Kamonyi: umukecuru w’imyaka 73 amaze gufungwa inshuro 3 zose kubera kubaza igihe abahutu bo bazibukirwa!

    Amakuru dukesha urubuga Kigali Today mu nkuru yanditswe n’uwitwa Marie José Uwiringira, aravuga ko mu cyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside, abantu batanu bo mu karere ka Kamonyi barimo umukecuru w’imyaka 73 ngo bagaragaweho kuvuga amagambo no gukora ibikorwa bipfobya n’ibihakana Jenoside!

    Nk’uko iyo nkuru ikomeza ibivuga ngo ni ku nshuro ya gatatu umukecuru witwa Mukandoli Domitilla, utuye mu kagari ka Kigese, umurenge wa Rugarika, akurikiranwaho ingengabitekerezo ya Jenoside. Ngo bwa mbere yari yafashwe akatirwa igifungo cy’amezi atandatu, naho bwa kabiri afungwa imyaka ibiri.

    Ngo kuri iyi nshuro ya gatatu rero, yavugiye mu kiganiro cyatangiwe mu kagari ka Kigese tariki 11/4/2014, ko atemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi bonyine kuko ngo n’Abahutu bapfuye, ahita abaza igihe bo bazibukirwa!

    Ibi bitekerezo ngo nibyo bihora bifungisha uyu mukecuru, abamubaza impamvu akababwira ko ari ibiba bimuri ku mutima, maze Imana ikamubwira ko agomba kubivuga!

    Mu kagari ka Nkingo ho muri Gacurabwenge umugabo yanze kwitabira ibikorwa byo kwibuka, abajijwe impamvu, avuga ko azajyayo ari uko bibutse Abahutu n’Abatwa bishwe mu ntambara!

    Ibindi bitekerezo nk’ibi byagaragaye ku mugabo wo mu kagari ka Kayonza, umurenge wa Kayenzi; uyu we akaba yarabajijwe impamvu atajya mu biganiro, akabasubiza abaza ati “igihe bahereye bajya mu biganiro babona abantu batarumvise?”.

    Mu ngingo ya 116, y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, biteganyijwe ko umuntu wese ugaragaje mu ruhame, haba mu mvugo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ubundi buryo ubwo aribwo bwose, ko atemera Jenoside yakorewe Abatutsi, uyipfobya, ugerageza gusobanura cyangwa kwemeza ko yari ifite ishingiro, cyangwa uhishira cyangwa akonona ibimenyetso byayo, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka icyenda.

    Inkuru ya Kigali Today