“Kajeguhakwa Kanzeguhakwa
ChorusKajeguhakwa na Kanzeguhakwa
Mu nyanja ngari y’ikinyoma
Imbere ya Gashakabuhake
Kajeguhakwa Kanzeguhakwa
Kajeguhakwa Kanzeguhakwa
–
Ba kajeguhakwa ni inkirabuheri
Zimuriye ubwonko mu gifu
Zigira victims z’amateka
Inkotsa zakunguriye inuma
Zirashaka umutwe wa Karasira
–
Ba kanzeguhakwa ubu ni abanzi
Kubera cyane gushyira mu kuri
Barasenyerwa baricwa
Barahunga barafungwa
Barashinjwa ubugambanyi
Barashinjwa ubugambanyi
–
Sintinya imbwa iri mu giti
Ntinya uwayishyizemo
Sintinya imbwa iri mu giti
Ntinya uwayishyizemo
Ntinya uwayishyizemo
Ntinya uwayishyizemo”