Kanzeguhakwa Kajeguhakwa by KARASIRA AIMABLE (video lyrics)

“Kajeguhakwa Kanzeguhakwa

ChorusKajeguhakwa na Kanzeguhakwa

Mu nyanja ngari y’ikinyoma

Imbere ya Gashakabuhake

Kajeguhakwa Kanzeguhakwa

Kajeguhakwa Kanzeguhakwa

Ba kajeguhakwa ni inkirabuheri

Zimuriye ubwonko mu gifu

Zigira victims z’amateka

Inkotsa zakunguriye inuma

Zirashaka umutwe wa Karasira

Ba kanzeguhakwa ubu ni abanzi

Kubera cyane gushyira mu kuri

Barasenyerwa baricwa

Barahunga barafungwa

Barashinjwa ubugambanyi

Barashinjwa ubugambanyi

Sintinya imbwa iri mu giti

Ntinya uwayishyizemo

Sintinya imbwa iri mu giti

Ntinya uwayishyizemo

Ntinya uwayishyizemo

Ntinya uwayishyizemo”