyu KAGAME se yaba yari agiye mu imurika rya Filmu atabanje kwerekwa by’umwihariko, cyangwa ngo agirwe n’Abajyanama be ko ari Filmu y’ikinyoma?  Ibyo kuba filmu y’ikinyoma bizwi na bose; ko byatangiye ari uko RUSESABAGINA atangiye kunenga imiyoborere mibi irangwa mu gihugu cy’u Rwanda.

 Ngo abashyigikira RUSESABAGINA bananiwe kubona ikimenyetso na kimwe, cyangwa se inzira n’imwe inyuranyije n’amategeko, mu buryo u Rwanda rwifashishije rumuta muri yombi!

Ibi nabyo biteye isoni ku mukuru w’igihugu uzi neza ko kugeza ubu, uretse inkiko zo mu Rwanda zimaze kumenyekanaho ubutabera macuri, no kugendera ku byifuzo bya politiki bya Leta y’igitugu ya FPR Inkotanyi zigiza nkana ku ifatwa rya RUSESABAGINA; izindi mpuguke zaba abadepite n’Abasenateri b’Abanyamerika, U Bubiligi, Ubumwe bw’u Burayi, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu… bose bafata ririya fatwa nk’igikorwa cy’iterabwoba mu ishimuta, ryambukiranya imipaka y’ibihugu! Kuba KAGAME yakongera kwikoza isoni, zirenze izakoze Ministri we ucyuye igihe w’ubutabera Johnson BUSINGYE kuri AL JAZEERA; ni ukubura za soni nyine, no kwitesha agaciro nk’umukuru w’igihugu, yibwira ko gusubiramo ikinyoma kenshi bizagera aho bikagihindura ukuri, aka rya hame rya FPR! 

Ngo ibihugu bimusabira kurekurwa, nibyo byagize uruhare mu gutuma ibimenyetso bimushinja biboneka!

U Bubiligi na US byemeye ubufatanye mu kugenza ibyaha kuri RUSESABAGINA. Mu mu rugo rwe rwo mu Bubiligi arasakwa, maze ibibonetsemo abo ku ruhande rwo mu Bubiligi bakabibona nk’uburenganzira bw’ibanze bwa politiki. Ubugenzacyaha bwa Kigali bwahawe rugari, maze ibimenyetso bigaragaza ko nta gihura n’ibyaha biremereye –birimo n’iterabwoba- RUSESABAGINA yaregwaga na Leta y’u Rwanda! Mu mu gihe ibintu  byari bigikomeza –hariho urubanza RUSESABAGINA yarezwemo n’u Rwanda mu Bubiligi rutararangira-; Kigali iba igize itya iramushimuse. Ibi nibyo Prezida KAGAME yita uruhare rw’u Bubiligi na US, mu gutuma ibimenyetso bimushinja biboneka! Aha rero Prezida KAGAME akaba yarirengagije ko kubona ibimenyetso bishinja ari kimwe, naho urubanza ruciye mu mucyo kikaba ikindi! Ruriya rubanza rwakurikiniwe hafi na biriya bihugu, bigaya ubutabera macuri bw’inkiko zo mu Rwanda; ni nayo mpamvu bimusabira kurekurwa nta mananiza, binashingiye cyane ku ishimutwa yakorewe!

Ngo iyi miryango n’ibi bihugu birakomeye… ariko dukwiriye kwita ku mutekano w’abaturage bacu… ubuzima bwacu budufitiye agaciro gakomeye nk’uko bugafite ku Ababiligi n’Abanyamerika!

Mu gihe Prezida akangurirwa kwita ku buzima bw’Abaturage be, barimo na RUSESABAGINA n’abandi bakomeje kurenganywa n’inzego zitandukanye z’igihugu, zirimo inzego z’ibanga, polisi, RIB n’inkiko zitagira ubwigenge, maze ikibazo cya RUSESABAGINA kikaba urugero rw’akabonabose ruherwaho; KAGAME we arahamya ko ako karengane kose ari wo mutekano w’Abaturage abereye Prezida! Ako gaciro k’umutekano we yaboneye abaturage be, ngo ni nako gakwiriye abaturage b’Ababiligi na US! Bityo bikamuha impamvu yo kuvunira ibiti mu matwi, ku mpuruza zitandukanye ku kibazo cya RUSESABAGINA, abazwaho ibibazo byumvikana, agaca ruhinga nyuma, asubiza nk’uwumviranye mu kubazwa! Mbega akumiro !!

Icyakora icyiza kandi kiruta ibindi byose, ni uko nawe azi ko imiryango n’ibihugu byiyemeje gukurikirana iki kibazo bikomeye! Aha niho igitutu giherereye, kandi noneho kuri iyi nshuro si icyoroshye nk’icyamufunguje abandi yababariye kubw’igitutu barimo ba Prezida BIZIMUNGU, Ingabire Victoire UMUHOZA, Diane RWIGARA N’umubyeyi we, Kizito MIHIGO…

Kagame yagombye kumenya ko ikibazo cya RUSESABAGINA, gihagarariye ibibazo bitabarika by’akarengane kabarizwa mu Rwanda. Abibanda ku kibazo cye si uko bayobewe n’abandi barengana; kandi si nabwo bwa mbere bavugira abantu bagashyiraho igitutu, bikarangira Leta ya FPR ibarekuye, nk’abo turondeye haruguru! 

Ejo hashize Kuwa 14 Ukwakira, umudepite w’umufransa Sebastine NADOT yatabarije batanu, mu abahagaritswe ku karengane babarizwa mu Ishyaka DALFA-Umulinzi rya Victoire INGABIRE! Urwo narwo rwari urugero rumwe muri nyinshi, uyu mushingamategeko yafatiyeho, bitabujije ko azi nyinshi z’akarengane! Abakurikirana amazina runaka arengana mu gihugu; baba bagamije guca umuco wo kurenganya abaturage wakarengeye, havugwa ibibazo runaka, hirindwa uruvange rwa byinshi ngo bitaba akavuyo! Naho Prezida KAGAME we akiyumvira gusa ingero ziba zakomojwe n’abatabariza akarengane kabica mu gihugu! N’Abanyarwanda ubwabo iyo bigaragambya bafata amazina amwe, mu bihumbi bitabarika aba azwi ku ntonde z’abarengana; bamagana umuco w’akarengane, ngo bibere inyungu ku baturage bose b’igihugu!

Kagame yatangiye kubona ko ikibazo cya RUSESABAGINA ari ihwa mu kirenge, atangira kugenda yagura idirisha ryo kuzagikweperamo ubwo kizaba kibaye agatereranzamba!

Kugabanya igihano kugeza ku gifungo cy’imyaka 25 –n’ubwo nayo ari iy’akamama-, mu buryo bwatunguranye ubwo RUSESABAGINA yakatirwaga, ugereranyije n’ibyaha yari yageretsweho n’ubushinjacyaha bihwana n’imyaka isaga 70, hejuru y’igihano cya burundu, noneho byose bikavunjwamo igihano gikuru cya burundu; iri ni idirisha rimwe KAGAME yaba yarizigamiye ngo azanyuremo ababarira umuntu byibura ufite igihano, cyenda kwegera imbabazi zo kurekurwa burundu, ntibitere kwibaza byinshi!

 Guha imbabazi za nyirarureshwa kandi z’impitagihe, Pierre Damien HABUMUREMYI, wahoze ari Minisitiri w’intebe, imitungo ye imaze gutikirira mu imanza z’akamama; ni ukwagura rya dirisha tuvuze haruguru, ngo ejo igitutu nikimugera ku buce azarekure na RUSESABAGINA, nka Prezida w’umunyembabazi mu busanzwe…