“KALINGA” INDIRIMBO YA DIPLOMAT, ABAMUSABA KUYIBASOBANURIRA BARASHAKIRA AMATA KU KIMASA!

Yanditswe na Albert Mushabizi

“Ikimenyetso cya mbere kiranga ko igihangano ari icy’ubuhanga, umwihariko, cy’ibihe byose na bose, ibishobora kugikururira gufatwa nk'”igihangano cyogeye kandi gikunzwe na rubanda”, ni ukugirwaho imyumvire itandukanye n’abagisamye! Ibi ni nabyo byashyikiye indirimbo “Kalinga” ya Diplomat igikwiragira mu mashusho aboneye ijisho ku mbuga nkoranyambaga! “Kalinga” nk’indirimbo, yaryoheye cyane kandi ishidukirwa n’abasanzwe basobanukiwe n’abadasonukiwe “Kalinga” nk’ingoma-ngabe, abibona muri iyo ngoma-ngabe n’abatayibonamo, abayirabukwa bakanayishisha mu buzima  bw’u Rwanda bw’iminsi ya none, n’abayibona mu mateka atagize aho ahuriye n’ibihe biduhanze! Ibihangano byogeye mu bihe bitandukanye biba bifitweho imyumvire itandukanye n’ababisogongeye, bakabicurura, byaba ngombwa ndetse bakanabisinda!”

Abahanzi nk’abalimu b’umuryango w’abantu uwo ari wo wese; barakundwa cyane kubw’ibw’ibihangano byabo biba byarashidukiwe. Abahanzi b’abahanga ntibakundirwa ubutumwa gusa, ahubwo banakundirwa cyane cyane umwihariko mu mihimbire n’imitanagire y’ibihangano byabo! Icyorezo cy’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi butsikamiye Abanyarwanda, nticyaretse no guhungabanya Abahanzi b’abahanga mu myisanzurire yabo! Ibyo nyamara ntibibujije ko, hari aho bamwe bashimwashimwa n’inganzo yisanzuye; bagasohora ibihangano bitagira umupaka, by’imberabose kandi by’ibihe byose. Indirimbo “Kalinga”, yasohorewe  amashusho n’umuhanzi Diplomat muri kino cyumweru dusoza; ni imwe muri izo nganzo zisanzuye kandi zuje urwunyunyu, zimaze kuba imbonekarimwe mu ruhando rw’umuziki nyarwanda!

Nuur Fassasi, ku mazina ye bwite, asanzwe amenyerewe ku nganzo yisanzuye, idatinya amagambo y’indobanure asobetse ingingo z’amateka, umuco n’ubuvanganzo bw’ ururimi rw’Ikinyarwanda. Ni mu gihe ko n’injyana y’umuziki akurikira ya “rap” ikomoka ku birabura bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iyi nganzo ikaba ivoma imizi mu budasa bw’amateka y’ubuzima bushaririye, abakurambere b’abo birabura bagize kuva batwarwa bunyago muri Amerika kugirwa abacakara, bateshejwe gakondo yabo ya Afrika! N’ubwo ubucakara bwaciwe mu myaka iyingayinga amagana, ndetse n’ivanguraruhu  ritorohera abirabura rigacibwa intege; umwirabura aracyafite imbogamizi z’ivanguraruhu zimutsikamira mu buryo ubu cyangwa ubundi! Ngicyo igituma inganzo ya “rap” iba iy’abashirikabwoba, bavumera ingingo uko zibimejejemo nta guca ku ruhande; maze abadasobanukiwe neza bakaba bayibeshyaho nk’injyana y’umujinya!

“Rap” ikaba ari inganzo imaze kwamamara no gukundwa cyane n’Abanyarwanda. Igihamya cya hafi kikaba icyubahiro n’urukundo ruhebuje; abanyarwanda   bagaragarije umuhanzi wafatwaga nk’umwe mu bami b’iyi njyana, Jay Polly, ubwo yatabarukaga amanzaganya mu mpera z’umwaka ushize! Ibihe bigoye bya Covid-19 ntibyakomye mu nkokora abamukunda ngo bibabuze kumuherekeza ari isinzi. Ubutumwa bukakaye nabwo ntibwabuze gutambutswa n’abafashe amagambo, bavuga iribari ku mutima ku rupfu rw’umuhanzi w’igihangange, waguye ku ngoyi y’amaherere ya Leta idahuga guhotora abahanzi n’abahanga b’igihugu iyoboye!

“Rap” nk’inganzo y’imihiriko yisanisha byimazeyo n’ubusizi, uyihimbawe akitotomba nk’uwivuga cyangwa uvugira inka; Abanyarwanda bamaze kuyibonamo cyane mu buryo bugaragara! Ubutumwa muri iyo njyana buraswa nk’amacumu, bukizihira abatagira imbeho mu nda; nyamara butaretse no gushegesha ibigwari! Ibi nibyo bidasiba gucura inkumbi mu bahanzi b’u Rwanda b’ubuhanga butyaye! Nguko uko umusizi Innocent  BAHATI nawe akamuri kazimiriye mu kabindi!

Abihatira gusobanuza Diplomat ibihangano bye baba barushywa n’ubusa, nta muhanzi w’inganzo kimeza ubasha gusobanura ibihangano bye!

Ikimenyetso cya mbere kiranga ko igihangano ari icy’ubuhanga, umwihariko, cy’ibihe byose na bose, ibishobora kugikururira kufatwa nk'”igihangano cyogeye kandi gikunzwe na rubanda”, ni ukugirwaho imyumvire itandukanye n’abagisamye! Ibi ni nabyo byashyikiye indirimbo “Kalinga” ya Diplomat igikwiragira ku mbuga nkoranyambaga! “Kalinga” nk’indirimbo, yaryoheye cyane kandi ishidukirwa n’abasanzwe basobanukiwe n’abadasonukiwe “Kalinga” nk’ingoma-ngabe, abibona muri iyo ngoma-ngabe n’abatayibonamo, abayirabukwa bakanayishisha mu buzima bw’u Rwanda bw’iminsi ya none, n’abayibona mu mateka atagize aho ahuriye n’ibihe biduhanze! Ibihangano byogeye mu bihe bitandukanye biba bifitweho imyumvire itandukanye n’ababisogongeye, bakabicurura, byaba ngombwa ndetse bakanabisinda!

 Inganzo kimeza itari ugufitira ntiyashoboza uwahanze kugira ubusobanuro atanga ku gihangano cye! Nta na rimwe umuhanzi w’inganzo cyimeza, utahangiye ko yabisabwe cyangwa yabyigabyeho -akenshi ku mpamvu z’amaronko- yahawe cyangwa se yihaye n’umurongo ngenderwaho; yagira ubusobanuro burashe bw’ingingo zikubiye mu gihangano cye! Haba ubwo abahanzi batotwa n’itangazamakuru, cyangwa se n’izindi nzego zigamije kubamamaza cyangwa se gukuraho urujijo ngo abikomye igihangano ko kibatunga intoki, cyangwa kigatanga ubutumwa bubazambiriza; kugira icyerekezo batanga ku busobanuro bw’ibihangano byabo! Ibi abahanzi bamwe barabyemera bagatanga imyumvire yabo bwite ku butumwa bukubiye mu gihangano! 

Hari n’abatabyemera bagaharira rubanda gutwara, igihangano mu myumvire yabo. Iki ni nacyo cyagakwiye ku muhanzi, guharira rubanda kwisobanurira igihangano; kubera ko umuhanzi ashobora kuba yibeshya ko asobanukiwe igihangano cye kurusha rubanda, nyamara ku nganzo kimeza siko biri na mba! Diplomat nawe nk’umuhanzi w’umuhanga kandi urangwa n’inganzo kimeza ikundwa na  benshi ajya ahura n’ibi bibazo byo gusabwa gusobanura ibihangano bye! Kuri uyu mushumi, yageragezaga gusobanurira inyarwanda.com ubutumwa bw’igihangano cye cy’indirimbo yise idewoloji! Kuri uyu mushumi na none, Diplomat yasabwaga gutanga ubusobanuro bw’ubutumwa bukubiye mu gihangano cye cy’iyi ndirimbo “Kalinga”! Ibi byo gusabwa ubusobanuro ku bihangano, hari aho byanagaragara nk’igitutu gishyirwa ku muhanzi! Abahanzi nyarwanda b’abahanga b’inganzo kimeza bagiye barangwa no gutotezwa birimo no kwamburwa ubuzima, bazira ibihangano byabo!

Sipriyani RUGAMBA yaba yarakunze kwikomwa ko indirimbo ze, zimwe na zimwe zirimo amarenga asesereza ingoma ya Repubulika ya kabiri! Kuririmba ngo “inda nini tuyime amayira  bigakekerwa ko unegura ingoma iri ku butegetsi, ni ugukabya cyane! Iyo nda nyango ibasha no kugirwa n’umubyeyi ku bana be, umukoresha ku bakozi, umukungu ku baturanyi, n’umuntu ku giti cye, iyo yagize intindi icura iy’ejo! Noneho indirimbo nk'”Agaca” kamenyereye kwiba imishwi kayongobeza, ariko umunsi umwe nyir’urugo akazakubikira, akakarasa ibuye maze kakiyesa ku butaka… Indege y’umukuru w’igihugu yahanurwa muw’1994, bakarikoroza ngo ngibyo ibyo yaririmbaga, yari abizi neza umugambi wanogejwe mu myaka nka cumi n’ingahe ishize kandi yari awuziho, none urasohoye…!!!

Ba Rodriguez KAREMERA, mu kuririmba indirimo nka “Ubarijoro” wahungiye Uganda asabwa gutaha n’abe bo mu gihugu bamukumbuye…. Maze Inkotanyi zatera muri 90, bakarikoroza bati yarimo akangura bamwe ngo bibuke ko hari bene wabo bari Uganda  bagomba gukumburwa, gutegurirwa no gushyigikirwa gutaha…!!! Kizito MIHIGO, mu bukristo n’ubumuntu bwe yaririmba “Igisobanuro cy’urupfu”, bakarikoroza ko ahatiye Leta ibidakwiye, kugeza indirimbo imuhotoje bakamwambura ubuzima!

Ari Rugamba witegereje agaca agahuza imigirire yako n’iy’inyangabirama akabyamagana… Ari KAREMERA waba yaraganirijwe iby’umukobwa -ahari wenda mwene wabo cyangwa se inkuru y’impamo ku bandi- wataye umuryango we mu gihugu agahungira Uganda, akabishyira mu nganzo uko amatage ari amateragahinda… Ari na Kizito witegereje iby’urupfu n’amateka ya vuba y’u Rwanda akarukorera mu nganzo ku gisobanuro kirukwiye… Icyo nakibwira kuri ibyo bihangano byose, gitandukanye n’icyo wabyibwiraho; nyamara buri wese muri twe dushatse ko ubusobanuro tugenekereza tubuhatira umuhanzi kudasobanya nabwo, nta kabuza ko rwabura gica!

 Guhanga ni nko kwibaruka umwana, ibi bikabamo impano nyinshi y’imbaraga zirenze ubwenge bw’umubyeyi. No ku gihangano ni nk’uko, kujya mu nganzo no kuyitondeka, harimo imbaraga nyinshi zirenze umuhanzi; bisobanuye ko igihangano kinyura mu muhanzi nk’umunyempano wahawe ububasha bwo gusohora ibinyuze mu byiyumvo bye! Ni aho abahanzi bahera baba abahanuzi, kubera ko mu nganzo habamo n’amayerekwa umuhanzi adashobora no gusobanukirwa neza igihe yamushyikiye! Ni aho abahanzi  bahera bazira ibihangano byabo bitavuzweho rumwe, maze abasanzwe barangwa n’ubuhanya bw’ubugizi bwa nabi bakihamya ko ibihangano byabatunze agatoki; bakagambirira kwihaniza abahanzi, ibishobora kuviramo no kubibasira, kubatoteza, hataretse no kubavutsa ubuzima!

Harakabaho inganzo yisanzuye kandi kimeza muri bene kuyigabirwa mu Rwanda!