Kagame yongeye kwiyama amahanga ngo agereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda

Perezida Kagame arasaba inzego zibishinzwe kugabanya imisoro kuri rubanda. Yabivuze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ubwo yakiraga indahiro ya perezida Mushya wa Sena bwana Faransisiko Saveri Kalinda.

Mu ijambo rye kandi yongeye kwiyama amahanga agereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, avuga ko bikomeje gutyo impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zasezererwa ayo mahanga akazishakira aho kuba.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa yabikurikiye ategura inkuru irambuye mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo